LATEST NEWS
Itohoza
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse
Publish Date: mercredi 21 juin 2017
VISITS :1302
By Admin

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi Karuranga Emmanuel yemeje ko Udahemuka Aimable wari Meya wa Kamonyi yamaze kubashyikiriza ibaruwa y’ubwegure bwe asobanura ko nubundi bendaga kumweguza kubera imyitwarire ye idahwitse mu kazi no hanze y’akazi.

Kuri uyu wa 20 Kamena nibwo amakuru yasakaye avuga ko Udahemuka Aimable wari Meya w’akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye ariko Udahemuka we ntiyahise yemera ko ayo makuru ari impamo.

Perezida wa Njyanama Karuranga Emmanuel yemeje ko Njyanama yamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka avuga ko nubundi yabikoze nyuma yo kubona ko Njyanama yari iri hafi kumweguza kuko ngo atajyaga ashyira mu bikorwa ibyemezo bya Njyanama kandi akanarangwa n’imyitwarire idakwiye umuyobozi.

Karuranga Emmanuel aaganira na RBA yagize ati : "Ni byo yeguye, yanditse asaba kwegura ariko byatewe nuko n’ubundiyari azi yuko twendaga kumukuraho kubera impamvu zitandukanye, iya mbere ni uko yari amaze inshuro ebyiri ataboneka mu nama njyanama ariko akaba atashyiraga mu bikorwa ibyemezo bya njyanama."

Karuranga yakomeje agira ati : "Ibyo rero byiyongeraga no kumyitwarire itari myiza yari amaze kugaragaza hano hanze, ubwo rero kuko yari abizi ko ibyongibyo bihari yanditse yegura."

Perezida wa Njyanama avuga ko Udahemuka yagiye kenshi agirwa inama n’abo bakorana ariko akanga kuzikurikiza ndetse akanga no kwitabira inama njyanama inshuro nyinshi.

Ati : "Inshuro nyinshi abayobozi batandukanye uretse na njye baraganiriye kandi banamugiriye inama cyane cyane kuri ibyo bijyanye n’imyitwarire."

Udahemuka Aimable

Perezida wa Njyanama yavuze ko Njyanama iziga ku bwegure bwa Udahemuka ikabufataho umwanzuro hanyuma mu gihe hataraboneka undi Meya wa Kamonyi, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni we uzaba akora imirimo Meya yakoraga.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

3-10-2017

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

2-10-2017

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

2-10-2017

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres...