LATEST NEWS
Itohoza
Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :3444
By Admin

Bisanzwe bizwi ko umutegetsi uyobora mu bihugu bikomeye byo ku isi agomba kuba afite imyumvire igendera ku mahame fatizo agenga ubuyobozi bwicyo gihugu. Ibi ndabivuga mbishimangira kubera ko mu bihugu byinshi byibihangage ubutegetsi ntibuba bushingiye k’umuntu umwe ahubwo haba hari inzego zitanyeganyezwa zashizweho kuburyo usanga abantu bose bayobora uhereye kuri perezida, baziyoboka bakubaha izo nzego n’ amahame abayobora kabe nubwo bamwe yaba atabashimishije.

Ibi ni muri bimwe bituma ubutegetsi runaka bufite uruti rw’umugongo rutanyeganyega bugashinga imizi, twatanga urugero nko mu Bushinwa.

Nshingiye kubyo maze kuvuga hejuru, hari ibintu byinshi bimaze kugaragara ko perezida watorewe kuyobora Amerika Donald Trump akaba azafata intebe muri White House mu minsi mike, ashobora kuzahura n’ibibazo bitazoroha mu miyoborere ye. Uyu mugabo udafite ubunararibonye muri politike wiberaga mubijyanye n’ubucuruzi, kuva yamenyekana ko yatsinze amatora, hari ibintu byinshi byagiye bimuvugwaho bigahangayikisha abantu batandukanye ni muri urwo rwego turavuga kuri bimwe.

Perezida watowe Donald Trump

Taliki ya 4 Mutarama 2017, nibwo abantu batunguwe no kumva ko Trump yatutse inzego zitandukanye zishinzwe iperereza muri Amerika abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter. Ibi byaje bikurikira ibyari byabaye m’Ukwakira 2016 ubwo yabwiraga inzego zishinzwe umutekano we ko badakwiye guhora bamubwira ibintu bimwe bamutesha umwanya. Yabacyashye ababwira ko bajya baza kumureba hari ikintu gishyashya bungutse ngo ntakeneye guhora asubirirwamo ibintu bidahinduka ngo nuko ari ukubahiriza gahunda yashyizweho.

Mu bakuru bamwe bayobora ibigo bikora iperereza muri Amerika bavuze ko bigaragara ko uyu perezida watowe ashaka gutesha agaciro ibyo bakora, ariko nyirabayazana akaba ari ko bamwe bavuze ko ashobora kuba yaratsinze amatora abifashizwemo na Putin n’igihugu cye Uburusiya, bashyira kumwanya wa mbere kuba babangamiye Amerika.

Bamwe mubagize inzego z’iperereza z’Amerika bavuze ko kandi Trump asa nugirira icyizere umuyobozi wa Wikileaks Julian Asange kuruta inzego z’iperereza zabo, mu gihe Wikileaks ifatwa nk’urubuga rubangamiye imigambi y’Amerika kuko rushyira amabanga yayo kukarubanda bikanabaviramo iki gihugu kugirana ibibazo bikomeye n’ibindi bihugu. Ikindi cyatumye uyu perezida mushya wa Amerika ashyirwa mu majwi ni ukuntu asubira mu magambo yavuzwe na Julian Asange amutaka kurukuta rwe rwa twitter.

Ibi byatumye haba abarepubulike n’abademokalate bamunegura cyane ndetse baramugaya cyane bamuziza gutesha agaciro ibyavuzwe n’inzego zabo z’ubutasi. Banababajwe n’ukuntu atuka itangazamakuru rikorera muri Amerika agaha ukuri Wikileaks n’Uburusiya. Ibi rero byateye abayobozi b’ibigo bimwe byiperereza muri Amerika urujijo kuburyo ubu barimo kugendesha ibintu buhoro hagati yabo na Trump.

Mu nkuru ya Associated de Press yasohotse iki cyumweru yo iravuga ko uku guhangana kuri guturuka kumpungenge Donald Trump afite z’uko hari ubwo hagaragara ko yafashijwe n’Uburusiya mu matora bikaba byatuma gutorwa kwe kugirwaho ikibazo bikaba byamugeza kure mukugirirwa icyizere n’abaturage b’Amerika. Ariko iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko imikoranire ya Trump n’inzego zinyuranye z’iperereza yarangije kugeramo igitotsi kuburyo butoroshye.

Ibi byo byamaze kugaragara ubwo Donald Trump yavugaga ko agiye gukora impinduka zikomeye mu bigo bigera kuri 17 bishinzwe iperereza muri Amerika ngo kuko hafi ya byose bitanga amakuru yakabirijwe kandi bahinduye politike kandi ataribyo bashinzwe (bloated and politicezed). Ikigo azaheraho ni The Office of the Director f National Inteligence (ODNI) kikaba cyarashinzwe muri 2004 kugira ngo gikusanyirize hamwe amakuru y’ibindi bigo by’iperereza, iki kigo cyashyinzwe kubera ibitero byabiyahuzi bateye Amerika muri 2001. Iyi gahunda yanafashwe mu gihe Trump akomeje kwisekera no gusenya raporo zitandukanye ahabwa nibi bigo.

Ibiro bikuru by’igihugu bishinzwe iperereza

Biravugwa ko kuri uyu mugoroba wa taliki 5 Mutarama 2017, uwari umujyanama ukomeye mubijyanye n’umutekano James Woolsey akaba yarigeze kuyobora CIA yamaze kwereka Trump munsi y’ikirenge aramusezera. Imva n’imvano yabyo ngo ni uko Trump yavuze ko agomba kugabanyiriza ububasha ubuyobozi bwa ODNI na CIA kandi bikazakorwa Congress y’Amerika itagishijwe inama kandi ariyo yashizeho izi nzego. Kandi Woolsey nawe ngo yababajwe n’ukuntu Trump afata inzego z’ubutasi yasanze atashobora gukorana nawe.

Uza ku isonga mubo Trump yashinze gukora iri vugurura ry’ibi bigo ni Lt. General Michael Flynn uyu akaba yari yarirukanywe muri ODNI muri 2013. Ikindi kigo kiraje ishinga Trump ni Central Intelligence Agency (CIA) kikaba kizayoborwa na Mike Pompeo, ngo ikiza kwisonga kuri CIA ni ukukigabanyiriza abakozi, abandi bakoherezwa mu bihugu bitandukanye ku isi kujya gutata aho kwicara mu biro batanga amakuru adafite gihamya.

Ikinyamakuru The Washington Post cyo kiribaza impamvu Donald Trump akomeza kuvuga ko itangazamakuru n’izindi nzego adashaka ko bikomeza kuvuga kuby’amatora, ikemeza ko biteye amakenga andi ko hari icyo bihishe inyuma ngo niyo mpamvu bagomba kubicukumbura ukuri kukajya ahagaragara. The Washington Post iravuga ko itewe impungenge nimpamvu Trump adashaka kumenya impamvu zir’inyuma y’ibikorwa by’abarusiya ngo byerekana ubumwe runaka Trump afitanye na Putin bushobora no kuzagambanira Amerika.

Gusa hari ibintu byinshi biteye amakenga kuko mu mpera z’Ukuboza 2016 ubwo perezida Putin w’Uburusiya yahuraga n’abanyamakuru barenga 1400 mu kiganiro cyanyuma cy’umwaka, yiyemereye ko ariwe wenyine waruzi neza uzatsinda amatora yo muri Amerika ataraba. Ibi bikaba byaratumye benshi barushaho kwibaza byinshi kuko na Vladimir Putin ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo. Ikigaragara Amerika igerageza kugenda muri ibintu yitonze ku girango idatesha agaciro inzego zayo zimwe na zimwe z’iperereza bigatuma n’ibindi bihugu biyica amazi.

Trump arasabwa guhindura imyitwarire kuko bimaze kugaragara ko imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amahame yayo bidapfa kuyoborwa n’umuntu, ahubwo biyobora umuntu kubera imigabo n’imigambi iki gihugu kiba cyariyemeje.

Biravugwa ko ubutumwa butandukanye yagiye asohora kurukuta rwe rwa Twitter bwatumye inzego za Leta zitandukanye cyane izumutekano zitahwa n’ubwoba kubera amagambo arimo bikaba binatanga isura y’imikorere ye itazatandukana cyane n’igihe azaba yatangiye gutegeka taliki ya 20 Mutara 2017.

Ubu abavuga rikijyana mu migabo n’imigambi y’Amerika ntibacana uwaka n’Uburusiya kubera inyungu za politike zibagonganisha ahantu henshi ku isi, muri iki gihe bakanabufata nk’umwanzi wabo uza kumwanya wa mbere. Ibi bikaba bizaba ikibazo gishobora gusiga Donald Trump ahantu hatari heza na gato, kuko akenewe ubushishozi bwinshi mu byemezo bigomba gufatwa bitewe n’aho isi igeze. Biramusaba kubanza kwibira akabatizwa mu ndangagaciro za politike ngenderwaho y’Amerika akibuka ko hari ba kizigenza adashobora gupfa kunyegayeza, aba bakurikiranira bugufi uko imigabo n’imigambi y’igihugu ishyirwa mu bikorwa, bakanagenzura nushobora kuyibangamira.

Amateka akenshi akunda kugaruka, iyo usomye amateka ukareba impamvu n’uburyo aba bagiye bicwa, muburyo budasobanutse twavuga nka perezida Jonh Kennedy,Abraham Lincoln, James A. Garfield, na William Mc Kinley, kandi bari bafite ibitekerezo bikomeye, kurundi ruhande bakaba bari bafite gahunda zishobora gushyira mukibazo imigabo n’imigambi ya Leta Zunze Ubumzwe z’Amerika, byatuma Donald Trump nabo bagiye kuyoborana bongera gutekereza kumikoranire ninzego zimwe na zimwe zo muri Amerika kuko system niyo iyobora umutegetsi.


Ariko mwumve neza ntawakwifuza ko ibi byabaye kuri perezida John Kennedy na bagenzi be byaba kuri perezida urafata intebe muri White House mu minsi mike ariwe Donald Trump, gusa hari uburyo intangiriro y’ikintu yerekana iherezo ryacyo. Ikindi igihe tugezemo kiraberamo ibintu byinshi bisaba guhindura imikorere n’imitekerereze.
Twifurize Donald Trump imiyoborere n’imikoranire myiza nabo azaba ayobora aho kuzahangana kuko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe.

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
Martin

Ngo Trump ni icyitso cyabarusiya !!!biratangaje umunyarnda wifata ngaho arushya président Trump gukunda igihugu cye U.S.A Ngo ni icyitso cy'abarusiya !!!wibukeko nyuma y'ubukoloni ikinyejana cya20 (20éme siècle )mubantu bakomeye kw'isi Trump niwe wenyine umaze kuvuga amagambo akomeye cyane rubanda rubanda rugufi ruhora rwibaza.NZUBAKA URUKUTA HAGATI YA USA naMEXIQUE ! Nzashyikiriza ubutabera ba président Museveni na R.Mugabe !afrika byaba byiza yongeye gukolonizwa !....noneho murebe ukuntu izo nzego ziperereza zabeshyago Ngo Saddam Hussein atunze ibitwaro byakirimbuzi murebe naho irak iri ubu !nahose libya to irihe ! Ibyo byose nibyo bitera président Trump kwitwara uko mubibonabu.azinezako harigihe izo nzego zibeshya zifite inyungu zazo, amerika n'uburusiya bashwanye bakarwana ninde wabyungukiramo ??? Cg mwibazako amerika n'abarusiya barwanye byaba arinkurwanda na uganda barwana ???

Samantha Lindsay

Iyi Nkuru Iteye Ubwoba Ndetse Cyane Utabibona Nutazi Sisitem U S A Iyoborwamo Kuba Trump Arumupinzi Nuko Afite Putine Yishingikirije Ibinyabubasha Bya America Biramuhitana Kandi Nibimuhitana Putine Azagira Icyo Akora Abanyamerica Nibarangara Kandi America Arasenyuka Nkuko Nayo Yabikoze Yifashishije MIKAYERI GROBACHEV Wari Ikitso Cyayo Nkuko Trump Aricyo. Ibyo Rero Biratuma III WW Yihuta Ikaba Iyi Nkuru Rwose Isesenguranye Ubuhanga Kandi Iteye Ubwoba Ikibazo Cyabanyamerika =igaruka Kwisi Yose Mana Tabara Mana Tabara


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...