LATEST NEWS
Itohoza
Musanze : Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti
Publish Date: samedi 13 mai 2017
VISITS :601
By Admin

Umugabo witwa Sebishyimbo Emmanuel yasanzwe mu giti mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Nyabageni, mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, yimanitse mu mugozi.

Aya makuru y’uko Sebishyimbo yiyahuye yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène yatangarije ko uyu mugabo bivugwa ko yiyahuye bitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma.

Yagize ati “Nibyo yariyahuye ariko byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane ; yashyinguwe ejo gusa bivugwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ngo kuko yamucaga inyuma.”

Yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe bigaragara mu Karere ayobora ndetse anaboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru yo mu ngo zifitanye amakimbirane mu rwego kwirinda impfu nk’izi.

Uyu mugabo yasize umugore n’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

3-10-2017

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

2-10-2017

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

2-10-2017

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres...