LATEST NEWS
Itohoza
Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa
Publish Date: samedi 18 février 2017
VISITS :7248
By Admin

Amakuru aturuka i Rubavu muri Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , aravuga ko bari mu gahinda ko kubura umwe mu nshuti zayo z’inkoramutima wari n’umuterankunga wayo umurundikazi Madame Nibogora Lydie witabye Imana yishwe.

Nibogora Lydie yari atuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) mu gihugu cy’u Burundi yasanzwe ku gasozi muri Quartier Kizingwe Komini Kanyosha yishwe n’abantu bataramenyekana , akaba yari asanzwe aba muri Quartier ya 2 Jabe zone ya Bwiza nkuko bitangazwa n’inshuti ze za hafi. Nibogora Lydie yari asanzwe ari umukozi wa REGIDESO akaba yari yagaragaye kukazi mu gitondo.

Aya makuru kandi yamejwe n’umuyobozi wa Korali Bethlehem Bwana Muhire Innocent uvuga ko Nibogora Lydie yishwe , nabo bakaba bamenye amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017.

Yishwe bunyamanswa

Ati :” Dufite umubabaro dutewe nuko mushiki wacu Lydie w’i Bujumbura bamwishe , turi mu gahinda nka Korali Bethlehem kuko yari umuterankunga wacu ukomeye i Burundi kandi yakoze umurimo w’Imana ukomeye haba mu Rwanda no mu Burundi . Twacitse igicuba twese turi mu cyiriyo gikomeye .”

Umwe mu bamenye amakuru ye mbere , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ati :” Bamuteruye mu muhanda ataha bamushira […] bajya kumwicira hanze y’umugi bamuhambiye baranamurasa . Haje taxi ngihita imwinjiza baca kumwicira kure yo mu muji .”



Nyakwigendera Nibogora Lydie n’abana be babiri .

Nyakwigendera Nibogora Lydie wakoraga uko ashoboye ngo Korali Bethlehem ikore ibikorwa by’Ibugabutumwa idatatse amikoro cyangwa amasengesho , yitabye Imana asize umugabo n’abana babiri.

IBITEKEREZO
bertrand

Muvaneho iyi photo yapfuye kuko sinziza kubibona biteye agaginda surtout kubana be cyagwa abo mumuryango we RIP

BH

sha wowe wiyise mukire urikizongwe, ntabwo umuntu iyo yapfuye ashinyagurirwa gutyo svp, ubwo c ufite amakuru ko yakoreraga umwanzi ahubwo uwakwica ari wowe, nuko mu burundi nta butabera buhaba, nahubundi bagakurikiranywe rwose, ariko njye uwakunyereka urumwanzi nakunvushe,

medard

Imana imwakire ,uwamwishe nawe niko azicwa, kandi naticwa nkuko nawe yamwishe nawe azapfa yimanitse

Mahoro

Nguwo umurage wa ubuyobozi bwigitugu bw Africa. Utaririmbye aricwa

Mukire

Butita nawe haribyo yakoraga byamanyanga byatumye bamwica.kuko ntabwo bapfa kunwica gusa niba atakorera leta yakoreraga umwanzi wa leta yitwukiriye uburokore

Nkusi

Imana imwakire ! Gusa inkoramaraso nyacyo zizunguka uretse kuba ibicamuke muri iyi si ! Naho byaba ibikire kubwo kunywa amaraso y'inzirakarengane, umunsumwe bizicuza , nta mahirwe akiriho ! Uko niko kayini na yuda byabagendekeye ! Ibikenya ntibyumva ihoni ! Ni uko bibereho ! Nubwo nadusigiye agahida !

Leon

Imana imwakire mu bayo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...