LATEST NEWS
Itohoza
Malawi : Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi
Publish Date: mercredi 1er mars 2017
VISITS :980
By Admin

Polisi ya Malawi yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Donald Dawayezi akaba ari uwa kabiri ukekwaho Jenoside ufatiwe muri iki gihugu nyuma ya Vincent Murekezi wafashwe mu mezi abiri ashize.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, ufite pasiporo ya Malawi, yafatiwe muri Zimbabwe nyuma yo gutorokerayo amaze kuriganya abahinzi umusaruro yajyaga acuruza.

Yafashwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zimbabwe ashyikirizwa Malawi nk’uko Nyasatimes ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Mujyi wa Lilongwe, Kingsley Dandaula, yameje amakuru y’itabwa muri yombi rya Dawayezi.

Ati “ Yari umucuruzi w’umuceri, ibishyimbo, ibigori na soya. Nyuma yo kwakira ibirego byinshi twafatanyije na Zimbabwe iramufata iramudushyikiriza.”

Kugeza ubu umubare w’amafaranga yariganyije abaturage bamuhaga umusaruro nturashyirwa ahagaragara nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura.

“Turamushinja uburiganya mu kubona ibicuruzwa akaba azagezwa imbere y’ubutabera mu gihe iperereza rizaba rirangiye.

Kugeza ubu ntibirasobanuka neza niba koko Dawayezi yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’imyirondoro ye yose ntiramenyekana.

IBITEKEREZO
nkurunziza john

Imana izababaza byinshyu,


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...