LATEST NEWS
Itohoza
Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?
Publish Date: vendredi 26 mai 2017
VISITS :6896
By Admin

Nyuma ya Pastor Fifi Camerun wayoboraga Zion Temple Gisozi wamaze gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, kuri ubu abandi bapasiteri batatu bo muri Zion Temple nabo bamaze gusezera, bose bakaba bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Pastor Kabagema Celestin wari umuyobozi wa Zion Temple Kibagabaga yanditse ibaruwa isezera ku nshingano z’ubupasitori muri Zion Temple. Ibaruwa isezera ya Pastor Kabagema dufitiye kopi, uyu mushumba yanditse amagambo ahuye n’ari mu ibaruwa ya Pastor Fifi, ahindura gusa amazina.

Mu bigaragara kandi ni uko amabaruwa ari kujya hanze yo gusezera kuri Apotre Gitwaza, amenshi yandikiwe umunsi umwe.

Pastor Fifi Camerun na Pastor Kabagema ntabwo ari bo gusa basezeye muri Zion Temple kuko amakuru yizewe agera kuri Rushyashya .net ni uko hari abandi batari bacye bamaze gusezera ku nshingano z’ubushumba, gusa bose bakaba bahuriza ku kuba Apotre Gitwaza ngo yarababereye umubyeyi mwiza.

Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera kuri Gitwaza

Abapasiteri ba Zion Temple tumaze kumenya bamaze gusezera kuri Gitwaza harimo Pastor Mazimpaka Hortence wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, umuyobozi wungurije w’urubyiruko muri Zion Temple mu Rwanda ( Flory Nzabakira).

Flory Nzabakira

Ndetse amakuru dufite ni uko hari abaririmbyi batari bacye ba ’Azafu ’bamaze gukuramo akabo karenge. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bamaze kuva muri Zion Temple ariko batarashyira hanze amabaruwa yabo asezera harimo : Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi.

Nubwo abasezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo ndetse ntibanagaragaze aho bagiye kwerekeza, amakuru agera kuri Rushyashya.net ni uko hafi ya bose bari inyuma y’aba Bishops baherutse kwirukanwa na Apotre Gtwaza, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko bamaze gutangiza itorero ryabo riri gukorera muri Kicukiro.

Pastor Mazimpaka Hortence yabwiye abakristo ba Zion Temple Karongi ko atashobora gukorera mu buzima itorero Zion Temple ribayeho muri iyi minsi.

Apotre Gitwaza na Pastor Barbara [ uyu we aracyari muri Zion]


Turacyabikurikirana ......

IBITEKEREZO
Diamand

Zion temple ntizigera ishiraho ubwo n ubuhanuzi bw ikinyoma n amarangamutima.Imana ijye ibababarira kwifuza ibibi bene ako ka geni,ikindi namwe abanyamakuru mujye muvuga ibyo mwagenzuye neza.

hello

none se nawe nyiriki kinyamakuru nsimperuka nawe ariho usengera ?ko ubivuga nkaho nawe wagiye abo ba christu uvuga benshi wakoze anquette ?Zion ntaho izigera ijya ntanubwo izanyeganyega.abaza muri Zion baza kubera Apotre Gitwaza naho abo bari gusakuza ngo bagiye ndumva ntanuwarubazi kiretse abo bakoranaga gusa .iyo batajya mwitangaza makuru ntanuwari kubamenya barashaka kwimenyekanisha.

eric

Abanyamakuru muba mwahawe mission ingana ite ngo musebye Gitwaza ?muratangaje gusa,none se ko muvuga abasohotse ntimuvuge abasigaye ?abasigaye ni Abagabo kandi b'abavugabutumwa bakomeye cyane kandi bafite Ijambo.umu zion kumubwira abo bagabo ngo bagiye ntacyo bibabwiye cyane ko nta Jambo bagiraga,ntamavuta,dusigaranye aba Pasteurs benshi kandi byumwihariko dufite Apotre wacu Ufite Ijambo,niyo mpamvu amashyari yabishe,ngo ntibazayoborwa n'Umunyamurenge !!!!!!murababaje cyane,Imana Iramushigikiye kandi na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda iramukunda cyane ko nta matiku agira,nta rwango agira,ni Umugabo w'Amahoro uhora aseka naho abandi baranutse rimwe ntibaseka,ntamahoro ahubwo baba bacura ubugambanyi gusa.nibagende ntibahembwaga se aho bashumbaga ?hari abahise babyungukiramo !

Gatesi

Abiyita abakozi b'Imana bazi neza ko bakorera inda zabo n'imiryango yabo bazarimbuka.

Adèle

Ni ubuhanuzi ko zion izashiraho. Mais mugihe itarahenuka buriya hari abagiye lubyungukiramo nabo babone uko barerwa bakure. Kdi umulimo w'imana urakomezà nubwo uba unyeganyeze. Nyine ni umubyeyi. Ubwo imana izi impamvu ifite solution kuri apôtre. KdI niba yaracumuye nawe niyihane nka dawidi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...