LATEST NEWS
Itohoza
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano
Publish Date: samedi 6 mai 2017
VISITS :1739
By Admin

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikoze iperereza igasanga hari ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano batujuje ibyangombwa bisabwa igasaba ko babyubahiriza ntibabikore kuri ubu yamaze guhagarika ibigo 4 byatangaga serivisi z’umutekano kubera kutubahirizwa ibisabwa.

Ibi bibaye nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu bigo bitanga izi serivisi bikora nta byangombwa bifite bikaba byahise bihagarikwa.

Ibyo bigo ni DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano ; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa ; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,"Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga ; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza ; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza."

Yavuze ko ibyo Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Polisi kandi yasabye abafite ibi bigo ko bigomba gukurikiza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza ; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe ; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...