LATEST NEWS
Itohoza
Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza
Publish Date: lundi 15 mai 2017
VISITS :2974
By Admin

Pastor Fifi Cameron wari umuyobozi mukuru wa Zion Temple Gisozi ndetse akaba n’umwe mu bari bagize umuryango Abakobwa b’i Siyoni ukorera muri Zion Temple, yamaze gusezera ku nshingano zo kuba umupasiteri muri Zion Temple.

Tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Fifi Cameron yanditse ibaruwa isezera kuri Apotre Gitwaza ndetse kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 Pastor Fifi yabwiye abakristo ba Zion Temple Gisozi ko yasezeye bitewe n’uko hari ibyo atumvikanaho na Apotre Gitwaza.

Pastor Fifi yasezeye nyuma y’iminsi 7 Apotre Gitwaza ahagaritse burundu abari ibyegera bye barimo Bishop Bienvenue, Bishop Dieudonne n’abandi ashinja kugenda bamusebya no kurwanira icyubahiro nk’icyo afite dore ko ngo bashakaga kureshya nka we bakiyibagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore.

Pastor Fifi Cameron

Ibaruwa Rushyashya.net dufitiye kopi yanditswe na Pastor Fifi Cameron asezera ku nshingano zo kuba umuyobozi wa Zion Temple Gisozi, yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite ndetse aboneraho gusaba Gitwaza ko yamwoherereza umuntu umusimbura.

Pastor Fifi Cameron kuri ubu wamaze kurira indege ajya Dubai mu kiruhuko ntiyigeze yerura ngo avuge niba asezeye mu itorero rya Zion Temple, ahubwo yavuze ko asezeye ku nshingano zo kuyobora Zion Temple Gisozi.

Pastor Kanyangoga Jean Bosco

Amakuru ava kuri Zion aravuga ko Pastor Fifi Cameron yaba yarasuzuguwe bikomeye na Pastor Kanyangoga Jean Bosco uhagarariye abashumba mu mujyi wa kgali, ubwo Fifi yamumenyeshaga ko agiye mu ivugabutumwa mu gihugu cy’uBurundi, na ho Kanyangoga akavuga ko akwiye kumwandikira amusaba uruhushya. Ruba rurambikanye kugeza ubwo Fifi ahisemo kwegura kubera ako gasuzuguro k’umuntu avugwaho ko aho akorera hatari n’abakristu 15.

IBITEKEREZO
aima

ahhhhhh igitekerezo cyanjye wikiniga Monsieur nonese kuvuga ko Cameron yanze gukurikira umugore we fifi ntimubishaka cg namwe muri kurwana ahhhhhh nabemerga arko aha murambeshye

Aima

rushyashya turabemera kumakuru arko aha mwibagiwe kuvuga ko umugabo Wa fifi ariwe Cameron yanze gusiga Gitwaza. ariko abantu barashaka

Gapera

Ubwo muramuhagurukiye...icyo azira turakizi kandi Imana irikumwe nawe.Muza mara inkwi mucanira amabuye.Nubwo hagenda 1/2 cyaba Pasteur's...Zion irakomeza imirimo y'Imana.Ariko Gitwaza yagorwaye....ubwo murareba mugasanga Gitwaza aricyo kibazo mu gihugu ? ahubwo bahaga nabi nkababandi !

job

@Lezawetu....Niki se kikubwira ko itorero ari iry Imana ? Wenda bariya bari mubo christu ajya avuga ko azababwira ngo sinigeze kubamenya... Iyo riba iry imana ntiriba risenyutse. Nirya Gitwaza Dr,Apotre,Papa,Senior etccc

iganze

Ngo gusuzugurwa ? Yasuzuguwe kurusha Kristu wabambiwe abamugomeye agacirwa mu maso akambikwa ikamba ry'amahwa ari Imana ?Si nabayoboye abandi gusa, aba kristu turekere aho gushyira mbere icyubahiro, amakuzo,kuko ibyo bijyana ku kurimbuka no ku rupfu, ahubwo duheshe Umuremyi n'umucunguzi wacu icyubahiro. Mu kwishyira hejuru nta mbaraga zivomwamo, imbaraga zivomwa mu guca bugufi. Kuki iri banga mutarizi ? cyangwa ni ukuryirengagiza.

Lezawetu

MANA WAREMYE IJURUN'ISI ; URENGERE ITORERO RYAWE MU RWANDA.MAEN.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...