LATEST NEWS
Itohoza
Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa
Publish Date: mardi 30 mai 2017
VISITS :397
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryafashe toni 80 z’imyenda izwi nka caguwa yari yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.

Nk’uko umuyobozi wa ririya shami , Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Bugingo abitangaza, ngo iri shami rikorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu kurwanya magendu n’ibijyanye nayo, ryafashe toni 80 za caguwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu ryakoreye mu gihugu hose mu mezi atatu ashize.

CSP Bugingo yagize ati :” Muri ibyo bikorwa, tumaze gufatiramo imodoka 24 mu gihugu hose, zikaba zari zipakiye toni 80 z’imyenda za magendu ya caguwa.”

Akomeza avuga ko hakoreshwa amayeri atandukanye mu kwinjiza magendu kandi ko amenshi amaze kumenyekana aho agira ati :”Iyi ni intangiriro y’ibikorwa bizakomeza kandi mu bice byose by’igihugu, duhabwa amakuru n’abaturage kandi dukorana n’izindi nzego ngo duce intege ibikorwa nk’ibi.”

Mu byafashwe vuba, harimo imodoka Fuso RAC 905B yafatiwe I Matimba mu karere ka Nyagatare mu cyumweru gishize, ipakiye imifuka izwi nk’amabaro 80 ya caguwa aho yari yarengejeho imifuka y’ifu y’ibigori ari nabyo yari yamenyesheje ku mupaka ko aribyo apakiye.

Mu kuza I Kigali, iyi modoka yarahagaritswe irasakwa, basanga harimo imifuka y’ibigori 10 gusa, yari yakoreshejwe mu gupfuka amabaro ya caguwa.

Kuri iki cyumweru kandi ku gicamunsi, Polisi ikorera mu karere ka Karongi yafashe indi modoka ipakiye amabaro 30 ya caguwa yari yarengejeho imbaho.

Mu kwezi gushize nanone, iri shami ryafashe ikamyo UAW 378F yo muri Uganda ipakiye amabaro 123 ya caguwa mu gihe bari bamenyesheje gasutamo ko ipakiye imyumbati ; nyirayo wari ufatiwe mu bikorwa nk’ibi ku nshuro ya kenshi ubu yakatiwe amezi ane y’igifungo acibwa n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 23 y’u Rwanda.

Aha CSP Bugingo akaba yagize ati :” Twamaze gutahura inzira banyuzamo magendu zirimo Rusizi-Karongi-Kigali ; inzira ya Rubavu-Musanze-Kigali n’iya Kirehe-Kigali. Hari kandi izindi nzira zikoresha utuyira tutemewe twambukiranya imipaka, dukoreshwa n’abanyamaguru n’abanyamagare.”

Akomeza agira ati :” Ubusanzwe iyi myenda, mbere yo koherezwa, hari uburyo itunganywa ikurwamo imyanda kuko iba yarambawe, iyafashwe rero uretse no kuba yari itatangiwe imisoro, nta cyemezo kigaragaza ko yasukuwe yari ifite yemwe n’aho ituruka, nta buziranenge rero yari ifite, nabyo biri mu byatumye ifatwa.”

Ingingo ya 200 y’itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro ivuga ko umuntu wese ufatanywe magendu ahanishwa igifungo kitarenza imyaka itanu cyangwa ihazabu ya 50% y’agaciro k’ibyo yafatanywe cyangwa byombi.

Robert Mugabo, komiseri wungirije ushinzwe kugenza ibyaha binyereza imisoro mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko hari hanyerejwe imisoro igera kuri miliyoni 200 kuri izi caguwa.

Yagize ati :” Twamenye ko hari abacuruzi bamwe bishora mu kugura caguwa za magendu hanze ariko twamaze kumenya bumwe mu buryo bakoresha nk’aho bitwaza ubwikorezi bw’umucanga, ibigori, imyumbati n’ibindi biribwa.”

Mugabe yashoje agira ati :” Aya ni amafaranga menshi aba anyerejwe kandi yakagiriye akamaro imibereho y’abaturage nko mu kububakira amavuriro, amashuri, kugura imiti , inyongeramusaruro n’ibindi,..niyo mpamvu ari inshingano ya buri wese kurwanya magendu y’ubwoko bwose.”

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...