LATEST NEWS
Itohoza
Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside
Publish Date: samedi 4 février 2017
VISITS :5067
By Admin

Philippe Mpayimana ni umwe mubanyarwanda bamaze kwemeza ko bashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hashize iminsi mike ageze mu Rwanda gutangira gahunda zo kwiyandikisha kugira ngo aziyamamarize kuyobora igihugu.

Kuza kwiyamamaza ubwabyo si ikibazo ndetse si n’ igitangaza kuko ni uburenganzira bwe busesuye igihe cyose yujuje ibisabwa n’itegekonshinga ,Philippe Mpayimana, ubusanzwe avuga ko aba mu Bufaransa, akagenda kenshi mugihugu cy’u Rwanda.

Kuri ubu Mpayimana amaze gutangaza ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama 2017.

Mpayimana ni muntu ki ?

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yize amashuri yisumbuye i Save, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mpayimana yabaye muri Congo 1996-97,akaba yarakoreye Radio Agatashya ya koreraga i Bukavu no mu nkampi z’ impunzi z’Abahutu bari bahungiye muri Congo. Aho yavuye ajya muri Camerouni mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Mpayimana yanditse Igitabo k’ubuyobozi bushya bw’u Rwanda

Aha Mpayimana yanditse iki gitabo ari mu Bufaransa yerekana ukuntu ngo hari abanyarwanda bahunga ngo baticwa n’ubutegetsi bwa gisilikare buyobowe na APR.

Ikindi avuga muri icyo gitabo ngo " Abahutu bakomeje guhigwa mu gihugu cya congo kandi abenshi muribo hashize imyaka 2, habaye jenoside 1994, yakozwe n’ubutegetsi bwa habyarimana ati : Abahutu bakomeza kwicwa baba abakoze jenoside n’abatayikoze, abapfa bose harimo abakuze, abana n’abantu bakuze cyane.kandi abo bose bicwa na Paul Kagame yahoze ari visi perezida ubu akaba ariwe perezida ". Ushishoje neza izi nyandiko za Mpayimana usanga zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinja umukuru w’igihugu n’ ingabo zayihagaritse kwica abanyarwanda muri Congo no mu Rwanda.

Mpayimana afite Kampani mu Rwanda yitwa “Ishya ni ihirwe “ltd,yakunze kubona amasoko mu Rwanda mu buryo budasobanutse , muri iyi Kampani ye akoresha abantu batazwi kandi bakorana na bamwe mu bayobozi bari mu Rwanda.

Mpayimana Phillippe

Mpayimana abeshya ko aba mu Bufaransa nyamara akunze kuza mu Rwanda gupiganirwa amasoko ya Leta, kuko no mukwezi kwa 12/2016 yari mu Rwanda aho yarimo gushaka abanyamakuru ngo amurike icyo gitabo ke akaba afite bamwe mu banyamakuru yifashisha mu gukwiza bene ibi bihuha.

Mpayimana n’umuryango we

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
ishimwe

ntacyo yatugezaho uwo mugabo perezida ni kagame dukunda kndi twemera

KAYITANA

Mube maso, Ni iki inyandiko za Mpayimana Philipo uje kwiyamamaliza ku mwanya w'umukuru w'igihugu zipfana n'amagambo ya VICTOIRE INGABIRE mugupfobya ihonyabwoko ? Biteye agahinda kugeza n'aho asaba Urwanda gushyikirana na FDLR ! N'uwahoze ari perezida wa TANZANIYA KIKWETE mu yaduhaye amahoro ku kibazo cya FDLR Niba aje kwiyamamaza ni uburenganzira bwe ariko azategereze natorwa azabone gushyikirana n'zo nkorama zaduhekuye Nareke kwiyoberanya kuko ingengabitekerezo ze zihishe muli iki gitabo yandiste mu ntangiliro z’umwaka ushize kitwa RWANA, REGARD D’AVENIR." Muli uko kwiyoberanya yakoze uko ashoboye ayobya amarali ahanitse yerekana ko yamagana abahutu kugeza n’ho avuga ko ubwo bwoko butakibaho, kandi agatekinika asingiza Kagame birenze ukwemera kugirango tutamukeka. Iyo nibutse uko batwishe urubozo balimbura uwoko kugezano ku mpinja mu muryango wanjye nkaba nsigaye ari nye mucikacumu rudoli nkunva ibyo avuga mu mapaji amwe y’iki gitabo nibaza icyo ubutabera butegerje Ngaho nimwisomere, mushake n’icyo gitabo mulifata kumunwa Urupapuro n° 224 « La mémoire des réfugiés tués ou morts au au Congo ou à Kibeho peut donc relever de la liberté des familles et des associations et non des mouvements politiques, ni du gouvernement présent ou futur. Mais leur mémoire est aussi d’autant indispensable qu’elle contribue à condamner des crimes de guerre, des crimes contre l’humanité dans le monde, ainsi que le génocide.  » Ku rupapuro n° 227 « Le pouvoir issu de la victoire du 4 juillet 1994 n’a pas encore tracé la ligne symbolisant la fin des hostilités Ce qui prouve qu’il règne un climat de guerre, tant que les belligérants n’ont pas encore d’une part , la victoire, de l’autre la défait ,et signé un traité de paix.  » ……… Aho iyo paje 227 irangilira arakomeza agira ati « Ce qui rend la victoire du FPR incomplète  » Ku rupapuro n° 228 aragira ati "La rédaction de la constitution et des lois relatives à la démocratie et la cohésion nationale pourra souffrir de la lacune en la mesure où l’Etat Rwandais se considère en état de paix alors qu’il est en état de siège Il faudrait donc arriver à approcher les représentant des ex-FRA et signer un accord de fin des hostilités" Simbuka ujye ku rupapuro n°262 mu ntangiliro z’icyika yise « Les héro de la révolution rwandaise aho asingiza intwali z’Urwanda ili ku isonga kuli we akaba Kayibanda ku rwego rumwe na Paul Kagame na Rwigema


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...