LATEST NEWS
Itohoza
Polisi ya Malawi mu iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi anizwe
Publish Date: jeudi 2 février 2017
VISITS :920
By Admin

Polisi mu gace ka Dowa muri Malawi, yatangaje ko yatangiye iperereza ku Munyarwanda wiciye mu nkambi y’impunzi ihaherereye ahitwa Dzaleka.

Umurambo wa Misigalo wajyanwe mu Bitaro bya Dowa ngo hakorewe, iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza uko uyu munyarwanda uvuka i Butare yapfuye anizwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Dowa, Richard Kaponda, yavuze ko uyu munyarwanda yitwaga Misigalo Kamiziyo.

Umwe mu bavandimwe ba Misigalo Kamiziyo witwa Nyirahabimana Kasilida, unasanzwe aba muri iyi nkambi, yavuze ko uyu musore ngo yasanze yapfuye.

Yagize ati “Mperuka kumubona tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo yavomaga amazi hafi y’aho atuye, umunsi wakurikiye ubwo nari ngiye kwitaba telefoni hanze ni bwo nabonye umuntu uryamye hasi yapfuye.”

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko amakuru ahari agaragaza ko Misigalo Kamiziyo yavukaga mu Ntara y’Amajyepfo ahitwaga muri Butare.

Umurambo wa Misigalo wajyanwe mu Bitaro bya Dowa ngo usuzumwe, iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko uyu munyarwanda yapfuye anizwe.

Polisi ivuga ko yasanze uyu mugabo aziritse umukandara asanzwe yambara mu ijosi.

Kugeza ubu ngo polisi iri mu iperereza ngo ite muri yombi abamwishe.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...