LATEST NEWS
Itohoza
Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza
Publish Date: jeudi 31 août 2017
VISITS :2488
By Admin

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

Mu kiganiro ACP Theos Badege yagiranye n’Itangazamakuru yagize ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha.

Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

ACP Badege yakomeje avuga ko icyakozwe ari ugusaka nk’uko Polisi y’Igihugu ibiherwa ububasha n’amategeko hagamijwe gushaka ibimenyetso by’ibyaha.

ACP Theos Badege

Ati “ Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Umwunganizi mu mategeko w’umuryango wa Rwigara Me MVC, yabwiye Rushyashya ko ibyo gufunga umuryango wa Rwigara na Dianne ntabyo azi ko ikiriho ari ikibazo cy’imisoro ya RRA, bari bamaze iminsi babazwa. Bikaba bikiri mu iperereza.

Amakuru atandukanye arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aravuga ko Diane Shima Rwigara n’umuryango we, baburiwe irengero kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwa na musaza we, Aristide Rwigara kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RFI, Sonia Rolley, uvuga ko musaza wa Diane Rwigara, ari we Aristide Rwigara, yamutangarije ko yizeye ko umuryango we (Abantu 5) watawe muri yombi akaba afite impungenge z’igishobora gukurikira.

Nk’uko Aristide ngo abitangaza, abo mu muryango we uhereye kuri Diane Rwigara, ngo numero zabo za telephone ntiziri gucamo ndetse akavuga ko konti zabo nka whatsapp zakuwe ku murongo.

Umuryango wa Rwigara Assinapol

IBITEKEREZO
kayitare ivan

this is because of political issues

poli

Polisi iguhamagaza saa moya ukirirwa mu biro ubazwa, bakajya muri pause ugasigara wicaye bakakurekura saa mbiri zijoro. Ubwo umuntu ntaba afunzwe ?

budisi

Ariko rero hari ibintu bitumvikana nka twe abasoma inkuru bikadushyira mu rujijo, Nonese umwunganizi w'umuryango wa Rwigara aratangaza we ubwe ko icyazi nuko barigukurikirantwaho inyerezwa ry 'imisoro ntiyigeze avuga ko bafunze, polisi nayo irahakana ifungwa ry'uwo muryango ikemeza ko ari iperereza, ibitangazamakuru bimwe na bimwe bati barafunze, ibyo tubyite iki ? jye nibazako uwo mwunganizi wabo na polisi batajyaho ngo bahuze umugambi wo kubeshya ibitangazamakuru n'abanyarwanda.

katsibwenene

Utazi ............................................agira ngo ni Abantu, muhame hamwe nubwo ntawe ubifuriza ibibi ariko burya ikizakora k'umuntu ajya kukishakira.

ariko

Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

hirwa

mwere kubeshya....ba bafunze...this is politically motivated

Jedidiah

Bihuriye he se ibyo mwanditse nibyo mukora ? Ngaho nimuzimye n uwo MURYANGO iyanyu namwe izazimywa vuba..mwihutishe IMIBABARO yanyu...muzumva uko bimera Very soon


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...