LATEST NEWS
Itohoza
Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa
Publish Date: jeudi 11 mai 2017
VISITS :12845
By Admin

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto ya Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana.

Uyu mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko, muri iki Cyumweru nibwo yatangaje gahunda ye ijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

Amafoto ye abiri yakwirakwijwe amugaragaza yambaye ubusa hose. Imwe imugaragaza ahagaze ahasa no mu cyumba iruhande rw’idirishya ririho igitambaro (rideaux) cya kaki yifashe mu mayunguyungu areba imbere (areba umufotora) naho indi imugaragaza aryamye mu mifariso y’intebe za kaki yashyize akaguru ku kandi.

Inkomoko y’aya mafoto

Inkomoko y’aya mafoto kugeza ubu ntabwo iramenyekana neza gusa kuva ku munsi w’ejo yashyirwa ahagaragara, hatangiye kuvugwa amakuru menshi ayerekeyeho.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko yatangiye gukwirakwizwa muri icyo gihugu ku mbuga za WhatsApp ahagana saa tanu za mu gitondo.

Gusa hari andi makuru avuga ko hari umuntu wakwirakwije aya mafoto yifashishije ‘email’ aho yayoherereje abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aya mafoto yafashwe n’Umunyamakuru Robert Mugabe wari umaze igihe kinini ari mu rukundo na Diane Rwigara.

Umunyamakuru wa Great Lakes Voice, Robert Mugabe

Abantu ba hafi b’uyu mukobwa ushaka kuba Perezida wa Repubulika, bavuze ko kuva aya mafoto yajya ahagaragara, yijunditse mu buryo bukomeye Robert Mugabe amuziza kuba yaratangaje aya mafoto.

Ku rundi ruhande, abantu ba hafi ba Robert Mugabe bavuga ko we yasobanuye ko yibwe telefoni ariho ayo mafoto yavuye ajya gushyirwa ku karubanda.

Bivugwa kandi ko aba bombi bakundanye mu gihe cy’amezi atandatu harimo n’ayo bamaze babana munzu imwe muza se Rwigara nk’umugore n’umugabo. Nyuma ngo bagiranye ubushyamirane urukundo rwabo rurangira nabi.

Diane Shima Rwigara

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo aya makuru yari atangiye gusakara, IGIHE cyagerageje kuvugisha Robert Mugabe ku murongo wa telefoni ye igendanwa nkuko kibivuga ariko ntibyabakundira.

Hagati aho, kuri ‘email’ yohererejwe abanyamakuru batandukanye ibasangiza aya mafoto, bivugwa ko hagaragaramo ifoto y’umunyamakuru Robert Mugabe ari kumwe n’abandi bantu, bazwi nk’abanyamakuru bagenzi be ku buryo n’ubu hataramenyekana impamvu nawe ifoto ye igaragara ku buryo nabyo byaba bifitanye isano n’ibivugwa.

Mugabe Robert nabamwe mu banyamakuru binshuti ze

IBITEKEREZO
niyongabo

Aho nabereye mbonye umugabo w'ikibwa. Niba ubisoma nsubiza : None se ubu mu gihe uyu mukobwa wamufotoraga yambaye ubusa wowe wari wambaye ? Kuki wowe utifotoye ngo witangaze se ko ibikundanye bijyana ?

mutezintare Jean- Michel

Ariko naho dushime Imana.murabona iyo ayo mafoto yasohotse aza kuba aya Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) uwo mwaku u Rwanda rwaba rugize rwazarukizwa n'iki ?Murahire ko kataba katubayeho. Uwo mutekamutwe nawe ngo ni Bob Mugabe yatweretse ibirori bitari bibi,nubgo yarengereye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...