LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi
Publish Date: mardi 24 janvier 2017
VISITS :5990
By Admin

Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi azunguruka hirya no hino mu bazungu abaka inkunga yo kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Amakuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe uba mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko abazungu bo mu ishyirahamwe ry’ Ubumwe bw’Iburayi (Union Européenne) bari baremereye Padiri Nahimana inkunga ingana na Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ajye mu Rwanda guhangana n’ubutegetsi buriho, ubu bamaze kwisubiraho ndetse nayo mafaranga ngo akaba atakiyabonye.

Mu biganiro bitandukanye bamaze kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro cyanyuma nicyo cyabaye nyirabayazana kuko Padiri Nahimana wasaga n’uwishinganisha ngo atabashije gusobanurira abaterankunga be uburyo bufatika azakoresha yiyamamaza n’amayeri azakoresha agumura abaturage, agatsinda amatora, ibyo bagenzi be bamubanjirije batabashije gukora abo ni Twagiramungu Faustin na Ingabire Victoire.

Ingabire Victoire abazungu bari baramwijeje ibitangaza

Aya makuru aravuga ko abazungu bateye utwatsi Padiri Nahimana mu gihe yari yagiye kwishinganisha ngo kuko ari mu myiteguro yo kujya i Kigali, dore ko mbere bitamukundiye kwinjira kubutaka bw’u Rwanda, akaba yabasabaga ubufasha butandukanye burimo n’uburinzi mugihe yaba ageze I Kigali, bati : “Ntacyo twagufasha kuko twebwe ntitugenzura amategeko y’u Rwanda, tuziko Abahutu benshi bijanditse muri Jenoside niba hari aho ugaragara mu nkiko Gacaca twe ntacyo twabikoraho, ikindi ibyo wanditse mu binyamakuru nibyo utekereza bigize icyaha cyo gupfobya Jenoside, tukugiye inyuma baturega gupfobya Jenoside”.

Padiri Thomas Nahimana

Nkuko twabibwiwe n’uwaduhaye aya makuru, muri ibi biganiro bya Nahimana n’abazungu babanyaburayi byabereye mu gihugu cy’ uBubiligi, bamugiriye inama bati : “Mushake Umututsi wabaye muri buriya butegetsi uzi ibya RPF, waba adafite ibyaha tube ariwe dushyigikira, tumuge inyuma niwe wabasha guhangara Perezida Kagame.

Bati : Reba Ingabire Victoire twamugiye inyuma bucyeye dusanga afite amadosiye arimo aya Jenoside, tubura uko tubigenza, ubu arafunze.

Twagiramungu Fausti wagerageje kwiyamamaza bikanga

Ibi biganiro bya Nahimana n’abaterankunga be byafashe umwanzuro wo gushakisha hirya no hino umututsi wabaye muri RPF akiyamamaza abazungu bakamujya inyuma.

Ishyirahamwe ry’Abahutu babataximan baba mu Bubiligi bari bamaze iminsi bakusanya imisanzu hirya no hino mu Burayi yo guha Padiri Nahimana Thomas, ngo azabashe kujya mu Rwanda kwiyamamaza.

Iri shyirahamwe kandi ngo rifite bamwe mu bantu baba mu Rwanda bo mu miryango yabo bohererejwe amafaranga mu ibanga, baciye mu mashyirahamwe y’abamotari, ahavugwa nimuri Musanze, Rusizi na Nyamasheke nabo bakayaha Abaturage bababwira kutayabika muri Banki ngo bayagumane mungo zabo igihe nikigera bazababwira.

Ikindi gice kivugwa muri aya makuru kiganjemo Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bakorana na Ben Rutabana na Micombero Jean Marie Vianny ba RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, bari kugenda bashukwa bahabwa udufaranga kugirango bakwize Tract zivuga ko ngo bamwe muri bene wabo bagiye bapfa mu buryo butunguranye, kugirango izimpfu zigerekwe kuri Leta.

Turacyabikurikirana…..

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
musabyimana pascal

ibyo bakora byose abanyarwanda tuzi ibyo dukora kandi guhitamo kwabanyarwanda niko gaciro kacu,

Bandora Charles

Mwiyumvire namwe, murakoze kuri izo nkuru z´agacamugongo ariko kuri padiri. mbese milliare eshatu, yari kuzikoza iki mwakabyaramwe ? mbega nubu baracagerageza kuducukurira ibyobo,mwabacikacumumwe,sinzi ko mufite umutwe utekereza ?aho mwari mu icuraburindi, murira ayo kwarika ba nyoko batuamva batawe muriza wc,aho inkotanyi zabarokora batitaye kubuzima bwabo,ubu akaba ari nazo zibeshejeho abasigaye bakuru banyu batagishoboye kuyitaho,murimo murababuza amaramuko ntanico muri kubafasha,ubutegetsi murashaka mugaruke kubaduhekuye,n´ingobyi bagatwara,ko aribo bagaye imbabazi ?mumenye ko igihe FPR itazaba ikiyobora, namwe ntabwo muzabaho nábanyu,ibyo abari ku butegtsi barimo bumvikana namwe námatakirangoyi,ndetse námareshyamugeni,mumenye ko abakoze munda Urwanda aribo bazahita baza kuyobora igihugu, bivuze ko ntawakongera kuvuga genocide muriwe,ntanuwakongera kugezwa imbere y´ubutabera, bose bazahita bacika abere,mbabwiza ukuri nútahunze kera mu myaka ya 59 azahita yumva ko atakiri mugihuguce.mugezaho rero,mweye kugambanira igihugu n´uwabarokoye kandi dufitaniye igihango,doreko agaciro kahari kuri bose ariko atanihohoterwa kuritwe banyamuke. mubitekerezeho,mutakurura ikara mubyo mwambaye.

Umututsi nyawe

Hahaaaaaaa barababeshye abacika cumu nsibagenzi banyu mu menyera uko mushaka mwaba baswamwe nti mukanadushyire murayo majwa yanyu uwadukuye mu mwobo umuhutu yari yaducukuriye kutumariramo twese turamuzi ni mfura yu Rwanda Paul Kagame imana imuhe amaharo ni migisha, Ben ujya kwicarana ni nterahamwe mububiringi ni kigoryi cyasaze kd nta rugo rutagira ikigoryi, naho iyo bwa yi nterahamwe ngo ni Nahimana ahokugirango atuyobore uretse nawe nundi muhutu wese inyoko tutsi yashira ikavaho yose aho kongera kuyoborwa nu muhutu

ivunimpuruza

wamugani akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara,nawe se,bohereje Twagira Rukokoma akubitiwe ahareba inzega iyo kugikongoro ataragera niwabo icyangugu,naho ruhengeri,gisenyi na byumba ho yeretsweko siyasa yabacengeye maze abaturage bamwereka mu itorero bahigira politiki nkundagihugu kuruta iyo we akinira mukirere,maze kigali muri prima2000 ahasohoka yimyiza imoso ayo acira nayo amira arayabura yikonkomoye ati ndakaba rukokoma databukwe yaraze umwana we urubanza rwamunaniye nubwo ari urubavu rwanjye,yurira rutemikirere inkuru mbi itaha kwa rugigana imiyugiri yose ibura intaho,bati genda Ntaganda ubwo uri Maitre irya Abubakari rizaguhesha ijambo muruhango ubwo mpore yabuze inzira wenda imberakuri yadutokora kuko nahasize umuhungu uzaguha rugari nasigiye politiki yomukirere yogucagaguramo imiryango akabateza umwiryane ingo zikaryana akaba impirimbanyi yo ku Ndiza iCubi na Marenga ibihurura bwa kayenzi ati yancungiye gahunda mwigisha politike yomukirere numubiri wanjye awucunga neza kugeza nuriye rutemikirere genda mufatanye mwuse ikivi,ahageze amazi amubana inyanja ikiyaga kizamo umuhengeri ntiyamenya nokoga mpagazi none arasoma nkeri utwiso twaratumbutse,rukokoma na rugigana bati imberakuri yabaye imberaroza reka twohereze ingabire victoire wenda we ntazaba nka za hene wenda azashinga inkingi tuzegamira ntiduhirime kuko nta uzamubwira ngo mpore,maze fdu iza ihirima imeze nkingunguru irimo ubusa idafite ninkingi iyifata doreko kigali ari umusozi ucuramye none yahagamye kunkingi yubatswe bwambere narugigana saamoya nigice zijoro19:30 "1930"bose babireba ikwamira aho nanubu inkingi yabuze uyegura naho nyirayo yiyambaza rugigana ati tubyaranye abo sinahangana na Mesiya woherejwe kubanyarwanda babaye umwe kuko na Farawo wahanganye na Mose,yarohamye munyanja akurikiye kurimbura abisiraheri bameze nkabanyarwanda bamurokotse,none ngo barashaka kohereza undi muyugiri ?naze rwose padiri thomas nahimana wenda icyo bagenzi be baburiye mu isiza we azakibonera mu isakara,amateka ariyubaka kd ngo yisubiramo,undi ati bazabona ishyano kuko ibyanditswe bigomba gusohora.Azanye iki se ko abamubanjirije bazanye mpore bagasanga twarahojejwe kera tukanahumurizwa,bazana imberakuri bagasanga imberakurira twarazisezereye kuko twatwojwe kwihesha agaciro nokwigira,bazana inkingi bagasanga iyo twegamiye itajegajega kuko ari umuryango uharanira kurengera abanyarwanda mungobyi imwe,ugatera intambwe idasubira inyuma,twagarutse kumuco utari ico

prince

abobanyendambi bitwaza abacitse ku icumu ntiturudukingirizo twabo turabanyarwanda bakundurwanda nuwaturokoye isi yose yadukuyeho amaboko bitwiyitirira kuko dufitanye igihango nuwadukuye mumwobo abatindi baribaduteguriye imperuka bataraturemye tuzamutora 100/100 baziyahure agahinda kabajogonyore

mwana inci

ntawacitse kwicumu wakwiteza ibyo bigarasha dukeneye Paul wacu aho yadukuye nitwe tuhazi keretse abobanyendambi bataziyobavuye

ikngingi

mwaretse tugategereza itariki yivugiye nataza turamenya ko ibyo muvuze aribyo.hasigaye iminsi micye.

Intabwa

Sha Emmanuel icecekere.ngo Byago baramwibye agiye kurega ibisambo aba ariwe ufungwa ngo nta kuri kutagira ifaranga.kandi wibuke ko ariryo kimari cyamariye benshi ku icumu rigahitana nyakamwe(uwacitse ku icumu)rikamuheza epfo iriya.,ubwo abagowe tuzaba ibyatsi inzovu ziturwanireho.ariko Imana niyo nkuru.

emmanuel

Nta muntu numwe wacitse kw'icumu Ben Rutabana ashobora kw'influenca, nta numwe. Jye ubivuga nacitse kw'icumu kandi mba mu Rwanda. Iyo ukoze needs assessment y'abacitse usanga ntawundi bakeneye, nta nundi bazi, ntawundi bafite icyo bakesha uretse President Kagame na RPF. Ikindi jye nkeneye nk'umuntu ni uko Padiri Nahimana yataha, nagera mu Rwanda umunsi ukurikiraho nahita ngeza ikirego mu rukiko ku byaha yakoze bikubiye mu mavideo menshi yagiye atangaza kuri youtube. Yakoze ibyaha byinshi cyane byiganjemo ibyo gupfobya no guhakana jenoside, guteranya abantu ashingiye ku moko hagamijwe guteza umwiryane n'ibindi. Sha nzamurega tu. Ndakeka ko ari uburenganzira bwanjye butavuguruzwa. Padiri Nahimana ni Karibu

karim

Tugerageze gutekereza Nahimana yabaye Prezida anayobora Ingabo z'Urwanda ! Ni nka ya mbwa yigeze kwigana inka igata ingirwa-mase yayo mu rugo !Interahamwe izayibora Inkotanyi nyuma y'impera z'isi.

abacitse kw’icumu

Nibarize ye,Ben ahagarariye abacitse kw'icumu ? Turakwiyamye gushyira abantu mugatebo kamwe. Kandi niba warabamize guhera ubu utangire kubaruka.

Lisa

Rushyashya rwose muri abambereðŸ‘

jovit

Abaswa barizira. Nahimana ntashobora kumenya ibyo yavuga n'ibyo yareka kugira ngo abazungu bamushyigikire ! Na birya byo kumaza iminsi myinshi uruhinja kuri aeroport ya Nairobi ashobora kubibazwa na protection de l'enfance akabizira. Ariko ntanabizi nyine. Uwo ngo atubere rero perezida ! Injiji itimenya ra !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...