LATEST NEWS
Itohoza
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :5019
By Admin

Nyuma yaho Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga i BLOEMFONTEIN muri Afurika y’Epfo rutegetse ikurwaho ry’ubuhunzi bwari bwarahawe Faustin Kayumba Nyamwasa, amakuru amaze kutugeraho nuko yatangiye kwaka ubuhungiro hirya nohino ngo arengere ubuzima bwe buri mu marembera kubera umujinya w’icyo cyemezo noneho bigakubitiraho n’imibereho mibi asangwanywe.

Kayumba Nyamwasa aherutse kubwira BBC Gahuza miryango ishami ry’ikinyarwanda aho yavuze ko nubwo Africa y’Epfo imwambuye ubuhunzi atazava muri iki gihugu ahubwo agiye gushaka ubundi buryo bwo kuhaba acengana n’abayobozi n’abacunga umutekano.

Kayumba yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Mu 2011 nibwo uyu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Kayumba Nyamwasa akerakera

Umuryango uhagarariye abimukira n’impunzi (CORMSA)niwo uri inyuma y’iki kirego, uheruka kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire, usaba ko Nyamwasa yamburwa ubuhunzi kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’intambara.

Mbere y’uko Umucamanza Azhar Cachalia atangaza umwanzuro w’urukiko, impande zaburanaga zagiye impaka igihe kigera ku isaha yose. Nyuma yateruye avuga ko “Umwanzuro wafashwe muri Kamena 2010 wo guha ubuhunzi Kayumba Nyamaswa hashingiwe ku itegeko rigenga impunzi, usubiwemo kandi ukaba uvanyweho.”

Imikoranire ya hafi ya Kayumba na Kanziga

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Kayumba yandikiye umupfakazi Agathe Kanziga amusaba kumuhesha ubuhungiro mu gihugu cy’ubufaransa, Agathe amaze imyaka 20 mu Bufaransa atarahabwa ubuhungiro, nawe aracyaburana ngo akurirweho ibirego akurikiranyweho byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ; jenoside yateguwe ahanini n’ingoma y’umugabo we n’abambari be.

Faustin Kayumba warwaniriye igihugu cye, agahara ubuzima bwe agamije kubohora u Rwanda ngo we n’urubyaro rwe bazabe mu gihugu cyuje amahoro n’ituze, yaje kwiyemeza kuba umwanzi warwo ku mugaragaro, kuri ubu akaba akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba birimo kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu bya gerenade hirya no hino mu gihugu, agamije kwica no kubuza umudendezo abo basangiye urwa Gasabo n’ibindi bisa bityo.

Agathe Kanziga umupfakazi wa Habyarimana

Kuri ubu, Kayumna Nyamwasa asigaje Agathe Kanziga nk’umutabazi mu bibazo arimo cyane ko n’umugorewe Rosette yigaruriwe n’aba generale bo muri Mozambique. Ibi abikoze ngo arebe ko yahabwa aho kurambika umusaya mu masaziro ye. Kayumba arigutakambira uyu mupfakazi muri iyo nyandiko ye ngo amusabire ubuhungiro abafaransa bari inshuti z’umugabo we. Ese mama bizacamo reka tubitege amaso.

Ku muntu uzi amateka y’igihugu akamenya impamvu yatumye FPR Inkotanyi ihaguruka kubohora u Rwanda, kumva Kayumba Nyamwasa ajya kwiyegereza Kanziga no gutanga ubuhamya mu byindege y’umugabo we bitanga isura yuzuye y’ubugwari. Uwabasha guhura nawe yamubaza kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakuze bakunda kubaza umuntu iyo akoze igikorwa kigayitse, gihabanye cyane n’uko yari asanzwe azwi, “Niko Kayu ... ni wowe ukoze ibyo !”.

Abakunda u Rwanda bari mu rugamba rufite intero igira iti “Demandons au Ministre de l’Intérieur, Monsieur Bernard CAZENEUVE de refuser tout visa d’entrée sur le territoire Français !, tugenekereje mu Kinyarwanda, “Dusabe Minisitiri w’Umutekano, Bwana Bernard Cazeneuve, kudaha (Kayumba) uruhushya urwo ari rwo rwose rwo kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa”.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Julle

Gusebanya byo murabishoboye ,turabibikiye tuzabafunga nta pardon. Mukomeze muragira ngo muraruta NGEZE HASSAN ,mule mwiteguye uburoko iteka ryose.

biyo

yewe ntimugasekane kuko isi ntisakaye namwe ejo mwanyagirwa.

bb

yooo hahahaaaa kayumba ariguta ibita bapfu ugeze kuri kanziga ibisa birasabirana disi !!!umeze nka kayini uzangara ugeze aho kugwa kugasi,uzicuza ubuzima bwawe bwoooseee uzarangiriza mumunyururu ndaguhanuriye !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...