LATEST NEWS
Itohoza
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Publish Date: vendredi 13 janvier 2017
VISITS :306
By Admin

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano azibanda ku guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no kubaka ubushobozi ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, naho ku ruhande rw’Ubutaliyani ashyirwaho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’icyo gihugu General Tullio del Sette.

Nyuma y’uwo muhango, IGP Gasana yavuze ati :” Aya masezerano ashyizweho umukono, arerekana ubushake bw’impande zombi mu kongera imbaraga mu mikoranire, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye ku bagize izi nzego zombi.”

Nk’uko aya masezerano abyerekana, impande zombi zumvikanye ubufatanye muri izi nzego z’ingenzi : Kugarura ituze, Kurwanya iterabwoba, Kugarura no kubungabunga amahoro, umutekano wo mu kirere, Umutekano wo mu muhanda no Kugenza ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Agaruka ku bushake bw’imikoranire mpuzamahanga bwa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yavuze ati :”Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’izi nzego za Polisi, arerekana ko u Rwanda rushaka kugumya gufatanya n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ariko rukanarenga izo mbibi, ikaba inateye indi ntambwe mu gukomeza ubutwererane mpuzamahanga, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere.”

Yashimye intambwe itewe hagati ya Polisi y’Ubutaliyani n’iy’u Rwanda, anavuga ko yizera ko ubu bufatanye buzatuma mu bihugu byombi harushaho kurangwa umutekano n’imibereho myiza y’abaturage babigize.

Aya masezerano akaba ariyo ya mbere asinywe mu rwego rw’umutekano hagati y’Ubutaliyani n’u Rwanda.

Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ikaba yaragiye itera imbere ku buryo bugaragara, ubu ikaba ihagarariwe ku cyicaro gikuru cya Polisi mpuzamahanga kiri i Lyon mu Bufaransa, muri Singapore, mu Muryango w’Abibumbye i New York, muri Uganda no muri Kenya.

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000, yagiye ijya mu miryango mpuzamahanga ihuza za Polisi z’ibihugu itandukanye nka Polisi Mpuzamahanga (Interpol),Umuryango w’ abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Afurika (EAPCCO), umuryango mpuzamahanga uhuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu (IACP), Umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), yohereza abapolisi kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasinye andi masezerano y’ubufatanye 30 hagati yayo n’urundi rwego , n’andi 10 ahuriweho nayo n’izindi nzego nyinshi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana(iburyo) n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’u Butaliyani Tullio del Sette bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...