LATEST NEWS
Itohoza
Jenerali de Brigade Cômes Semugeshi umujenerali wari inkingi ya mwamba ya FDLR munzira aza mu Rwanda
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :6095
By Admin

Ingabo za LONU zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa( Monusco) zifite umujenerali wari inkingi ya mwamba ya FDLR, wishyikirije MONUSCO ku wa mbere 27 Mutarama 2017, uyu mujenerali w’inyeshyamba akaba avuga ko yishyikirije MONUSCO kubera ibinyoma by’urudaca, no kwizezwa ibitangaza byo mu cyuka.

“Nibyo koko. Uyu mugabo yishyikirije, ubu tukaba turimo kubajonjora, mbere yuko tumusubiza mu rwamubyaye ku wa kane 2 Werurwe 2017,” ushinzwe gucyura abataha muri MONUSCO mu kiganiro yagiranye na KT Press dukesha iyi nkuru.

“ijonjora ririmo gutinda, kandi kumusubiza iwabo bizaba ari uko ijonjora rirangiye. Andi makuru yerekeranye nawe azatangazwa ari uko ijonjora rirangiye.”

Jenerali de Brigade Cômes Semugeshi, wari uzwi ku izina rya kinyeshyamba nka – Ali Habib Francis, Abdalah Hekin, Muhirwa François.

Yari ashinzwe amahugurwa mu gisirikare muri Conseil National pour le Renouveau et la Democratie (CNRD – Ubwiyunge), Agatsiko kigometse ku mutwe w’iterabwoba Front Democratique pour la Liberation du Rwanda (FDLR) ukorera muri Kongo Kinshasa.

Generali de Brigade. Semugeshi yari icyegera cy’umugaba mukuru muri CNRD – Ubwiyunge, agatsiko kagiyeho imyaka ibiri na Wilson Irategeka, wahoze ari Sekereteri Jenerali muri FDLR – FOCA, kuva icyo gihe akaba yarakomeje kwizamura mu ntera.

Buryo ubu ari Liyotona Jenerali.

CNRD – Ubwiyunge ryiyomoye kuri FDLR, bavuga ko batari bahuje umugambi- Wokurwanira impamvu yumvikana.- Kugirango bajye mu biganiro na Leta y’URwanda, kwemerera impunzi gutahuka ( negotiate power sharing with Government of Rwanda, and allow refugees repatriation) , kuganira ku kuntu haba gusaranganya ubutegetsi, hagati y’URwanda.

Nkuko Semugeshi, abivuga, ngo kuba yabishingutsemo, nuko abona ibyo bitazashoboka.

Akigera mu nkabi ya Monusco ari ahitwa i Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, Semugeshi yavuze ko umugaba mukuru wa CNRD – Ubwiyunge yari yatanze itegeko ryo kumuta muri yombi, kubera amatwara afite yo guhakanya abayobozi bakuru ba abita ba Semuhanuka, babizeza ibitangaza byo mu cyuka by’urudaca.

Uru ruhushya rwo kumufata rugaragaza neza ko buri wese waca iryera agomba kumufata maze agacirwa urubanza rw’ubugambanyi, bityo ngo iyo aza kugira ibyago hakagira umuca iryera, bari kumukubita kugeza ashizemo umwuka.

Uwatanze iyi nkuru muri MONUSCO ntiyigeze avuga umubare w’abaherekeje Generali de Brigade Semugeshi, ariko ayari hamwe na Liyotona Hakim Abdul.

Mu Rwanda, inkomoko ya, Semugeshi ni Intara y’iburasira zuba, ahahoze hitwa Perefegitura ya Kibungo, aho umuryango we ubu utuye.

Muri1994, Semugeshi yari umuwofisiye wo kurwego rwo hejuru, mu ngabo za cyera , (Forces Armes Rwandaise )– Gendarme mu nkambi yari i Rwamagana, kandi akaba muri icyo gihe yari n’umunyeshuri mu ishuri ry’abawofisiye bo hehuru, Ecole des Officiers Miltaire (ESM).

Inyashyamba za FDLR

Source : KT

IBITEKEREZO
keter

He is welcome in his country.

Rwasubutare

Ubwo uwo nta genocide ra ? Keretse niba nawe yarahigwaga naho ubundi ahaaa. Usibye ko Ntsinda iruta Nyabyondo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...