LATEST NEWS
Itohoza
RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Publish Date: lundi 1er mai 2017
VISITS :8838
By Admin

Maze iminsi nitegereza ibintu bibera hano mu Bubiligi ku ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi bikantera agahinda none niyemeje kugira icyo mbivugaho.

Ku italiki ya 09/04/2017 mu Bubiligi habereye misa yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango ugayitse, abawuteguye bakanawushyira mu bikorwa bawise ngo « kwibukira hamwe no kwibuka bose ». Igitangaje kandi kinababaje cyane ni uko bamwe mu batutsi bo mu Bubiligi bataye umurongo aribo usanga babishishikayemo cyane ndetse akaba aribo ubona bishyira imbere cyane mu mihango nk’iyo y’amafuti yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.



Abagore ba RNC -Belgique

Ibyo bigakorwa mu nyungu baharanira zidasobanutse. Ubwo abo bose baba barangajwe imbere n’ibigarasha bikuru byo muri RNC nka ba Micombero Jean Marie, Alexis Rudasingwa bita Kanyombya, ndetse n’abandi bafatanya mafuti babo bo muli FDU-Inkingi barimo uwitwa Sebatware, n’abandi.

Micombero Jean Marie

Ngabo bamwe mu bigarasha by’abagore ba RNC mu ngirwa misa yo ku italiki 09/04/2017. Imbere ni Ingabire Marie Claire akurikiwe na Mukakalisa Josiane na Kayitesi Lydie

Kuri iyi photo yindi ibumoso ni Kayitesi Lydie wa RNC, babili hagati bakaba ari ibigarashakazi byo muri FDU, iburyo ni Mukakalisa Josiane wa RNC.

Izo ngirwa misa z’amafuti ziba ziyobowe n’umupadiri w’umuhezanguni kabuhariwe witwa Athanase Mutarambirwa, wavuye mu Rwanda ahunze.

Uyu mu padiri yari yarananiranye muri Diocèse ya Kabgayi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubuhezanguni bye. Buri gihe aba yigamba ko ko akomoka mu miryango y’abaparimehutu bo kwa Kayibanda Grégoire.

Umuhezanguni Padiri Mutarambirwa Athanase

Iyo urebye bamwe muri abo bantu bishyira imbere mu mihango nk’iyo ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi bigutera kwibaza.

Nk’uriya mugore witwa Kayitesi Lydie, akomoka mu muryango wa nyakwigendera Pasteur Gatsinzi Fidèle. Uyumusaza uherutse kwitaba Imana yari umuntu w’inyangamugayo kandi wubahwaga n’abari bamuzi bose.

Uyu mu Pasteur yaje kujya mu Burayi agiye kwivuza maze ageze mu Bubiligi yakirwa n’umukobwa we Kayitesi Lydie. Umukobwa aba afatanyije se n’ububabare bw’uburwayi amwumvisha ko ngo kugira ngo abashe kuvurwa agomba kwinjira muri RNC.

Kayumba Nyamwasa umuhuza bikorwa wa RNC

Cyakora umusaza yaje kwitaba Imana atarajya muri ayo mafuti. Ubwo nyuma hakurikiraho amakimbirane yo kwohereza umurambo we gushyingurwa mu Rwanda.

Ikigarasha Lydie yashakaga ko ibyo kwohereza umurambo wa se bikorwa na RNC yo mu Bubiligi, ariko abandi basigaye bo mu muryango bose baranga bavuga ko badashaka RNC mu muryango wabo.

Ubwo umurambo waje kwoherezwa mu Rwanda bikozwe n’abandi bana ba Pasteur baba mu Bubiligi ndetse babifashijwemo na Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Kayitesi Lydie afatwa atyo nk’umuntu utagira ubwenge ndetse n’igicibwa mu muryango ku buryo atigeze yemererwa no gusezera bwa nyuma kumurambo wa se mbere y’uko woherezwa mu Rwanda. None nguwo aririrwa mu mafuti ngo yo « kwibuka bose ».

Umusomyi wa Rushyashya

IBITEKEREZO
PASCAL

ubundise ko micombero ashuka abagore babandi ngo bajye gupfobya genocide yakorewe abatutsi uwe arihe-kuki abantu babesha abandi ese genocide yakorewe abatutsi irazwi kandi ONU YARAYEMEJE KANDI NUMUNYARWANDA WESE AZI IMIRYANGO YAZIMYE ESE ABO BANDI BAVUGWA BISHWE NANDE KANDI ARIBO BARI BAFITE INKOTA YICA MICOMBERO NDAKUGAYE UZAKORE IBINDI ARIKO NTUKABABAZE UBWOKO UVUKAMWO. URABABAJE,...........................

Rugwizangoga Epa

Hahaha !!!!!mu minsi ishize,Kayumba yatumaga abapfakazi,kandi abenshi barapfakajwe nawe,non'ubu ageze mu bagore bato kugirango bamufashe gushaka no kureshya abayoboke benshi mu bateruzi b'ibibindi, mu buryo bgo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi.biragenda bigaragara ko RNC ishaje nabi,kandi iri mu marembera.

Josianne Tesi-Stuard

MBESE BA BATERUZI B'IBIBINDI BA KAYUMBA,BO MURI RNC ISHAJE BAGIYE HE ?MPERUTSE KUMVA WA MUTERUZI W'IBIBINDI MUKURU,UMWE UBARANGAJE IMBERE,GERVAIS CONDO,YIHANDAGAZA AKAVUGA KO KU NGOMA YA KINANI,NTA MUTUTSI WAPFAGA.NONE UBU BAHINDUYE STRATEGIE,BASIGAYE BATUMA ABAGORE BARINDAGIYE.NI MWUMVE AHO IRYO HURIRO RIGEZE,N'ABARIYOBOYE.

mutezintare J-Michel

Icyo gitekerezo cyawe Cyiza,nanjye ndagishyigikiye.Ngo uwanze kumva ntiyanze kubona.Ba ubihoreye bamwe duhuguke wirebere.Hamber'aha ibigarasha byateraniye Buffalo ngo kwibuka,cya cyotera,indaya zahotoreye muri hoteli ya Johannesburg,ahitwa Michelangelo.Ariko uwasakuzaga cyane atuka Nyakubahwa Paul Kagame,yitakuma,bamuhariye urubuga.Ngirango abakurikiranye aby'uwo mugabo amaze gutukana birenze igipimo,yaje kwisanga mu bitaro atakigir'amenyo y'imbere.ndetse yanamenetse ugutwi.Hari hashigaje gato ngo atamikwe ururimi rwe.Abumva nibumve.

Cyiza Karamira

Ibi muvuze nibyo. Uwo mukobwa uri impande ya Kayitese Lydie ndamuzi yitwa Ikirezi Denyse aba muri FDU, ibyo bakora byose ni hahandi tuzanabereka. Aho mu bubiligi naho tugerayo erega, abo baginga bazanatubona. Aho bahungira ni ikuzimu byabananira tukabibafashamwo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...