LATEST NEWS
Itohoza
Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be
Publish Date: vendredi 31 mars 2017
VISITS :3138
By Admin

Mu gihe ubu mu Rwanda himakajwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, harandurwa burundu intekerezo za ndi iki, ubwoko ubu cyangwa buriya, abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu bo amoko ni kimwe mu bibatera kuryana.

Dr Rudasingwa Théogene, wari umuhuzabikorwa mu ishyaka RNC rikorera hanze y’u Rwanda, ubwo yamenaga amwe mu mabanga y’ishyaka bikuruwe no gushwana kwari kwatangajwe hagati yabo, yasobanuye ko Gen Kayumba Nyamwasa bashwanye bapfuye ibirimo no gushaka kwimakaza amoko.

Ati : “Kayumba we yari yaravuze ko ashaka ko Umututsi ari we uyobora Ububiligi, yabimbwiye ndi kumwe na Gahima, ambwira ko ashaka ko umututsi aba ri we uyobora mu Bubiligi, ndamubwira nti it’s ok, ari uwo ushaka ari uwo nshaka ntabwo ari twe tugomba kujya gutorera abantu bari i Bruxel”.

Kayumba Nyamwasa

Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, aho Rudasingwa yatangarije ibi, umunyamakuru yaramubajije ati : “Ni ukubera iki yavugaga ngo agomba kuba ari Umututsi” ?

Rudasingwa yasubije agira ati : “Yaravuze ngo ahandi hirya no hino ngo ku isi hose ngo Abahutu nibo benshi mu ihuriro, akabara intara ku yindi akavuga ati ; nibura i Buruxel dukwiriye kuba dufite Umututsi, akabara no mu Bufaransa ubanza uhari ari Umututsi, njye sinjya namenya no kubara cyane kuko Abanyarwanda ntabwo ari amashaza cyangwa ibishyimbo cyangwa ibintu by’ubara ngo uyu ni Umututsi cyangwa Umuhutu, ariko niko yabyifuje”.

Yakomeje avuga ko ibi ari bimwe mu byatumye yumva abatakomeza gukorana nawe ndetse ko yari afite agatsiko gakomeye we yita agatsiko k’Abasirikare bashakaga kwikubira ishyaka RNC rihuriwemo na benshi.

Ati : “Ako gatsiko yakoresheje(Kayumba) niko kaje gafite ubukana, gatukana, gafite amahane kugeza igihe abo bagenzi banjye bo muri biro bagera kuri 4 basa nkaho bababererekera bati ; nimufate ibyo mushaka”.

Rudasingwa Theogene

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi(2016), batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC.

Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi w’iryo huriro rishya , aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.

Muri uko kwezi, Dr Rudasingwa na Gervais Condo batumiwe kuri BBC baterana amagambo, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye.

Ibi Rudasingwa na we ntabikozwa, akavuga ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda”. Kayumba Nyamwasa nta cyo yigeze avuga kuri ibi ashinjwa na Theogene byo kwimakaza amoko muri iri shyaka RNC.

Gahima Gerald

RNC ni ishyaka rya politiki rikorera hanze y’u Rwanda ndetse abayoboke baryo bakaba bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bamwe banahoze bakorera nyuma bagahunga. Bamwe bakaba bashinjwa ibyaha bitandukanye na Leta y’u Rwanda basize bakoze cyangwa bakoze nyuma yo guhunga.

Source : bwiza.com

IBITEKEREZO
rwagasana gerard

AVEGA ni association y'abapfakazi ba jenoside YAKOREWE ABATUTSI. Yego hari abahutukazi bapfakaye muri genocide yakorewe abatutsi abagabo babo baguye mu mirwano barwana n'Inkotanyi. Ubwo se ubaye serious wabasabira kujya muri AVEGA ?? Let be serious man ! Umuhutukazi wapfushije umugabo wumututsi yishwe naba jenosideri uwo ari muri AVEGA. Ndabazi kuko nigeze gukorana na AVEGA. Bityo rero ndumva umuntu wemera ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi nta kibazo nka kiriya yagira.

Nina

@Mahoro. Izo associations uvuga ni izaje kubera jenoside yakozwe n'abahutu. Nawe nkuko ubizi, ntabwo ubwicanyi n'iyicarubozo nka biriya byarangira ngo ntihabeho gusana imitima

mvugo

Nyine birasekeje, kubona muhimbira kuvugira haze y'igihugu, rimwe na rimwe nibyo bibatera kuvuga nibyo mutazi. Abaturage twe ntidukeneye ku bwirwa amasano, amafaranga n'ibindi by'abakire mu tubwira, ahubwo muzaze mwegere abaturage mwubake igihugu, wenda niba koko muzi kuvuga ni muvugire abaturage bagurishirizwa utwabo n'abiyita abashoramari mu karere ka nyamasheke na rusizi, ku gahato bagahabwa intica ntikize ngo nibayanga bazabateza leta ? Iyi leta irazira iki koko ubu se niyo ituma aba bantu ngo bimure abaturage bose batuye shara, murwa, kirehe, iperu. Ubu bikaba bigeze aho ni ibikorwa umuntu yahakoze ngo bidakwiye kwishyurwa ngo kuko biri ku butaka bwa leta ? Ubwo se umuturage we ni uwande ? Leta wa mugani irebe neza ko Itari kuvangirwa, igaharabikwa izira ubusa. Art 10 Rwandan constitution

Mahoro

Hanyuma se Avega hari abahutukazi bayibamo ? Nukuvuga se ntabahutukazi bapfakajwe ? ARG y abanyeshuli irimwo abaki ? Ngo nta moko aba mu rda !!! Uzabeshye abaaahinde


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...