LATEST NEWS
Itohoza
Mozambique : Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana
Publish Date: samedi 23 septembre 2017
VISITS :2487
By Admin

Abantu bitwaje intwaro baraye barashe umusore w’Umunyarwanda witwa Niyongira Theobald, wakoreraga muri Mozambique ubwo bamusangaga mu iduka bakamutwara n’amafaranga.

Uyu musore w’imyaka 25, uvuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, yari amaze umwaka n’iice ageze muri Mozambique aho yari afite umuntu acururiza mu iduka ryo mu Mujyi wa Mozart.

Umwe mu bayobozi ba diaspora nyarwanda muri Mozambique yatangaje ko abishe uyu musore bahengereye bagenzi be bakorana bamaze gusohoka bagahita bamwinjirana ari na bwo bamurashe bakamutwara amafaranga ataramenyekana umubare.

Yagize ati “ Byabaye mu ijoro ryakeye, byatubabaje kuko ni umusore wari ukiri muto waje gushaka amaramuko nk’abandi bose.”

Uyu muyobozi yavuze ko Diaspora ya Mozambique irimo itegura umuhango wo kumushyingura kuko atazashyingurwa mu Rwanda ndetse bitegura no kuzafata mu mugongo umuryango we.

Muri iki gihugu ngo hakunze kugaragara ubugizi bwa nabi n’ubujura bikorerwa abanyamahanga bacururiza mu bice bitandukanye by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi bahafite ubucuruzi bugaragara ariko badafite uburinzi bukomeye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo birimo na Mozambique, Vincent Karega yatangaje ko hari umunyagihugu Polisi ikeka nubwo itaramuta muri yombi.

Ambasaderi Vincent Karega

Yagize ati "Amakuru nabonye ni uko yari umucungamari w’iduka ry’abandi banyarwanda. Yarashwe mu ma saa tatu akinga iduka yakoragamo, uwamurashe atwara amafaranga. Ako gace ubundi gasnzwe gafite umutekano ariko mu minsi ishize hari ubujura bw’imbunda bwabaye ahandi habiri ariko ho ntawishwe.Hari umunyagihugu polisi ikeka kandi ikurikirana itarafata. Icyo twavuga ni ubujura n’ubugizi bwa nabi."

Yakomeje avuga ko iyo habaye igikorwa nk’iki basaba ubuyobozi bwa Mozambique kubikurikirana atanga inama ku banyarwanda batuye muri iki gihugu ko bajya bafatanya bagatabarana bagasangira amakuru ku mutekano wabo.

Kugeza ubu muri Mozambique hatuye Abanyarwanda bagera ki bihumbi bitatu.Amb. Karega yavuze koleta y’u Rwanda iteganya gufungura ’Consulat General’ i Maputo yegereye abanyarwanda n’ubuyobizi bwa Mozambique.

IBITEKEREZO
Pascal

Imana imuhe iruhuko ridashira . Ariko abanya Rwanda bajye bafatanya muguhana amakuru pe. Birababaje.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...