LATEST NEWS
Itohoza
Kivu y’Amajyepfo : Intambara iraca ibintu hagati y’Umutwe wa ’ Gumino Banyamulenge ’ n’abarwanyi b’Umutwe wa Mai-Mai (Aoci).
Publish Date: mercredi 31 mai 2017
VISITS :2357
By Admin

Amakuru aturuka muri Congo, aremeza ko imirwano ikaze ikomeje gutikiza abantu mu ntambara ikomeje kubica bigacika muri Kivu y’Amajyepfo hagati y’umutwe w ’Abanyamulenge witwa Gumino n’umutwe babafulero bitwa Mai mai (Aoci).

Amakuru akomeza yemeza ko abantu benshi bamaze gutakaza ibyabo n’ababo bazira iyo mitwe ibili.Uko biri kose abantu bakomeje guhunga,inka zabanyamulenge zikomeje gutemagurwa, ndetse n’abantu bakomeje gupfa ari benshi ariko Leta igasa niyicecekeye.

Uwungirije regiment militaire ya 3 407 ariyo igenzura ako gace Colonel Bizuru Tito yatangarije itangazamakuru ejo ko Leta yohereje ingabo zo kujya hagati kugira ngo Abanyamulenge n’Abafulero batamarana.

Abantu bagera kuri bane kuri iki Cyumweru gishize, itariki 28 Gicurasi, bakomerekeye mu mirwano yabaye hagati uw’umutwe wa Gumino Banyamulenge ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai mu bice bya Mikalati mu misozi miremire y’i Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo. Bikaba bivugwa ko hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bagomba gusubizwa aho baturutse ngo ni mu Rwanda.

Amakuru aturuka aha akaba avuga ko imirwano ikomeje hagati ya Gumino Banyamulenge n’umutwe wa Mai-Mai ubamo Abakongomani bo mu bwoko bw’Abafulero.

Iyi mirwano rero ngo imaze gukomerekeramo abantu bane nk’uko byemezwa n’umukuru w’agace ka Basimukindji, Umwami Kisale Bitolwa. Uyu akaba yavuze ko abaturage ba Mikalati bataye igiturage bagahungira ahitwa Mikenge mu Murenge wa Itombwe muri Teritwari ya Mwenga.

Amakuru aturuka aha kandi aravuga ko hari amazu y’abaturage yatwitswe n’inyeshyamba.

Radio Okapi iravuga ko kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Congo cyageze I Minembwe kigiye kureba uko byifashe, komanda wungirije wa regiments ya 3407 mu ngabo za Congo, Col Bizuru Tito akizeza ko hoherejwe ingabo zigomba kujya hagati y’abari kurwana.

Umutwe witwa Gumino

Nubwo bivugwa ko hageze abashinzwe umutekano ariko, ku rundi ruhande biravugwa ko nta muyobozi wa Congo wahageze kandi nta n’umuyobozi urimo kugira icyo abivugaho, dore ko na Radio Okapi ivuze kuri iyi ntambara nyuma y’iminsi ibiri irimo kuba ndetse hakaba nta kindi kinyamakuru cyo muri Congo kirayivugaho. Ibintu bifatwa nk’ubugambanyi.

Umwe mu bantu bari hafi y’ahari kubera iyi mirwano yatangaje ko umutwe wa Mai-Mai ari wo washoje intambara ku cyumweru utera mu biturage by’abanyamulenge. Umutwe wa Gumino ugizwe n’Abanyamulenge bivugwa ko ari wo usanzwe urinda aba baturage ariko nawo uba mu mashyamba, ukaba ari wo watabaye uhangana na Mai-Mai.

Uyu avuga ko intandaro y’ibi byose ari inyungu bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo bafite mu guteranya abaturage, kuko ngo bari bamaze iminsi nta bibazo bafitanye, ariko ngo hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bakwiye gusubizwa iwabo aho baturutse mu Rwanda.

Abaturage barimo guhunga imirwano

IBITEKEREZO
numbi

bihorere bazicuza icyabateye gushoza iyo batazarwana.natwe abanyamulenge turiyizeye.ariko kuvuga I Kinyarwanda bisobanura kuba uri umunyarwanda.none se ko abantu bavuga icongereza ni abongereza.ko bavuga igifaransa ni abafaransa.noneho na kongo isubire iwabo mu bufaransa.tutawapiga mutaona.kurasa turabizi kiandi nta bugwari buturangwamo abanyamulenge.yewe muzoreba nihyo yaba leta ibizi ntizotunesha pi.

Nehemie

Koko imirwano irakomeye mumisozi miremire ya Sud Kivu, ariko ntabwo ari Gumino na Mai Mai nkuko Radio Okapi ibivuga. Ikibazo ni Mai Mai itera abaturage baba Nyamulenge ivugako idashaka kubutaka bwabo abaturage nabo birwanaho, ikibabaje nuko Reta ya Kabila yicecekeye ntaco ikora bigaragarako harabayirimo babirinyuma, tukaba twamaganye iyicwa ryaba Nyamulenge bazira uko basa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...