LATEST NEWS
Itohoza
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse
Publish Date: mardi 21 février 2017
VISITS :4979
By Admin

Rukerantare Albert w’imyaka 49 y’amavuko ni umugabo wahoze ari intasi ku butegetsi bwa Habyarimana ; yamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Bubiligi aho yanengaga Leta y’u Rwanda iriho gusa kera kabaye aherutse kugaruka mu gihugu aho yavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma inengwa.

Uyu mugabo w’abana batatu wakoze mu nzego z’ubutasi mu gihe cya Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko yari mu ruhande rw’abanenga Leta y’Ubumwe, akayifata nk’iniga itangazamakuru, idatanga ubwisanzure mu kugaragaza icyo umuntu atekereza ndetse no muri politiki, ariko ubwo yageraga mu Rwanda yabonye isura itandukanye ubwo yitabiraga Inama y’Umushyikirano iheruka.

Yagize ati “Ibintu twakomeje kunenga Leta y’u Rwanda ko nta bwisanzure buhari, haba muri politiki, haba mu itangazamakuru, haba mu kuvuga, nyamara muri iyo nama twarimo nabonye ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bagaragaza ikibari ku mutima, kandi kikakirwa neza pe. Nabonye aho abaturage baganira cyangwa bavuga, bakabaza ikibazo, bakarega inzego z’ubuyobozi mu gihe zitatunganyije inshingano zazo, kandi ukabona ikibazo gifashwe n’amaboko yombi kugira ngo cyigwe kibone igisubizo.”

Akomeza avuga kandi ko yabonye Inama y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zose, abaturage hirya no hino bagatanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Isesengura ry’uyu mugabo ku banenga Leta y’u Rwanda, agaruka ku kuvuga ko bishingiye no ku kinyoma cyihishe inyuma y’impamvu z’ibibatera.

Ati “Hari ushobora kuba afite ibyo yikeka, hari ushobora kuba afite ibyo yishinja cyangwa se anashinjwa, ariko agashaka ko mugenzi we amufasha kwikorera uwo musaraba, kandi ntamubere imfura ngo anamubwize ukuri ati ‘njyewe ndugarijwe kubera impamvu izi n’izi’, bwacya mu gitondo bigahinduka impamvu za politiki, hakaba ababigendamo buhumyi batabizi.”

Rukerantare avuga ko igihugu yongeye kugeramo, yagisanganye umutekano ku buryo bugaragara. Kandi yanakiriwe na nyina, asanga ameze neza amuzimanira ibitonore n’ibihaza.

Byongeye yashimishijwe no kubona iterambere rigenda rigerwaho haba mu bikorwaremezo n’ibindi, nk’uko yabyiboneye mu Mujyi wa Kigali unarangwa n’isuku.

Uretse ibyo, Rukerantare avuga ku guharanira iterambere yashimishijwe cyane no kuba atari intero y’abanyapolitiki gusa, yageze no mu byaro asanga abaturage ubwabo bashyize imbaraga mu kuriharanira, bikanumvikana mu biganiro byabo.

Ibihuha byangisha Abanyarwanda Leta y’u Rwanda bigenda bikwirakwizwa nk’uko bamwe iyo batahutse babitangiramo ubuhamya. Nka Lorrys Munderere, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba na mwishywa wa Bagosora, yagaragaje ko hari abakura umutima, bamwe bakumva ko barugezemo bagirirwa nabi.

Lorrys Munderere mwishywa wa Col. Bagosora

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yamwijeje ko leta y’u Rwanda ifasha buri wese

We ku giti cye yavuze ko yari yarabwiwe ko mu gihe azagera mu Rwanda, hari umusirikare ukomeye uzahita amwica, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe agafashwa umunota ku wundi n’abo yari yarabwiwe ko bazamwica.

Rukerantare Albert wahoze anenga Leta y’Ubumwe ariko ubu akaba yarisubiyeho

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO
dumbuli Ata

Na nubu agahinda ntikarashira. Ubu noneho karashije.

gukabya

ngo yakoze mw'iperereza ? ko Leta ya Habyara kuva yahirikwa hashize 23, uwo mugabo akaba afite 49yrs, yakoze mw'iperereza ku ruhe rwego ko yari akiri trop jeune asa nkaho yari akirangiza kwiga ?

kagabe

rwose byaba byiza nabandi batekereza nkuko yatekerezaga ko bahindukira. bakareka politiki ishaje itaragize icyo imarira urwanda ahubwo yarushyize mwicuraburindi rya genocide yakorewe abatutsi kd ntekerezako urwanda nabanyarwanda bazabakiranayombi mugihe bahisemo kwitandukana nibitekerezo bibi

Dumbuli

Rwose ku ruhande rwanjye nasaba Imana abanga u Rwanda bose kuva ku Nterahamwe nkuru kugera ku mwana muto wiruka amashyamba bisubiye bagtaha amahoro byaba ari byiza kuko bose bihanyebakemera nka Rukerentare amata yaba abyaye amavuta twakwishima nibaze bacyure ibyo bibondo i Rwanda

Mahoro

Ko utongeyeho ko uyu Rukerantare yabuzeko Leta iriho ari iy abicanyi ! Yakoze mw iperereza ntiyamenya uko genocide yateguwe ? Ariko murasetsa ye ! Uyu azwiho guhaza inda ye and nothing else


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...