LATEST NEWS
Itohoza
Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
Publish Date: mardi 30 mai 2017
VISITS :4661
By Admin

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka, ko ubwo hazaba hagezweho umwanya wo gusuzuma Kandidature zabashaka guhatanira kuba Perezida w’Igihugu bazanavuga ku mafoto y’abakandida ataravuzweho rumwe yashyizwe hanze mu minsi ishize.

Diane Rwigara

Prof Kalisa Mbanda uyobora iyi Komisiyo yatangaje ku ifoto ya Mpayimana Philippe ahetse umwana nta kibazo itije ariko ko kuya Diane yo bazayaganiraho.

Ku cy’amafoto y’abifuza kuba abakandida (nk’aya Rwigara Diane yagaragaye yambaye ubusa), Perezida wa Komisiyo y’amatoara yavuze ko amafoto y’umukandida yafotowe yambaye ubusa bamuteruye akiri agahinja nta kibazo, ariko ibindi (nk’aya Diane) ngo bazabiganira batangiye kwiga Kandidatire ya buri mukandida.

Prof Kalisa Mbanda

Yagize ati “Abatangiye kwiyamamaza bo ni ukutamenya.”

Abifuza guhatana mu matora ya Perezida ; Mpayimana Phillipe, Diane Rwigara na Girlbert Mwenedata nibo begereye Komisiyo y’amatora ubu bari gusinyisha bashaka abantu 600 basabwa na Komisiyo.

Prof Mbanda yavuze ko ku bijyanye n’abazatora kugeza ubu lisiti y’itora iri gukosorwa ku rwego rw’umudugudu kandi bitarenze tariki 20 Nyakanga izaba yasohotse.

Abakandida bigenga nabo ngo batangiye gusinyisha signature basabwa zingana na 600 z’abantu nibura 12 muri buri karere, ibi ngo babitangiye tariki 13 Gicurasi bakazabisoza tariki 23 Kamena.

Muri rusange ngo hazakoreshwa miliyari 6,6 y’u Rwanda, Prof Mbanda akavuga ko nubwo aya mafaranga ari menshi ariko ngo ari kugabanuka kuko mu 2010 hakoreshejwe miliyari zirenga zirindwi.

Diane Shima Rwigara

Imodoka ya Diane agendamo atanga amafaranga

IBITEKEREZO
patrick

Diane inzoga zaramwishe binamugaragaraho ariko uwamungezaho akanyihera cash maze nokumutora simutore kuko ntakigenda cye

Flodouard

ibi Diane yakoze ni ubuhomora bwo murwego rwohejuru ,umuyobozi dukeneye turamuzi, tuzi aho tuva naho tujya .rwose si ukuguca intege nawe urabizi ko ntaho watugeza gusa ntabukwe butagira fille donneur na garÄ on donneur nimukomreze aho

QUEEN

Ariko hari ikintu numva nakwiSABIRA Diane ubwo ntiyayobye akazi,yazagiye akibera umuyobozi w indaya ko ntamukobwa warezwe ufite uburere na kirazira y umuco nyarwanda wanika ubusa bwe imbere y umusore ngo amufotore aho uba uri kurwego rwo hejuru muburaya nubwo yaba ar umugabo wawe uba ese nibarize umuntu agufotora wambaye ubusa ngo bigende gute ?arusheho kugukunda se ?werekane kur umunyamujyi ?ni ho urukundo rugaragarira ?barabashuka ?ese ko ntamusore ndabona umanitse ....imbere y umukobwa ko ntawe ndabona amafoto ye nuko muteye se neza mama !!!!mwiyubahe mube abari bazima


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...