LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo
Publish Date: lundi 20 mars 2017
VISITS :7410
By Admin

Padiri Thomas Nahimana ari mukaga gakomeye, kuri ubu arasa n’uwataye umutwe, aya makuru avuga ko yagaragaye mu kiriziya yasubiye kwambaza Rurema nyuma y’igihe kitari gito yarayiteye umugongo, akayoboka inzira y’ubusambanyi na Politiki y’ amacakubiri.

Padiri Thomas, Kayumba Nyamwasa na FDU-Inkingi mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, bari batangaje ko hazaba akantu mu Rwanda, ngo u Rwanda ntiruzongera gusinzira.

…….”Mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, FDU n’amashyaka bafatanyije basezeranije abanyarwanda ko mu kwezi kwa kabiri bazaba bavugije Ifilimbi yo gutangiza mu Rwanda Revolution itamena amaraso” -Radio Ijwi rya rubanda.

Iyo usesenguye aya magambo akubiye mu kiganiro cyanyuze kuri Radio ijwi rya Rubanda ikorera mu buhungiro usanga umunyamakuru Simeo Musengimana, yarasubiyemo amagambo asa neza neza nayanyuraga kuri Radio RTLM na KANGURA mbere gato y’uko Indege ya Perezida Habyarimana iraswa muri mata 1994.

Umunyamakuru w’Ijwi rya rubanda Simeon Musengimana ni muntu ki ?

Musengimana Simeon ufite ubwenegihugu bw’ubuholande yaje gutura mu Bwongereza akurikiye umugore we, ageze mu gihugu cy’ubwongereza yashinze iradiyo ijwi ryarubanda. Yasobanuriye abanyarwanda ko iyo radiyo yari yashinze ariyo guhuza abanyarwanda, nyamara Musengimana arinawe munyamakuru uyikoreraho rukumbi akomeje kubiba inzangano.

Iyo avuze inkoramaraso aba asobanura umunyarwanda uwo ariwe wese wigeze gukora akazi ka gisirikare muri leta iriho mu Rwanda.

Ubundi Musengimana igihe cyose yibanda ku banyarwanda bavuga ko bashyigikiye leta y’u Rwanda akavuga ko abashyigikiye iyi leta bishyira imbere nk’ikirenge kirwaye umufunzo ko bakwiye kwicwa.



Umunyamakuru w’Ijwi rya rubanda Simeon Musengimana, arabiba amacakubiri

Radiyo Ijwirya rubanda yakomeje kwibanda kubanya politiki kenshi basize bakoze Jenoside mu Rwanda ariko kandi ugasanga Musengimana akorana bya hafi na Rwanda National Congress (RNC) Ishyaka ryashinzwe na bamwe bahoze mu gisilikare cy’ u Rwanda, ariko bakaza guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo ruswa, gusahura igihugu no gushaka kubiba amacakubiri mu Rwanda, aribyo Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Maj Theogene Rudasingwa, ndetse na mwene nyina Gerald Gahima bahunze.

Musengimana kimwe n’aba bagabo bo muri RNC bose hamwe n’abandi bo muri FDU bakorana ku mugaragaro na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 igahitana abatutsi barenga miliyoni.’

Abenshi mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda bafashe icyemezo cyo kudakurikira ibiganiro bya radio ijwi rya rubanda kubera amacakubiri yayo, bakaba baramwandikiye kenshi ariko yanze kwisubiraho kuko nibaza ko abanyarwanda igihe tugezemo ataricyo gutukana no gushaka guhembera Jenoside ahubwo dukeneye ikiduhuza.

Aba banyarwanda bamagana Musengimana baravuga ko atariko abyumva ahubwo arimo gusubiza abanyarwanda mugihe cya RTLM, bakaba bamusaba kuzajya akoresha i radiyo Ijwi rya rubanda ahuza abanyarwanda akareka kubabibamo amacakubili no kubaryanisha ubundi abafite ibyaha bazabibazwe nubucamanza.

Nkaba nongera no kumwibutsa ko agomba gutandukanya inkiko na Radiyo ye, akamenya ko radio itaberaho guca imanza. Ikindi kandi yagombye kumenya amagambo yose akoresha kuri radio ye, akabanza kuyayungurura kuko atabikoze ashobora kuzisanga aho abamubangirije baherereye nka sebukwe Col Serubuga.

Nyuma yo kubona iki kiganiro kuri Whatsapp Rushyashya.net, yakoze iperereza kuri Musengimana isanga avuka i Rubavu.

Yize mu iseminari yo ku Nyundo, akaba yariganye n’uwahoze ari Perezida wa Repabulika Pasteur Bizimungu. Musengimana yaje gukomeza amashuri ye nyuma yuko yirukanywe inshuro nyinshi mu mashuri mu Rwanda kubera imyifatire itabereye abanyeshuri , ari nabwo yerekeje i Burayi ari naho yakomeje kwigira. Akaba afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi, nubworozi.

Yashakanye na mushiki wa Col. Aloys Serubuga wahoze ari inkoramutima uwahoze ari Perezida w’urwanda Gen. Maj. Yuvenali Habyarimana.

Col Serubuga akaba yari umusirikare mukuru ndetse ari muri bamwe bafatanyije na Gen Maj Habyalimana gufata ubutegetsi muw’1973.

Musengimana bitewe n’amahane ye, arangije amashuri mu Burayi yageze mu Rwanda ananirwa gukorana na bene wabo muri leta doreko alibo bari bari ku ngoma ; ahita ajya mu byubuhinzi kuko ari nabyo yari yarize.

Yari atuye i Kanombe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nubwo bwose Musengimana harubwo asa nufite ibibazo bishobora kuba byaramuteye guhahamuka, Musengimana yaje guhamwa ibyaha bya Jenoside I Kanombe aho yari atuye bityo bamukatira imyaka 19 bamutegeka no kwishyura miliyoni icumi umuryango wa Kagina, bari baturanye I Kanombe yiciye ndetse akanasahura umutungo.

Musengimana ntabwo ari abaturarwanda bonyine ahemukira ahubwo yahemukiye nuwo bashakanye, yifashishije ko afite ubwenegihugu bw’ Ubuholandi, maze aramuta amuhora ko ngo yararambiwe kumwitaho kubera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yajyaga agira .

Musengimana yaramutaye ndetse amutana n’abana batanu babyaranye bose abasigira leta y’Ubwongereza ngo ibamenye yerekeza iyo mu Buholandi.

Aho mu Buholandi yasanzeyo umukobwa w’inkumi babanye igihe gito kuko uwo mukobwa amaze kubona ibyangombwa kubera yuko Musengimana yamwandikishije akabimuhesha nawe barananiranwa.

Yasubiye mu Bwongereza asaba imbabazi umugore we mukuru, nuko kubera abana bafitanye ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe ajya agira rimwe na rimwe aramubabarira kuko yari akeneye umuntu wamuba hafi igihe cyose . Nuko Musengimana ashinga radio ijwi rya rubanda igamije kubiba inzangano mu banyarwanda nka RTLM.

Reka dukurikire gato kimwe mu biganiro bya Simeon Musengimana, Rushyashya yabashije kubona

Mu kiganiro cyanyuze kuri radio ijwi rya rubanda uyu munyamakuru agira ati : “kubera impaka zagibwaga kuri group de discussion ku kibazo cya FDU, yatangaje mu cyuka kuri radio yayo Inkingi ko mu kwezi kawa kabiri 2017, hazatangira gahunda ya Revolution itamena amaraso mu Rwanda ,ati : nasohoye inyandiko nise “ Ifilimbi ya Revolution FDU n’amashyaka bafatanije badusezeranije muri Gashyantare 2017 ntiyavuze “.

Uyu munyamakuru avuga ko ngo mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, Padiri Nahimana , FDU n’amashyaka bafatanyije basezeranije abanyarwanda ko mu kwezi kwa kabiri bazaba bavugije Ifilimbi yo gutangiza mu Rwanda Revolution itamena amaraso. ati : ibyo babitangaje mugihe Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye bariho baringinga abanyapolitiki bashaka impinduka guhuriza hamwe bagashyiraho muri uko kwezi kwa kabiri guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Nahimana Thomas yaba yagarukiye Rurema

Ukwezi kwa kabiri kurangiye iyo guverinoma yaragiyeho ariko ayo mashyaka yaranze kuyijyamo,ihitamo kujya muri opizisiyo yayo nkuko ari muri opozisiyo ya leta y’inkotanyi.

Igiteye kwibaza kurushaho ariko n’uko ukwezi kwa kabiri kurangiye ya Filimbi mpuruza yo gutangiza Revolution mu Rwanda itaravuga, kandi hari abari batangiye kwitegura, bibwira ko mu bagabo bo muri ayo mashyaka ari mu kiswe P.5, badashobora gukinisha rubanda bene ako kageni.

Ubwo se banyarwanda, abo banyapolitiki tubafate dute ? ko igihe batanze ubwabo kirenze ntacyo bavuze.

Aho gukomeza guhanga amaso bene abo si uguta igihe no kwikerereza, twizere ko bazacika ku ngeso yo kwirarira, guhubuka no kuvugira mucyuka, gushaka gucurika rubanda cyangwa gushaka kuyihoza kukizere kidashira”.

Ngayo amagambo anyura kuri radio ijwi rya rubanda, Itahuka, Inkingi, Inyenyeri ya ba Noble Marara na Radio Ihuriro ya Rudasingwa, ngiyo politiki y’amacakubiri ibibirwa ku maradio akorera mu buhungiro, asigaye akangurira abanyaranda gukora Revulution itamena amaraso , aho Padiri Nahimana anengwa n’aba bahutu bintagondwa kuba ataraje mu Rwanda muri iyi gahunda ya Revolution yo guteza akaduruvayo mu Rwanda nkuko byari byitezwe muri uku kwezi kwa kabiri.

Padiri Nahimana azicuza byinshi ku mana

Kuri ubu Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema kuko ntayandi mahitamo aho aciye hose baramuvuma, bamubaza aho amafaranga bakotije yagiye ! ngo nta guverinoma yo mu buhungiro bashaka najye mu Rwanda kwiyamamaza no gukora Politiki kuko aribyo yari yiyemeje, aho kwirirwa abwira ba Gahunde gukora amatangazo.

Abataripfana

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Habiyaremye

Dore ubushakashtasi bwakozwe kuri Simeon Musengimana : Uyu mugabo wakomokaga mu cyo bitaga akazu ku gisenyi nibyo koko yari afitanye amasano ya hafi na Colonel Serubuga. Ariko ku bw'umwihariko yari umurwanshyaka ukomeye wa CDR ku buryo ama listes y'abantu bo kwicwa yakorerwaga iwe ndetse niwe wayoboraga izo nama iwe muri cellule Gakoni hagati ya kabeza na samuduha. Mu bantu yatanze ngo bicwe harimo umugabo Gerard Kamanzi wakoraga ku kibuga cy'indege ndetse wari umuturanyi we. Nibyo koko yicishije benshi bari mo Kagina Adrien, ise wa nyiri akabari kaba mu kiyovu kitwa Dolce " kwa Yves". Niwe wicishije Adrien Kagina bari baturanye. Hari benshi babaga muri ayo mabanga harimo umugabo witwa Athanase wakoraga muri STIR nawe akaba yari aturanye na Kagina ndetse na murumuna we witwa Gonzalve wari umu gendarme. Ku itariki 23 ukwezi kwa kane 1994, Simeon Musengimana yikanze ko inkotanyi zari zaje kumushakisha. Ubwo yafashe caminonette ye Hilux arahunga ariko urugo asiga arurindishije interahamwe zari zifite imbunda nini zivanze nizo guhiga. Mu bantu yajyanye harimo uwitwa Theodor wari umututsi ariko wabihishaga wakoraga kuri hangar yindege ya Habyalimana aza kumwicira mu nzira. Simeon mubo yakoreshaga hari mo umugabo witwaga Gatari na Sabiyeze aba bose akaba yari yarabakuye ku kabaya muri Gisenyi ariko abagira abakuru binterahamwe ku gakoni hariya nyine Kanombe. Iyi yabOnaga abantu yababazaga niba bari " maso". Iyo yari indamukanyo ya CDR !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...