LATEST NEWS
Itohoza
’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo
Publish Date: jeudi 15 juin 2017
VISITS :2461
By Admin

Jeneral Bosco Ntaganda yabwiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC ko kujya muri Kongo, yabitewe no kubona Jenoside yari imaze gukorerwa Abatutsi mu Rwanda.

Jenerali Ntaganda avuga ko nta cyaha yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ko ahubwo yagiyeyo agiye gutabara kugirango ngo ibyari bimaze kuba mu Rwanda bitaba no muri Kongo.

Ibi yabivuze ari imbere y’abacamanza mu Rukiko rwa ICC, aho yatangiye kwiregura ku byaha akurikiranweho gukora mu Ntara ya Ituri muri Kongo-Kinshasa birimo : ubwicanyi, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi, ni mu mwaka wa 2002 na 2003.

Ubwo yahabwaga umwanya, Ntaganda yagize ati “Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nari muto, nari mu ngabo zahagaritse iyo Jenoside, nabonaga amahano yabaga, nanjye ubwanjye natakaje abo mu muryango wanjye muri iyo Jenoside.”

Ntaganda w’imyaka 43 yavuze ko yagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi Jenoside ntizongere kuba ukundi muri Afurika.

Ntaganda wavugaga mu rurimi rw’Igiswahili, yakomeje agira ati “Ibi byose byahoraga mu bitekerezo byanjye aho nabaga ndi hose, ntabwo nifuzaga kongera kubona abandi bantu baca muri ayo mahano.”

Ntaganda ahakana ibyaha 13 byose ashinjwa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru AFP


Ubuhamya bwa Ntaganda bwibanze cyane mu gusobanura neza ku muryango we, n’ibyerekeranye inyeshyamba yayoboraga za Patriotic Forces for the Liberation of Congo (FPLC) .

Iki ni igihe umutwe w’abarwanyi w’Abanyekongo bo mu bwoko bw’aba Hema barwanaga n’aba Lendu babicaga, aya makuru akavuga ko Jenerali Ntaganda yafashaga abo bo mu bwoko bw’aba Hema bicwaga. Ni mu gace gaherereye mu Majyaruguru ya Kongo ahitwa Ituri.

Yavuze ko yagiye mu ngabo zahoze ari iza RPA afite imyaka 17, ahabwa amahugurwa ya gisirikare mu gihe cy’amezi ane gusa.

Ntaganda yishyikirije ubwe Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mwaka wa 2013, nyuma aza kuhavanwa ajyanwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Jeneral Bosco Ntaganda

IBITEKEREZO
mutezintare Jean-Michel

Ariko Abazungu bapf'iki b'Abatutsi ? Kuko gusa babananiye kubica ngo babamareho,ariko bakanga bakajya imbere ?Ese nuko batemera gupfukamira bene Sekibi NGO babakandagire Ku gakanu ?Nib'aribyo,tuzapfa cyane nk'abagabo,ariko ntituzabaho nk'imbwa.Ubu ho turemye bitabaho kubera uwavukanye imbuto y'ubutegetsi,twita Intore Izirusha intambwe,H.E.Paul K.Reka tuzamutore maze izo mbwebwe tuzazivunire umuheto.

Jackson mwima

Mana weeeee !!!! Uwavugase average ? Komukome je kudusonga nokuduhakaribu mubuhunzi. Abakongomani twese ahotuvatukagera ahomuri kivu yamanjyaruguru dushyigikiye jenerale wacu ntaganda numugabo kd twizeyeko ntacyahagira kimwenabandi ba jenerale nkabankunda nabamakenga above nabaharaniye amahoromurikongo, ngonatwe duhezishyanga ngodutahe , ark bamwe murimwe ntimubishaka ! Mukoribyomwiyemeje niyomwabica abobajenerarebose azavukanabandi kd tuzabana niyohashirimyaka tutashoborakubara. Namwe ba nyakubahwa ba jenerale kugerakuresikogunfa tuzahoratuzirikana umucomwaduto je wokwitangirigihugu nokutavangurabacongomani nkuko mwabikoraga. Usibyintimba dukorana kuberatwababuze kubwinyungu zabantu badashakako muducyura, ark nzinezako izakora nkamose ubwoyacyuraga abisiraheri baribarahezishyanga . Ntidushobora kubareba igihekizagera kd imana injyibitaho ahomurihose. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...