LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide
Publish Date: dimanche 26 mars 2017
VISITS :4578
By Admin

Amaku agera kuri Rushyashya aravuga ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Nahimana yari amaze kwigarurira bagiye kumucikaho nyuma yaho Papa Francis asabye imbabazi kubera uruhare Kiliziya abereye umushumba yagize muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Tariki 20 Werurwe Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika yateye intambwe ikomeye yo gusaba imbabazi ku Mana kubw’uruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bagiriye ku butaka butagatifu bwa Vatikani.

JPEG - 37 ko

Perezida Paul Kagame aganira na Papa Francis

Padiri Nahimana umaze igihe yiyita “Umutaripfana” akorana bya hafi na bamwe mu ba padiri bakiri muri Kiliziya ariko bahunze kubera gukekwaho ibyaha bya Jenoside. Abo ba padiri bamufasha cyane kumugeza kubantu b’idini ngo ashake uko yabigarurira abacengezamo amatwara ahembera urwango.

Amakuru aturuka mubo Nahimana yari amaze igihe acengezamo ibitekerezo bye aravuga ko batangiye kumwikoma batagishaka kugira aho bahurira nawe dore ko na Kiliziya yamwirukanye. Benshi muribo barasanga yarashakaga kubajyana munzira itariyo dore ko n’umushumba wabo Papa Francis yateye intambwe mu kugarura isura ya Kiliziya Gatolika yari yarangiritse kubera abantu nka Nahimana.

Inyandiko nyinshi n’ibiganiro Nahimana yagiye atangira mu bitangazamakuru binyuranye, yakunze guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adasize gukora mu nkovu abacitse ku icumu.

Hari aho yigeze kugira ati “Leta ihora itaburura, irataburura ibiki bidashira ? Bashyizeho umunsi umwe cyangwa ibiri mu gihugu muti mutaburure abantu bose bapfuye tubashyingure birangire ?”

Nahimana kandi mu mvugo isesereza inapfobya Jenoside, yavuze ko u Rwanda rucuruza amagufa y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “…muri raporo bakoze y’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, ngo Gisozi ni hamwe mu hantu nyaburanga hinjije amafaranga menshi mu Rwanda hayinjiriza leta. Urumva aho tugeze ? Ba bandi bavuga ko bacuruza amagufa noneho barabyiyemereye ariko ni nako bimeze.”

Hari kandi n’aho yavuze ati “Uwajya mu mibare iri muri ziriya nzibutso mwakumirwa kuko mwasanga abatutsi bishwe banditse ku nzibutso barenga miliyoni 20.’’

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Nahimana ivanjiri atahwemye kubwiriza abinyujije mu kinyamakuru cye ‘Le Prophete’ kitavugwaho rumwe kimwe n’ishyaka yashinze mu 2013 yise ‘Ishema ry’u Rwanda’, yuje imirongo ivuga amateka y’u Rwanda bitandukanye n’uko azwi kandi yigishwa, bifatwa nko kugoreka amateka cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Nahimana ababajwe namafaranga yubatse inzibutso mumwanya wo kubabazwa nabapfuye !

Thomas

U Rwanda ndarukunda, ariko nuko ndushaka ngenyine niyo mpamvu. Rwanteye indwaraya AMOUR, ariko nzayikira vuba aha.

PAPIAS

IKIRANGA IMPUMYI NUGUKABAKABA genda padiri sekibi alias thomas ntabwo uzarubukwa uko bigenz siku ni moja utapata cya mutemakuni .birarifakin

KATSIBWENENE

Uyu we mu mwihorerere kuko uwanga u Rwanda n'abanyarwanda azahangana n'Imana yabaremye yananiwe kuragira intama nasange IBIRURA bahuje umutima


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...