LATEST NEWS
Itohoza
Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :1314
By Admin

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwakomeje kuburanisha urubanza Maj. Dr Rugomwa Aimable aregwamo kwica barushimana Théogène, humvwa abatangabuhamya barimo umugore we wivugiye ko yabujije umugabo we kwica akabyanga.

Muri uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi cyane kuva rwatangira, Maj. Rugomwa yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’abunganizi babiri.

Ubushinjacyaha bwatangiye bubaza Maj. Rugomwa niba ibiri mu nyandiko y’ibazwa rya Uwase Scovia, umugore we, abyemera byose.

Maj. Rugomwa yavuze ko iyi nyandiko atayemera yose kuko umugore we yayikoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko nta mwunganizi afite wamugira inama, bityo akaba atakirengera ibyayivuzwemo byose kuko abayimukoresheje muri ubu buryo wasanga bari bafite icyo bagamije.

Me Ngabonziza wunganira Maj. Rugomwa, yavuze ko Uwase atigeze agera aho barwaniye, akaba ashobora kuba yariyitiriye ibyabaye. Yagize "Ibyo scovia yavugaga bimwe yarabyiyitiriye, ntabyo yabonye ako kanya kuko atari aho barwaniye."

Maj. Rugomwa yongeye kubazwa uko yabonye abajura avuga ko yababonye ari mu rugo rwe bambaye imipira y’umukara n’ingofero, akabasha gufata Mbarushimana warimo gufungura ipine y’imodoka yicaye.

Nyuma y’ibibazo by’ubushinjacyaha, bwasabye urukiko niba bishoboka ko umuntu yafungura ipine y’imodoka yicaye nta nijeke yateye.

Bwagarutse ku nyandiko y’umukozi n’umugore wa Maj. Rugomwa bavuze ko bamuhamagaye babonye abajura, we akavuga ko baje ari mu modoka, bityo bikaba ari ibintu bigaragaza kwivuguruza.

Maj. Rugomwa wakunze kwihanizwa cyane n’inteko iburanisha kubera ibisubizo bidakurikije amahame y’iburanisha yahaga ubushinjacyaha, abamwunganira bavuze ko kuba hari ukunyuranya mu byavuzwe mu ibazwa, ari uko atabyibuka kuko amaze amezi icyenda afunze.

Ni igitekerezo umucamanza yavuze ko nubwo atabisubiramo byose uko byagenze, atananirwa kugaragaza ishusho y’ibikubiye muri dosiye ye kuko yabonye umwanya wo kuyisoma.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari afite umugambi wo kwica kuko yabibujijwe n’umugore we, akaba yarakubise mu cyico.

Humviswe umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha, Harerimana Charles, umwe mu bahamagawe n’umuyobozi w’umudugudu wari aho Maj. Rugomwa yakoreye icyaha akurikiranyweho. Yavuze ko basanze Mbarushimana asa n’uwapfuye bagatangira gushaka ubutabazi Maj. Rugomwa akavuga ko yabyirangirije ntacyo baramira.

Yagize ati "Namusanze mu kidendezi cy’amaraso aryamye arimo gusamba."

Maj. Dr Rugomwa Aimable mu rukiko

IBITEKEREZO
gruec

Maj. Dr Rugomwa, ntabwo nagucira urubanza utaburanye, ariko kurijye ntiwarunakwiye kuburana wambaye iyo myenda y'Abazahuye u Rwanda igihe rwa rworetswe n'abakarurebereye so nturi na Rugomwa ahubwo uri Ruharwa kuko watukishije izina ryiza Papa wawe yakwise, "uniga umutavu" nk'uzira urubyaro, witisha izina ribi bagenzi bawe musangiye umurimo wo kurinda "Ubusugire bw'Ingobyi yaduhetse", none no guhakana icyaha bikugize "RUVUMWA".


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...