LATEST NEWS
Itohoza
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?
Publish Date: jeudi 23 février 2017
VISITS :15123
By Admin

Ubwo hizihizwaga icyunamo cya jenoside ku ncuro ya mbere muri Mata 1995, Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’igihugu cy’Ubufaransa igomba kuzasaba imbabazi u Rwanda kubera uruhare rwayo muri Jenoside.

Mu buzima hari ihame rigira riti : « Iyo inshuti yawe ikundanye n’umwanzi wawe, iyo nshuti nayo ihita ihinduka umwanzi wawe » ! Abafaransa n’abarwanya u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa ni abanzi b’u Rwanda ; niba Museveni abaye inshuti z’abo banzi ibyo bizitwa iki ?

Mugice kimwe cy’inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru "The Ugandan " cyandikirwa muri Uganda cyashyize ahagaraga uyu munsi , Saturday, February 18, 2017 iragira iti :

"The recruits are said to be at least 400 and being trained in the forest by several French Armed Forces’ Land Army (French : Armée de terre [aʀme də tɛʀ]) and that they were instructed in the use of weapons including assault rifles and rocket-propelled grenades. The report said that the recruits were transported from the Rwanda border with an unarmed military escort and that the combatants “reported that their ultimate goal was to remove Rwandan President Paul Kagame from power.”"

Ibi abanyamakuru bo muri Uganda bakaba babyanditse bifashishije inyandiko yasohotse kuri Rushyashya.net "Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda" n’ubwo umugambi w’abanzi b’u Rwanda waba ukomeje gutahurwa ntakibazo kiragaraga u Rwanda rufitanye na Uganda kuko umubano w’ibihugu byombi uracyari " ntamakemwa".

Ariko inzika y’ ingabo zombi muri Congo mu ntambara zirenga 2 zabereye i Kisangani nayo ikomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda byagize icyo bivuga kunyandiko yacu y’uyu munsi, bigira biti : iyo nzika iracyanuka.

Uganda yakomeje guha inzira bamwe mu barwanya u Rwanda bagahunga u Rwanda ,bakanyura muri Uganda bakajya mu bindi bihugu kurwanya u Rwanda ; ibyo ariko u Rwanda rwakomeje kubyihanganira rukomeza gushaka umubano uko bwije n’ uko bucyeye, kuburyo ibi bibazo bitakomye mu nkokora umubano mwiza w’ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe kumpande zombi.

Nubwo intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda yaba imaze igihe kirekire, ariko muri icyo gihe cyose Museveni ntiyigeze agaragariza u Rwanda urwango n’ubwo haba hatangiye kuza agatotsi kubera ibintu bidasobanutse biri kugaragara muri iki gihe.

Kuba abanyamerika n’abongereza bahugiye mu bibazo bya Politiki biri mu bihugu byabo, byatumye Uganda isigara mu bwigunge, cyane ko n’abayobozi bashya b’Ubwongereza n’Amerika bafite indi myumvire ku mugabane w’Afurika.

Museveni abanye neza n’Abafaransa mu rwego rw’ubukungu n’igisilikare, kandi Abafaransa ari abanzi b’ u Rwanda. Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Ntabwo Abafaransa bashobora guhara Peteroli ya Uganda bacukura kandi Museveni nawe ntiyakwitesha amaboko ya gisilikare Abafaransa bamuha. Isosiyeti y’abafaransa Total yeguriwe isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda ariko Total ikaba yariyemeje gusubiza « Tullow oil » miliyo 900 z’amadolari kubera ko ariyo yari ifite iryo soko.

Sosiyete y’abafaransa Total ikaba yaratangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gucukura peteroli ya Uganda guhera ku italiki ya 1 Mutarama 2017. Total ikaba iteganya ko izajya icukura utugunguru twa peteroli turenga 230000 ku munsi muri Uganda, iyo peteroli ikazajya inyuzwa mu bitembo biri munsi y’ubutaka ikavomerwa hafi y’icyambu cya « Daresalamu » muri Tanzaniya. Kubera iyo peteroli ya Uganda, byatumye abafaransa barushaho gushinga ibirindiro mu karere k’ibiyaga bigari .

u Rwanda narwo rugomba kubungabunga amahoro n’ umutekano n’ ubusugire bw’Igihugu ntibwakwihanganira uwariwe wese ushuka abaturage barwo mu inyungu ze cyangwa se niz’ ubufaransa kandi ibi byose bigamije guteza umutekano mucye muri aka karere.

Ikindi giteye impungenge nigute Uganda yakwakira abanyarwanda batorezwa mu ishyamba rya Kijuru border with Kibaale and Kyenjojo districts, nkuko bivugwa, bigakorerwa mu bwisanzure muri Uganda hafi y’u Rwanda kuburyo bivugwa ko abasaga 400 baba bamaze kubona iyo myitozo ( including assault rifles and rocket-propelled grenades). Ibi n’ikibazo gikomeye.

Ikindi giteye impungenge n’uko umunyemari Rujugiro wahunze u Rwanda bizwi ko akorana n’imitwe yiterabwoba FDLR na RNC yashora imari agashinga uruganda regera kuri miliyali 200 rw’itabi mu majyaruguru ya Uganda, bivugwa ko akorana na RNC ndetse na bamwe mubakozi be bakaba bakorera Kayumba, bityo bakaba bafite n’umugambi wo kwica amatora mu Rwanda azaba muri kanama 2017.

Ubwanditsi.

IBITEKEREZO
Bandora Charles

Ibyo muvuga bifite ishingiro,harakwiye ko abayobozi bakuru bacu cane cane abagisirikare igipolisi bicare barebe muburyo bwagutse ibyerekeranye n´umutekano w´igihugu,koko ntako Nyakubahwa Kagame adakora ngo yiyegereze ababanyi ndetse náyandi mahanga, ariko birakwiye ko imboni ihinduka,Urwanda rurashyaka gufashya cane akarere hamwe na afrika muri rusangi,nje ahubwo nkavugango hari nubwo barenza,reba ukuntu abanzi b´igihugu bitemberera uko bagomba mu bihugu duturanye kandi byitwa inshuti, reba uko bashyakishya indangamuntu zo muri ibyo bihugu bakongera bakisubirira iyo bitwa ngo barahungiye ntankomyi,baja Burundi bakambuka bakaja Tanzania,bagakomeza bakunyura Uganda arinaho baruhukira cane cane akaba arinaho bakorera amanyanga y´ubwoko bwose harimo gucura imigambi yewe no gucapisha impapuro mbimbano z´amoko yose. Polisi y´Urwanda kenshi irabwirwa abantu bari i Kigali bafasha abo bantu muri ibyo byose ariko ikavunira ibiti mumatwi ntiyiteho ayo makuru,bakabaye byibura abo bantu bakabazwa,bakanasakwa kuko harubwo izo nkuru zaba zifite ishingiro,ukurikiranye rero usanga ntaco polisi iba yarabikozeho,hari n´izindi nzego zimenyeshwa amakuru yerekeye umutekano ariko bikarangira ntawumvise icakozwe,bigatuma rero abo ubushake bwo gutanga amakuru bagacika intege.

kambarangwe

mujye mwicecekera buri muntu azi gukora analysis ye ashingiye kubyo yize nibyo yabonye naho ibyo kuvuga ngo murarinzwe harigihugu kitarinzwe se ? kadafi yararinzwe buhoro se ? yarafite umutungo mucye se ? museveni se nubwambere yaba ateye Urwanda ? si ubwa kabiri ? icyatumye arutera ubwa mbere kizatuma arutera ubwa kabiri ! ikibazo dufite ntabwo dutandukanya gutera igihugu no gutera umuntu kugite cye

Mamy

Ingwe ntijya ishyirwa mu nzu kuko iyo itangiye kuryana ihera kuri wowe uyishize nzu iwawe. I ikindi muhumure kandi mureke ibyanditsweet bisohore. Imana yari yarayubwiye ko musev.azicwa name abaf.ariko ntitwumva aho bizaturuka. Mbabajwe ni baturgyi baho bagiye name genosi.kuko abaf bazi gutanya abenegihugu guc

Bimenyimana Anaclet

Isi nikonsa uzonke vuba kuko si nyoko.Nta nyiturano igira. ubu koko ibyo muvuga ni ukuri.? Ingabo zacu turazizeye kandi zirashoboye.Abafaransa muri Uganda ? nta ncuti nta numwanzi wa Politique koko. Dukore twiteze imbere. Ubumwe, Umurimo, Gukunda igihugu. ibindi hari ababishinzwe bizewe 100%.

sekimonyo

The hijacking of the Munich Security Conference. History teaches us this – every time a System collapses, its leaders do not realise the truth until they are swept away by the storm. So the political representatives of the European Union, meeting just like every year in Munich for their Security Conference, were shocked to hear Sergey Lavrov speak of a post-Western world order. And yet the world is slipping away from under their feet – the Arab Peoples are desperately resisting wars and false revolutions, while the People of the United States have elected an anti-imperialist into the White House. The organisers of the Conference couldn’t have cared less – they were defending the interests of the deep US state against the Trump administration. The Munich Security Conference took place between 16 and 19 February [1]. Like every year, it united more than 500 European Ministers and members of Parliament, as well as a number of foreign guests. This is the most important international meeting on European Foreign Policy and Defence. Ten years ago, in 2007, Vladimir Putin caused a scandal by claiming that it was in the interest of the Europeans not to follow the Pentagon in its military adventures, but to act independently [2]. He also reminded his listeners that his country, Russia, is also a European state, even though it is excluded from the European Union. The participants had laughed at him and his pretentions. As one, they sought protection under cover of the NATO umbrella. This time, it was Sergey Lavrov who caused a scandal, by calling for a post-Western world order. We are obliged to admit that NATO has lost its superiority in terms of conventional warfare – even though it easily maintains first place in terms of nuclear war. We are obliged to admit that after 15 years of uninterrupted war in the « Greater Middle East », the mirage of remodelling the region into micro-states, each with less than 10 million inhabitants, and the fantasy of eradicating secular régimes for the benefit of dictatorships run by the Muslim Brotherhood, have failed. Astoundingly, the Europeans persist in pursuing these goals, which have been imposed on them by Washington, but which the People of the United States and their President Donald Trump do not want any more. So the Europeans are counting on the deep US state (that is to say the Raven Rock Mountain Continuity of Government group who organised the attacks of 11 September). Their political leaders continue, as a preventive measure, to denounce Donald Trump’s supposed racism and Islamophobia, the same people who applauded when George W. Bush and Barack Obama killed more than 3 million people. Their Press continually insults Donald Trump, whom it presents as capricious and incapable [3]. Horrified by the opinions of Donald Trump, according to whom NATO is « obsolete », they were reassured by the declarations of his ministers, who in essence, told them the same thing – NATO no longer needs to exist in its current format - it needs to be transformed into a defensive alliance, and if you want to be part of it, you will have to dedicate 2% of your Defence budget. Obsessed by their imperialist lunacy, the Europeans were terrified by the possible abandon of their anti-Russian investments in Ukraine and Syria. There too, they were reassured by declarations which were nonetheless as vague as could be. Trump’s ministers repeated that they would give up no interest vital to the USA in Ukraine, and that they would pursue a « political solution in Syria ». So why did the Europeans understand that the People of the United States has vital interests on the banks of the Dnipro and that a « political solution in Syria » means replacing the Republic with the Muslim Brotherhood ? Simply because that is what they were taught by the Obama administration – the administration that was rejected by the People of the United States. Of course, everyone can see the struggle between the Trump administration on one side and the « Continuity of Government » group on the other. The mountains trembled when Donald Trump excluded the CIA and the Joint Chief of Staff from the National Security Council [4]. Everyone noticed the way in which the CIA, in response, refused Defence accreditation to six of the President’s advisors, and accused the National Security advisor of being a Russian spy, forcing him to resign, and how they are still pursuing four other representatives from the Presidential team. But losing a few battles does not mean losing the war, and it is distressing that the Europeans – enslaved for so long – do not know this. How can they believe that Donald Trump was going to sweep away such a powerful « deep state » in just a few days ? And how could they imagine that his first defeats would be enough to make him give up ? [5] Over the last few years, this Security Conference has been a way for Germany to serve as a link between the United States and their European partners. This year, its only goal was to force the European leaders to confirm their allegiance to the deep US state, without taking into account either the will expressed by the US People, or the change in the White House. A preparatory document, drawn up by the German organisers of the Conference, was handed to the participants. The Press was careful not to mention it. It contains an article by Volker Perthes, author of the Feltman plan for the total and unconditional capitulation of the Syrian Arab Republic [6]. This eminent « expert » presents his vision of the « Greater Middle East », or rather the vision of the US « Continuity of Government » [7]. 1. [Even if we have not managed to remodel it,] this region will not be unaffected by the wars and the « Arab Spring ». [We didn’t do all that for nothing]. 2. The conflict between Saudi Arabia and Iran has become a sectarian conflict between Sunnis and Chiites [which masks our geopolitical ambitions]. 3. While everyone is caught up in this false religious conflict, no-one is paying any attention to the Palestinian situation [for the greater benefit of the colonial state of Israë l]. 4. While the Europeans are unanimously tired of these bloodbaths taking place far from their homes, and hope for the long-awaited triumph of the Muslim Brotherhood, no-one in the Greater Middle East has yet admitted to having been beaten. 5. During the war in Syria, the alliances have continually been sealed and unsealed at the regional level, the latest of which was the pact between Russia, Turkey and Iran, which should not last [luckily] any longer than the others. 6. Syria and Iraq will not beat terrorism, and will not find peace other than by inclusive government [that is to say, by accepting to introduce al-Qaë da and Daesh into their governments]. 7. All of this could only end, for all the populations of the Greater Middle East, by a major international conference during which the Westerners would determine their future, just as, at the Congress of Vienna (1814), the Quadruple Alliance decided the fate of the rest of the world. Quite clearly, neither faced with the vote of the US People, nor the Resistance of the Arab Peoples, do the European leaders intend to change – they can only be dismissed by the European People.

Maniriho

Ntamuntu ukaze kusi iyo Imana ikikubitse ugirango urakaze

NTWARI

Niba ibivugwa ari ukuri Koko Museveni akaba ashyigikiye abarwanya u Rwanda Yaba agiye gusaza nabi. Niba agiye kwisunga abafaransa batigeze batsinda intambara n'imwe kuva Napoleon yapfa, azabage yifashe kuko Uganda Yaba agiye kuyiroha mu muriro izazimya biyigoye kubera Peteroli. Birababaje kubona abanyafrika aho kugirango ubukungu bafite bubaviremo gutera imbere ahubwo bubaviramo intambara. Abagande kubarasa biroroshye nabo barabyibuka uko byabagendekeye i Kisangani. Museveni naramuka yifatanije n'abafaransa mu kurwanya u Rwanda, nanjye nzahita nifatanya na President Donald Trump wavuze ko agomba kuvanaho Museveni. Ikindi kandi iriya Peteroli abanyarwanda natwe turayikeneye ntabwo ari abafaransa gusa bayishaka, reka rero Uganda tuyihindure agatogo nka Syria kugeza Peteroli ishizeyo.

Hadassa

ntacyo bivuze, KAGAME azi kurwana Nta wamushobora !!!!!

nzeyimana

Iyisi yaba ifite amadayimoni. Umuntu nka MUSEVENI aka kanya yaba ahinduwe niki cyatuma aha icyuho abanzi buRwanda noneho aba Jenocidaire nkabafaransa. Perezida wacu niwe wigeze kuvuga rimwe ngo "iyisi ntambabazi igira" . Ariko imana y'Abanyarwanda ibaba hafi kandi umunyakuri imuhora hafi abanyarwanda turi tayari kurengera ubuzima bwacu nejo hazaza hurwanda. Biriya bisambo bihunga uRwanda kubera amanyanga nubusambo bwabyo ntacyo bizageraho nibize bisabe abanyarwanda imbabazi bive mukwirirwa bigambanira benewabo. Ubugome nuburyarya bwumufaransa ntacyo bizabagezaho ndababwiza ukuri. ngo ushaka kwisenyera atizwa umurindi.

Dodos

Turarinzwe

Dodos

Bararuhira u USA igihugu cyacu kirinzwe neza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...