LATEST NEWS
Itohoza
Kicukiro:Uwarokotse Jenoside yishwe atewe ibyuma, umuzamu we arakomeretswa
Publish Date: jeudi 13 avril 2017
VISITS :2040
By Admin

Umudamu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagali ka Niboye , umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana, naho uwarindaga urwo rugo arakometetswa.

Tumaze kumenya ko mu masaha ya saa tatu aribwo abo bantu baje, umuzamu abafunguriye bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye binjira mu nzu bica Iribagiza, mbere yo kugenda basiga bacanye buji iruhande rw’igitanda.

Uyu mubyeyi wari warahungiye mu Bubiligi nyuma akaza kugaruka mu Rwanda, yabaga mu rugo wenyine akaba yari afite umuzamu waharindaga.

Meya w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yabwiye Itangazamakuru ko uwishwe ari umudamu wari ukuze.

Meya yavuze ko amakuru bamaze kumenya ari uko abantu binjiye muri urwo rugo bakica nyir’urugo n’umuzamu bakamukomeretsa, ubu umuzamu akaba ari kwa muganga.

Meya Nyirahabimana yavuze ko polisi yatangiye iperereza ngo abakoze ibyo bamenyekane babiryozwe. Kandi irebeko byaba bifitanye isano n’ingebitekerezo ya Jonoside.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike inka y’uwacitse ku icumu muri aka Karere atemwe bikabije ku ipfupfu n’abantu nyuma ikaza no gupfa.

IBITEKEREZO
L’observateur

Nihatagira igikorwa abacitse kwicumu barishira umwe umwe, kandi nabandi barapfa mumutwe, niba hadakajijwe umutekano ngo hamenyekana abatugirira nabi, agahinda nikose turarabaye dufite ubwoba, akazi ntigakorwa neza. Abafite ubushobozi mudutabare.

rwagasana gerard

Birumvikana ko uyu mudamu yishwe n'abajenosideri bishe umuryango we muri 1994, akabacika. Niko bakora. Cyane cyne bariya bemeye ko bamaze abantu bagasaba imbabazi bakarekurwa harimo abatari bake, babikoze bafite umugambi wo kujya gushakisha no kwica abo batashoboye kwica muri 1994. Hari cases z'abarekuwe bageze hanze bagashakisha abana bari bafite imyaka 3 -4-5 batashoboye kwica muri 1994 bakabaririzaaa mpaka bamenye aho bari bakajya kubica. Bishe abatari bakeya, nanubu bagikomeza. Aba rescapes baricwa nuko kenshi bitavugwa cyane, kandi bicwa na babandi batashoboye kubica muri 1994. Ibi birerekana ko tugifite akazi katoroshye ko kurandura ideologie ya genocide. Abajenosideri bari barahindutse des machines a tuer les Tutsis (killing machines), muri abo rero benshi baracyari killing machines, ni za robots zifite program yo kwica abatutsi bose zagombaga kwica muri 1994, nanubu iyo robot muri program yayo igomba kwica uwo itarica mubagombaga kwicwa. Ku bwanjye itegeko rikuraho igihano cy'urupfu ntiryakagombye kuba applicable kuri biriya bisimba (nta rindi zina nabita). Hakwiye kuba exception ijyanye nizo cas exceptionnels, bo bagakatirwa igihano cyo gupfa. Gukora jenoside ukica abantu, ugasaba imbabazi wagera hanze ukiza abo utashoboye kwica muri1994, ntabwo ari RECIDIVE gusa BIRARENZE. Umuntu nkuwo koko tukongera tukemera ko aba muri societe ? Jye simbyemera kabisa.

vicent

Mbega abagome !! kuki abantu ngabariya batajya babarasa kumugaragaro, bigatanga isomo kweli !!!!! ; Bishe abantu batagira uko banagana, bingingirwa gusaba imbabazi,barazihabwa .Ikindi mwifuza n"iki ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...