LATEST NEWS
Itohoza
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli ?
Publish Date: vendredi 23 décembre 2016
VISITS :1061
By Admin

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho, kandi ntivuga ko twagombye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Hari inkoranyamagambo yagize iti “Imana si yo yasabye ko abantu bajya bizihiza umunsi mukuru wa Noheli kandi uwo munsi ntuvugwa mu [Isezerano Rishya.]”—McClintock and Strong’s Cyclopedia.

Amateka ya Noheli agaragaza ko uwo munsi mukuru ukomoka mu madini ya gipagani. Bibiliya igaragaza ko iyo dusenze Imana mu buryo itemera, biyibabaza.—Kuva 32:5-7.

Amateka y’imigenzo ya Noheli

Kwizihiza ivuka rya Yesu : “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga ivuka rya [Yesu] bitewe n’uko bumvaga ko kwizihiza ivuka ry’umuntu uwo ari we wese ari umugenzo wa gipagani.”—The World Book Encyclopedia.

Itariki ya 25 Ukuboza : Nta gihamya igaragaza ko Yesu yavutse kuri iyo tariki. Abayobozi ba kiliziya bashobora kuba barashyizeho iyo tariki kugira ngo bayihuze n’iminsi mikuru yabaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.

Ibirori no gutanga impano : Hari inkoranyamagambo yagize iti “umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturunaliya, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, ni wo bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli. Urugero, kwizihiza uwo munsi ni byo byaje kuvamo imigenzo yo gukora ibirori bihambaye, gutanga impano no gucana za buji. Nta kazi kakorwaga kandi n’abacuruzi ntibacuruzaga,” ku munsi mukuru wa Saturunaliya.—The Encyclopædia Britannica.

Udutara bacana kuri Noheli : Hari inkoranyamagambo yavuze ko iyo abantu bo mu Burayi babaga bashaka kwirukana imyuka mibi no kwizihiza imboneko z’izuba zabagaho ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza, batakaga amazu yabo bakoresheje “udutara tumyasa n’ibiti by’amoko yose.”—The Encyclopedia of Religion.

Uduti dukoreshwa kuri Noheli : “Hari abayobozi b’amadini gakondo ya kera yo mu Burayi bumvaga ko utwo duti dufite ububasha ndengakamere. Utwo duti badusengaga biringiye ko izuba rizongera kuboneka”.—The Encyclopedia Americana.

Igiti cya Noheli : “Gusenga ibiti byari bimenyerewe mu bapagani bo mu Burayi, kandi bakomeje no kubikoresha mu gusenga na nyuma yo guhinduka Abakristo.” Hamwe mu hantu bakomeje gukoresha igiti mu gusenga, ni mu muhango wo “gushyira igiti cya Yule [umunsi mukuru waje guhinduka Noheli] ku muryango cyangwa mu nzu mu gihe cy’iminsi mikuru yizihizwaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.”—Encyclopædia Britannica.

IBITEKEREZO
uwayo

ko abarwanya Noheli ko baterana ku bunani byo byanditse he muri bibiliya 2Timoteo 2:8 havuga ko tugomba kwibuka Kristo wavutse

Eric

Ibyo nukuri ntaho mwibeshye

Ruhago

IYINKURU. IRUZUYE UKURI. AHUBWO YESU. YASABYE. ABAMUKUNDA KWIZIHIZA. UMUNSI WURUPFU RWE !ABAKORINTO BAMBERE IGICE CYA 11 : imirongo 23 kugeza26


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...