LATEST NEWS
Itohoza
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi
Publish Date: lundi 20 mars 2017
VISITS :1654
By Admin

Uyu munsi kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2017 Nyirubutungane Papa Francis yasabye imbabazi kubera guteshuka kwa Kiliziya gaturika kimwe na bamwe mu bayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Itangazo ryatanzwe na Vatican, nyuma y’umubonano wa Papa Francis na Perezida Kagame, rivuga yuko Nyirubutungane Papa yatanze ubutumwa bwe bw’akababaro buturutse ku mutima n’ubutumwa bwa Kiliziya kubera jenoside yakorerwe Abatutsi.

Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko Papa yasabye Imana imbabazi kubera ibyaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayigize, barimo abapadiri n’abandi bagabo n’abagore bo mu idini gaturika bayobotse inzira y’u Rwango no kumena amaraso bateshutse ku nshingano zabo zo gusakaza ubutumwa bw’Imana.

Uku gusaba imbabazi kwa Papa Francis kuje gukurikira icyifuzo cyakomeje gutangwa na leta y’u Rwanda cy’uko Kiriziya Gaturika yasaba imbabazi kubera uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abantu basaga miliyoni.

Kiliziya Gaturika yakomeje kunengwa yuko yakoranaga hafi n’ubutegetsi bwateguye, bukanashyira jenoside mu bikorwa ! Mu gihe cya jenoside nyinshi muri za kiliziya ziciwemo imbaga y’abantu, bamwe batanzwe na bamwe mu bapadiri cyangwa ababikira !

Papa Francis w’imyaka 80 y’amavuko yavuze yuko yizeye izo mbabazi zisabwe zizomora ibikomere bya benshi zikanavamo n’umusemburo wo kugarurira icyizere Kiliziya.

Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza igaragaza yuko bamwe mu bapadiri, ababikira kimwe n’abafurere bashinjwaga kuba baragize uruhare muri jenoside bashyikirijwe ubutabera, muri bo hagatangwa urugero rwa Augustine Misago warekuwe kuva muri gereza muri 2000.

Mu Ugushyingo umwaka ushize abasenyeri bahagarariye diyoseze icyenda zo mu Rwanda basinye itangazo risaba imbabazi kubera uruhare rwa kiliziya muri jenoside yakorewe Abatutsi, risomwa muri za kiliziya zose mu Rwanda. Icyo gihe ariko leta y’u Rwanda yavuze yuko imbabazi zisabwe na Kiliziya Gaturika mu Rwanda yomyine zitari zihagije !

Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo wari waherekeje Kagame i Vatican, kuri uyu wa mbere yavuze yuko omubonano wa Perezida Kagame na Papa Francis wabaye mu mucyo no mu bwugahane (mutual respect). Mushikiwabo akanavuga ariko yuko nubwo izo mbabazi zasabwe ngo muri za kiliziya zimwe na zimwe haracyari abagipfobya jenoside n’abahishira abayigizemo uruhare !

Perezida Kagame na Madamu i Vatican

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
bahizi

@habineza oya Papa ntaho yavuze génocide "rwandais" yavuze "genocidio contro i Tutsi". soma itangazo rya Vatican riri mu gitariyani.

mumucyo

rwose papa nakiriiya bateye intambwe nziza ariko kandi harikintu atavuze kijyanye no kwamagana noguta muri yombi abapadiri bagifite ingengabitekerezo ya genocide nabagicumbikiwe nibindi bihugu reka twizereko azaza no mu rwanda agahumuriza abarokotse ndetse kiriziya igatanga nimpozamarira

Habineza

Saint Pere yavuze genocide rwandais aho kuvuga"y'abatutsi"Kandi mu mvugo ye ntaho yavuze responsabillite ya Kiliziya. Niba yemeye uruhare rwa Kiliziya mwihutire gusaba cash yi ndishyi za kababaro.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...