LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe
Publish Date: mardi 26 septembre 2017
VISITS :4763
By Admin

Padiri Alphonse Kabera wari umusaseridoti wa Diyosezi ya Cyangugu, yasanzwe aho yabaga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 ; gusa hakomeje kuvugwa byinshi ku rupfu rwe.

Amakuru atandukanye avuga ko Padiri Kabera wakoreraga ubutumwa muri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu yasanzwe yitabye Imana mu gitondo cy’uyu wa Kabiri 26 Nzeri 2017 aho bivugwa ko yishwe anigishijwe isume akicazwa mu ntebe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Inspector Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mupadiri. Ati “Twamenye urupfu rwe ariko amakuru dufite kugeza ubu ni uko yaba yapfiriye aho yabaga bikavugwa ko yari asanzwe afite uburwayi. Ubwo tugiye gukurikirana tumenye tuti ese ni ubuhe burwayi yaba yazize. Kugeza ubu niyo makuru dufite, turacyakurikirana.”

RIP Padiri Kabera

Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangungu, Jean Damascene Bimenyimana, mu itangazo yashyize ahagaragara ribika urupfu rwa Padiri Kabera, yatangaje ko Kiliziya mu Rwanda ibabajwe no kubura uyu mukozi w’Imana ndetse ko kumusezeraho bwa nyuma bizaba ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017.

Harakekwa Padiri Thomas Nahimana nawe wakoreye muri iyi Diyoseze.

IBITEKEREZO
Kavukire

Ese yabaga wenyine ?

Aimee

Yazize indwara y' isume genda rwanda waragowe

Aimee

Yazize indwara y' isume genda rwanda waragowe

Windhoek Leger

None se ibi ntibibaho mu Rwanda umutekano ni wose none ngo bamunize ibi ntibishoboka iyi ni New Game noneho

J.P.

Padri Imana imwakire. Ariko njye nizeye amakuru Kiliziya yatangaje : uburwayi

Mbagire

RIP Padri Kabera twakundaga. Uwiteka akwiyereke iteka, maze uruhukire mu mahoro ! Ariko se kandi, Padri Nahimana ahuriye he no kwicisha ibiziriko bagenzi be mu Busaserdoti ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...