LATEST NEWS
Itohoza
Musangamfura Sixbert wahinduye amazina akiyita Semus Ntawuhiganayo aravugwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere
Publish Date: mercredi 10 mai 2017
VISITS :6026
By Admin

Musangamfura Sixbert, ukomoka muri Nyamabage yahoze yitwa Gikongoro aravugwaho ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Musangamfura yabaye umunyamakuru mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza no gushinga ikinyamakuru Isibo.

Musangamfura yabanje gukora muri secretariat ya MRND ariko iza kumwirukana, ahita aba umurakare, amashyaka atangiye aba abaye umurwanashyaka w’imena wa MDR, ashinga n’ikinyamakuru Isibo cyaterwaga inkunga n’ishyaka rya MDR, cyane cyane umunyemari Karamira Froduard.

Igihe MDR icikamo ibice, Musangamfura yabanje kujya mu gice cya Karamira na Nsengiyaremye, ariko Twagiramungu aza kumwumvisha ko ataroye kure, ko igice cye nicyo gifite amahirwe yo kuzinjira muri Guverinoma maze Musangamfura aragaruka. Nuko yaje gukomezanya na Twagiramungu bagera no muri Leta y’ubumwe, aho yaje kugirwa umuyobozi mw’iperereza.

Kubera guhora agendera ku matwara atari aye, Twagiramungu yapfuye kuva muri Leta agiye undi amujya inyum aramukurikira.

Kuri ubu Musangamfura aba muri Finland akaba yari umuyoboke ukomeye wa FDU-Inkingi nyuma yaje gucikamo ibice, maze we na Nkiko hamwe na Mberabahizi bashinga iryitwa Inkubiri ubu ryiyunze na New-RNC ya Rudasingwa Theogene.

Musangamfura Sixbert

Musangamfura yahinduye amazina ye yiyita Semus Ntawuhiganayo ; Semus ikaba impine ya Sixbert Eric Musangamfura naho Ntawuhiganayo rikaba izina rya se umubyara.

Amakuru dufite atubwira ko amaze iminsi agenda mu bihugu byo mu karere akoresheje amazina Semus Ntawuhiganayo, aje mubutumwa bwa Rudasingwa, bwo guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’u Rwanda.

Musangamfura aherutse kwiyamamariza ubuyobozi ku rwego rwa Komini muri Finland aho atuye akoresheje aya mazina y’amahimbano Semus Ntawuhiganayo ariko ntiyatsinda kuko ataje no muri batanu ba mbere.

Sixbert Eric Musangamfura

Uyu mugabo watandukanye n’umugore we kubera ubuhehesi dore ko yabyaye umwana kuwundi mugore ajya asura muri kimwe mu bihugu byo mu karere.
Tuzakomeza kubakurikiranira iby’uyu mugabo wahinduye amazina azi ko atazamenyekana !

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Fortuner

Nimumureke sida imumereye nabi azagwa mu ndege akurikiye abo bagore be

Jado

Se wa Musangamfura yitwaga Giswayire,bari batuye mu Gatyazo mu cyahoze ari komini Nyamagabe.Yari umuparmehutu ruharwa


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...