LATEST NEWS
Itohoza
’Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe
Publish Date: mardi 24 janvier 2017
VISITS :4426
By Admin

Amakuru yaraye atugezeho ni uko Padiri Nahimana Thomas atigeze yurira indege ya KL 537. Nta n’ubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yaratangaje byari ibinyoma byambaye ubusa, ahubwo abantu bamubonye ku abuyera kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubirigi.

Abantu bamubonye mu Bubiligi babwiye Rushyashya.net bati : " N’indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Mwitegure iyindi "opération médiatique de victimisation" !.

Ejo kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana washinze ishyaka ‘Ishema’ asesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aje mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu matangazao yari yakwirakwije hirya nohino we n’ishyaka rye, ryavugaga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe baturutse i Paris kuri uyu wa Mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.

Iyi kompanyi yari yatangaje ko indege KL 537 izahaguruka mu Buholandi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam saa 9:55 igere i Kigali 19:20.

Gusa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri Facebook ye ko Padiri Nahimana ashobora kuba atigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yanditse ati “Padiri Nahimana ntabwo yigeze yurira indege ya KL 537, nta nubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yatangaje byari muri make ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu ahubwo bamubonye ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN ya mugitondo yagiye itamujyanye.”

Yakomeje agira ati “Mwitegure ikindi kinyoma mu itangazamakuru. Uyu mupadiri ni umutekamutwe kabuhariwe !.”

Si ubwa mbere Padiri Nahimana atangaje ko azaza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko ahagera kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko ntiyabasha kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.

Thomas Nahimana yiyambuye ikanzu y’Ubusaserodoti yiyambika uruhu rw’Intama y’umweru ari ikirura

Padiri Thomas Nahimana niwe watangije urubuga rwa internet ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko atasobanukiwe impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ruhago

DIDI. WAVUZE NGO URIYA WAHOZE ARI PADIRI NGO ARAVANGIRA ABANYARWANDA ? AYO NAMARANGA MUTIMA. TUJYE DUTANDUKANYA. ABANYARWANDA NAMASHYAKA. RPF IFITE ABAYOBOKE BABANYARWANDA. ANDI MASHYAKA NAYO AFITE ABAYOBOKE BABANYARWANDA MUGIHUGU NO HANZE YIGIHUGU. ABANYARWANDA UVUGA YUKO ABAVANGIRA NABAHE ????? NTASHYAKA NARIMWE NSYIGIKIRA KUKO YOSE ARABESHYA. IRYO NSHYIGIKIYE. NIRYIMANA GUSA. MATAYO 4 : 5-7

Didi

Genda Rwanda waragowe... Uri Igihugu se cyayoborwa n'uwananiwe Paruwasse ? Narangiza nkanibaza nk'abamushyigikira niba baratekereje bihagije.... Naho Padiri ibyo arimo arabizi... uko asakuza aba a Justifier ama Frw y'abaterankunga yahawe, ndetse ni n'uburyo bwo gusaba andi. N'umuhanga yarebye aho Inyungu ziri. Nawe gereranya amaturo n'ayo ahabwa ngo avangire abanyarwanda....

Moreno

Wowe wiyita Kaka urababaje kabisa. Leta imworohereza kugaruka mu Rwanda se hari mission yigeze imwoherezamo cg kugaruka mu Rwanda bisaba kubanza gukoronga ku maradiyo ? Wasanga nawe uri hanze escroc Saint yaragukamuyemo itike akajya kuyibyinira. Urumva mu Rwanda twakongera kwemera gutobangwa n'umusivile wananiwe inshingano ze yigiye mu iseminali ?

alexi

Ndabaza ikibanzo olivier Nduhungirehe,ko ushinzwe ibyo mubira,Embassand umenya ibyikibunga kindege gute ? Wandusobanurira ?

kaka

Turasaba leta yakigari kurohereza Nahimana thoms agataha mugihungu cyiwe kuko harimo demucrssd

Moreno

Uyu mu fdrl itangazamakuru murimo kumukorera publicité, nawe niyo mpamvu arimo gukina ariya makinamico, nta gahunda yo kuza mu Rwanda afite bitewe n'amagambo ateye ubwoba yagiye amoka. Arimo kwishakira agafaranga namwe mukamwamamaza kndi mu by 'ukuri ntacyo aricyo usibye kuba escroc Saint !

kaka

Intearambere rya kagame niryo kubuza abenegihungu gusubiramugihungu cyabo,ibyonibiki ?

eugene

nagumeyo mu izinarya Yesu

Musa

Urigisambo gusa benewanya urabariye ubavomnyemo ahagije wamenyereye kurya amaturo wagisombo weeee. .........,...................................... Urashaka kuganira nande ? Saga fdlr , Wabadiwe go padiri , Ariko urihatari kambisa puuuuuuuuuuuuu....,..

kF

rwose ukirikije ibitekerezo bya nahimana ntibikenewe murwanda maze kumva ibiganiro bibiri avugira kwijwi ry amerika harimo nicyo amaze gutanga uyumwanya sinzi ko harumunyarwanda ukunda amahoro wakwifuza uriya mupadiri


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...