LATEST NEWS
Itohoza
Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa
Publish Date: lundi 1er mai 2017
VISITS :854
By Admin

Rusagara Alexis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) buvuga ko we na bagenzi be bazicwa.

Ubu butumwa bwageze kuri Rusagara ; mu gitondo cyo ku itariki ya 30 Mata 2017 saa kumi n’ebyiri n’iminota 19, ni nyuma nyuma y’ijoro ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Ntongwe (Kinazi).

Ubwo butumwa bugufi bwo kuri telefone buvuga ko abatutsi bazongera bagatemwa kuko ngo ari abagome.

Rusagara Alexis warokotse Jenoside

Bwoherejwe kuri terefone ya Rusagara n’umuntu utaramenyekan, mu gihe hari hamenyerewe impapuro [Tracts] z’ingengabitekerezo ya Jenoside, zandikwa zitariho umukono zikajugunywa mu nzira.

Ubu butumwa bwahahamuye Abarokotse Jenoside b’i Kinazi kuko bwanoherejwe umunsi hibukwa Abatutsi basaga ibihumbi 60 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.

Rusagara ayobora umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe.

Avuga ko n’ubwo ubwo butumwa butamuteye ubwoba kuko igihugu gifite umutekano, bitabuza gukomeza kuba maso no kutirara kuko hari abagishaka gukora Jenoside.

Agira ati “Ikibazo cy’ingengabitekerezo kirakomeye hano, ni ugushaka guhungabanya abantu no kudukanga, ariko kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca ! Twihagazeho ntacyo bazadutwara, ni utuntu turi aho gusa ariko iyo myumvire ihinduke.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko nubwo bigoye kubona umuntu ufite ingengabitekerezo atarayigaragaza, byanze bikunze Leta itazihanganira uwo izagaragaraho.

Agira ati “Birababaje kubona uyu munsi umuntu yandikira undi ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bene abo turashyiramo imbaraga kubarwanya, tuzahangana nabo”.

Source : KT

IBITEKEREZO
gogo

Mana nawe kinazi ntituzahibagirwa hatubikiye abacu.arikose njyewe birantangaza ubwo iyo abantu bakoze jenocide banga gukora ibihano bahawe harya ubwo nukuvuga ko ntabuyobozi buhaba.ariko se ubundi ubwo nakwibaza iki ?nibawumva babihera akazi ubwo urumva byoroshya ? sha amaraso yinzirakarengane mwamennywe azajye ahora abakomanga ahhhhh !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...