LATEST NEWS
Itohoza
Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe
Publish Date: mercredi 13 septembre 2017
VISITS :3311
By Admin

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Nzeli, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yemeje Ambasaderi mushya w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) asimbura Michael Ryan.

Ambasaderi mushya wemejwe yitwa Nicola Bellomo yari asanzwe ahagariye EU muri Swaziland guhera mu 2013.

Michael Ryan usimbujwe yari amaze iminsi itangazamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange bamwikomye kubera ibintu byiswe no kuvogera ubusugire bw’igihugu yatangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Nyakanga, Ambasaderi Michael Ryan, yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe na Diane Rwigara ndetse anandika amagambo asa n’uhinyura ibyo Commission y’amatora yatangaje igihe yasohoraga urutonde rw’agateganyo rw’abakandida baziyamamariza umwanya wa Perezida w’igihugu ; ibintu byatumye abanyarwanda benshi banenga bikomeye amagambo Ambasaderi yanditse. Soma inkuru yabyo hano

Si ibyo gusa kuko na nyuma yaho abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Michael Ryan yavuze ko mu irangizwa ry’isenywa rya Top Tower habaye isanganya igikuta cy’inyubako ya EU kigasenyuka ndetse n’umukozi umwe akahasiga ubuzima ariko nyuma yaje kuvuguruzwa na Ministiri w’ubutabera, Hon Johnston Busingye, nawe abicishije kuri Twitter. Soma inkuru yabyo hano

Ambasaderi Michael Ryan yari ahagarariye EU mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine, kuko yemejwe ngo ahagararire EU ku itariki 9 Ukwakira 2013.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Rwasubutare

nagende, abanyarwanda nibamukenera tuzamutumaho. ababagira inama kuki batababwira ko gateranya abanyarwanda bayihaze ?

Jov

Uyu mugabo agiye agaragaje kudashishoza ngo yibuke ko yatumwe guhagararira ibihugu by'i Burayi aho kugenda yivanga mu bitamureba. Inyubako zisenywa n'amategeko azigenga bimureba ho iki ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...