LATEST NEWS
Itohoza
PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa
Publish Date: vendredi 31 mars 2017
VISITS :3179
By Admin

Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden, yabujijwe kwinjira mu kiganiro mbwirwaruhame ku kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri, cyabereye mu nzu y’Inteko Nshinga Amategeko y’Intara ya Wallonie-Bruxelles mu Bubiligi, kuwa 24 Werurwe 2017.

Uyu munyamakuru Verlinden ukorera televiziyo ya Leta y’u Bubiligi " VTR" ari mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Iki kiganiro yifuzaga kwitabira yahejwe cyateguwe Ibuka-Mémoire & Justice, kinitabirwa na Perezida wa Ibuka-Rwanda, Prof Jean Pierre Dusingizemungu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana.Uyu munyamakuru wababajwe no gukumirwa, atangira gushaka no kubibangamira nk’uko Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice, Déo Mazina, yabisobanuriye IGIHE ko batashoboraga guha umwanya umuntu upfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uhakana cyangwa uvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, burimo abayihagaritse.

Yagize ati “Twafashe iki cyemezo kubera ko ibiganiro byacu tutifuzaga ko hazamo umuntu ushobora guteramo akaduruvayo, ayobya urubyiruko rwinshi rwari rwacyitabiriye, akaba yakwanduza n’isura y’ibi biganiro kandi hagomba kuvamo ibyemezo bisobanutse bizadufasha gusaba ko izi gahunda zashyirwa mu bikorwa, hakerekanwa n’imfashanyigisho zakwifashishwa.”

Akimenya ko atemerewe kwitabira ibyo biganiro kuwa 23 Werurwe, Mazina avuga ko uyu munyamakuru yahise yandikira abantu bose bari bateganyijwe gutanga ibiganiro abasaba ko batabyitabira, yandikira n’Abadepite bose bo muri iyi Nteko Ishinga Amategeko, anasaba Perezida wayo kubihagarika.

Uretse ibyo, ku munsi w’ibiganiro yitwaje ko ari umunyamakuru wemewe n’amategeko, bimuha uburenganzira bwo kwinjira ahabereye ibiganiro mbwirwaruhame, yashatse kwinjira ku ngufu mu byo Ibuka itamushakagamo, abashinzwe umutekano baramukumira ajyana ikibazo cye ku buyobozi bw’Inteko.Hahise hitabazwa ibiganiro hagati ya Ibuka n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Wallonie-Bruxelles.

Mazina yagize ati “Ibuka yabasobanuriye ku buryo bwimbitse impamvu y’icyo cyemezo cyacu, umwanzuro wemeranyijweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Philippe Courard, Ibuka Mémoire et Justice, mu rwego rwo kwirinda ko umubano mwiza uri hagati yayo n’iyo Nteko wahungabana, yemeye ko ashyirwa ahantu ha wenyine, kure kandi hadafite aho hahuriye n’icyumba cyaberagamo ibiganiro, akaba ashobora kubikurikira ariko ataboneka, adashobora no kubigiramo ijambo.”Verlinden yakurikiye ibiganiro ari mu kumba kamwe, bamuha uburyo bwo kubirebera kure ariko ategereye aho bibera.



Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden

IBITEKEREZO
Gisa

Arikose niba muba mugiye kwigisha mwagiye mureka nabo bakiga niba mubakumira mubamwigisha iki KO abashaka kumenya mubakumira mureke wanda bamenya ukuri kwanyu niba Atari yamigambi yanyu muba mwibereyemo gusa ntawutaziko ubavuga uko muri mumuzira urunuka

Nzaramba

Burya inkuru ibaye kimomo igihe.com nacyo cyemeje Peter Verlinden bamwangiye kwinjira muri colloque ya Ibuka. Nari nabisomye munkuru yatangajwe na Rutayisire Boniface ashima ubupfura bw'abarokotse. Ariko Peter Verlinden ntibamwangiye wenyine ngo ahubwo bangiye na Norma Ishimwe wo muri Jambo News na Patrice Ruhumuza Mbonyumutwa wo muri FDU Inkingi. Dore iyo nyandiko yasohotse no muri comments zo mu igihe.com : Twarabasomeye : UBUTUMWA BWO GUSHIMIRA IBUKA NA CNLG KURI COLLOQUE NARI NATUMIWEMO IGAMIJE KWIGA K'UKWIGISHA GENOCIDE TUTSI MUMASHURI, IKABA YARABEREYE MUNGORO Y'ABADEPITE BA WALLONIE BRUXELLES MUBUBIRIGI TARIKI YA 24/03/2017 Jye nk'umwe mubanyarwanda bari bahari bitabiriye Colloque yabereye i Bruxelles mu Bubirigi mungoro y'Abadepite ba Wallonie Bruxelles tariki ya 24/03/2017 ndetse iyi colloque nkaba narahawe urubuga ruhagije rwo kuyitangamo ibitekerezo, ndashima uburyo yateguwe ndetse n'uburyo yagenze neza. By'umwihariko ndashima Bwana Deo Mazina, Perezida wa Ibuka mu Bubirigi na Bwana Eric Rutayisire wahoze ayobora Ibuka Belgique ndetse na Bwana Kabanda Aloys hamwe na Madame Annie Nyagatare, Madame Carine Rutayisire, Honore Magorane, Maitre Karongozi Andre Martin, Jean Philippe Schreiber n'abandi bose bafatanyije kubera imyitwarire myiza n'ubushobozi bose bagaragaje mukuyobora imirimo rusange n'ibiganiro by'iyi colloque. Na none ndashima abatanze ibiganiro, by'umwihariko nkaba nshima Christiane Vienne, Pierre Galand, Pr Jean Pierre Dusingizemungu, Philippe Plumet, Edith Mukayirere, Daphne Couloubaritsis, Pierre Jean Vranken, Messagier Rachid, Dr Jean Damascene Bizimana, Marjan Verplancke, Pr Jean Philippe Schreiber, Dr Virginie Brinker, Dr Jean Mukimbiri, Me Michel Mahmourian, Jonathan De Lathouwer, Florence Caulier na Bwana Eric Didier Rutayisire. Ndashima cyane bikomeye Pr Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa Ibuka i Kigali na Dr Bizimana Jean Damascene uyoboye komisiyo yo kurwanya genocide CNLG i Kigali kubisubizo byiza bampaye ndetse bashima n'umuganda w'ibitekerezo n'ibibazo byanjye natanze muri colloque. Muri uko kunsubiza nkaba nanjye narashize impungenge ko na ya mateka ya kera yigishwaga acamo ibice abanyarwanda kubyo bitaga amoko ya Hutu Tutsi mubanyarwanda bitazigishwa mumashuri kuko jye icyo mpora nshyira imbere ari Ubunyarwanda. Umunyarwanda kumva ari umunyarwanda ibyo birahagije. Kubijyanye no kwinjira muri iyo colloque, kubera imiterere y'iyo colloque n'aho yabereye, umutekano wari witaweho cyane ndetse kwinjira byasabaga uburenganzira bwa IBUKA kandi uwinjira yagombaga kuba ari kuri liste yakozwe mbere y'igihe noneho yahagera abazungu bari kumwe n'abasirikare (police militaire) bakarebaho akabona gukorerwa ikarita yambara imwinjiza. Muri iyo colloque umunyamakuru Bwana Peter Verlinden, Bwana Ruhumuza Patrice Mbonyumutwa na Bwana Norman Ishimwe ntabwo bemerewe kwinjira muri iyo colloque. Kubijyanye na debat byagenze neza uretse Professeur Anne Morelli byasabye ko yibutswa n'Ambassadeur w'u Rwanda mu Bubirigi Olivier Nduhungirehe, Dr Jean Mukimbiri na Bwana Tatien Ndorimana ko atagomba kuvanga inyito ya genocide Rwandais na genocide Tutsi. Nanjye mumwanya nahawe, nasabye Pr Anne Morelli ko atagomba kuvuga ko kwigisha genocide Tutsi bigoye gushyirwa mubikorwa, ahubwo ikibitera nuko bahishako harimo ivanguramoko (racisme) ry'abanyaburayi banga kwigisha amateka y'abanyafurika cyane cyane aya genocide Tutsi. Mugisubizo Anne Morelli yatanze yemeye koko ko ibyo nsobanuye bifite ishingiro ndetse anarushaho gusobanura iyo ngingo. Kubindeba, ndangije nshimira uko ubutumire bwangezeho ndetse n'uburyo IBUKA yashubije mbere y'igihe bakanakora liste y'abazitabira iyo colloque kuko bifasha kwitegura. Iyo mikorere myiza izagume itere imbere. Nkaba nashimira by'umwihariko ko mubatanga ibitekerezo nanabaye uwambere wahawe ijambo ndetse ntakubica iruhande ubanza ndi mubari kumwanya wa mbere mubahawe ijambo kenshi kandi umwanya rusange wahariwe ibitekerezo n'ibibazo warabaga ari muto cyane. Mugusoza ndarangiza nshima by'umwihariko abarokotse mwese genocide Tutsi aho muri mu Rwanda no mu bihugu by'amahanga kubera ubutwari n'ubwitange mukomeza kugaragaza mu kubaka u Rwanda no kubaka umuryango nyarwanda. Ubwo butwari bw'indashyikirwa amateka y'u Rwanda azabaho abwibuka ibihe byose u Rwanda ruzabaho. Kugiti cyanjye nzakomeza gufatanya namwe mwese mu guteza imbere Ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. Aho nzajya mbishobora hose nzajya mbasura twungurane ibitekerezo kuri izo ngingo. Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 25/03/2017 RUTAYISIRE Boniface Tel : 32 466 45 77 04 ( watsup, Viber). Email : b2003n@yahoo.fr


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...