LATEST NEWS
Itohoza
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi
Publish Date: lundi 20 février 2017
VISITS :9541
By Admin

Ngo akabi gasekwa nk’akeza noneho RNC Ishaje ya Kayumba Nyamwasa kuri ubu iri mu marembera aho yabuze abayoboke none yadukanye Agashya aho iri kwirukanka mu bapfakazi babuze ababo bari hiryano hino, ibabuza gushaka ibitunga abana ibashora mubikorwa bya Politiki y’ikinyoma. Abo ni abafite abagabo bapfuye impfu zitunguranye cyane cyane umwaka ushize aho Kayumba abashuka, abasaba ko bagomba kubigereka kuri Leta y’u Rwanda.

Amakuru twakuye ahantu hizewe avuga ko bamwe muri abo bapfakazi barimo gutegura ikirego bazaregamo Perezida Kagame ngo ataziyamamariza manda ya gatatu. Iki kirego ngo kizashyikirizwa Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mu minsi yavuba. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gusabota amatora n’umugambi wa RNC wo gushaka kuburizamo Manda ya gatatu ya Perezida Kagame, ari nako gutambamira abaterankunga mu matora y’umukuru w’Iguhugu azaba muri Kanama uyu mawaka..

Mme Lea Karegeya

Madame Charlotte Mukankusi

Uri ku isonga muri uyu mugambi ni Madame Charlotte Mukankusi wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, anaba Umunyamabanga mukuru muri MIFOTRA, akaba afatanyije na Lea Karegeya umugore wa Col. Patrick Karegeya waguye muri Afrika y’Epfo.

Mme Cyrie Sendashonga

Afatanyije kandi n’umupfakazi wa Seth Sendashonga nyir’Ishyirahamwe ISCIDasbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratiqueasbl) ariwe Cyrie Sendashonga, wahoze ari umugore wa Seth SENDASHONGA, ubu uba muri Canada akaba asigaye ari inshoreke ya Charles Onana umunyacamerouni uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kayumba Nyamwasa

Uyu ni umwe mu migambi ya Kayumba Nyamwasa n’abateruzi b’ibibindi be, bafatanyije na Charlotte Mukankusi, amaze umwaka mu buhungiro. uvuga ko yari yarashakanye na nyakwigendera Alphonse Rutagarama, agasobanura ko yapfakajwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihe.

Mukankusi avuga ko nk’umuntu wabaye Ambasaderi afite aho agera bityo akaba yifuza kurega Perezida Kagame murwego rwo kwihimura ngo kurupfu rw’umugabowe wapfuye muri 2012, tukaba twaratohoje iby’uru rupfu dusanga Alphonse Rutagarama yarazize amakimbirane yo mu bucuruzi nabo bari bafatanije nkuko byemezwa n’umwe mubo mu muryango we utarifuje ko dutangaza izina rye. Ariko umugore we nyuma y’igihe aba mu Rwanda yaje guhunga agenda avuga ko ubutegetsi buriho bwamwiciye umugabo mu rwego rwo gushaka impapuro z’ubuhunzi, ari nayo mpamvu arimo gushakisha abandi bapfakazi hirya no hino ngo bamufashe gutanga iki kirego.

Mubashakishwa cyane harimo muka Assinapol Rwigara ngo wiciweho nk’uko byemezwa n’umuryango we.

Mwibuke ko murwego rwo kwiyegereza uyu muryango wa Rwigara, RNC yakoresheje David Himbara atangira amayeri yo kwiyegereze muka Rwigara biranga biba iby’ubusa abatera utwatsi kuko azi neza ko ari abatekamutwe RNC ari baringa yiberaho isabiriza amafaranga.

Kugeza naho David Himbara uyu mugabo utagira ubumuntu yakoze mu nganzo akora umuvugo awutura umugore wa Rwigara ngo amureme agatima nyuma yo kubura umugabo we, ariko ari amayeri n’ umugambi wogushaka kwiyegereza umuryango wa Rwigara nubwo bikomeje kubabera ikibazo gikomeye.

Mme Rwigara Assinapol

"You are a Rwandan mother and a hero
Who is a hero ?
A hero defends human rights before she thinks of herself
A hero will suffer, and even die to protect
A hero can be man, woman or child
A hero is courageous, loving and brave
A hero will act for justice and never complain
A hero can be made even in single act of standing up to a bully
Madam Rwigara, you are a hero
Mama of Rwanda
You are an angel in disguise
Other angels are watching over you
God is protecting you…David Himbara"

David Himbara

Uyu munyamitwe ntibyamukundiye kwiha akabanga dore ko kugirango ibyo yifuzaga bigerweho yiyise nyirarume “uncle” w’abana ba Rwigara yibwira ko ayo mayeri azamufasha kwegera umuryango ariko biranga biba iby’ubusa.

Si umuvugo gusa kuko Himbara adahwema kwandikira uwo muryango mu buryo bwose bushoboka ariko ntabone igisubizo kuko uwo muryango wamutahuye imigambi ye yo kubacucura utwabo itaragerwaho.

Andi makuru dukomeje kubona yizewe avuga ko barimo guca hirya no hino bahamagara Nadege Nzamwita umupfakazi wa Me Nzamwita Toy uherutse kurasirwa na Polisi kuri Kigali Convention Centre mu mpera z’umwaka ushize.

Nadege ariko ngo akibumva yahise abatera utwatsi, avuga ko atabazi ko bamukura muri ayo matiku cyane ko batakoranye n’umugabo we ko kandi n’ururimi bavuga atarwumva neza kuko we yivugira Igiswahili n’Iringara.

Nadege Nzamwita n’umugabo we Nyakwigendera Me Nzamwita Toy

Umurambo wa Me Nzamwita Toy ujya gushyingurwa mu cyubahiro

Mwibuke ko Umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.

Nzamwita yarashwe Saa cyenda z’igitondo kuwa Gatanu tariki 30/12/2016, ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser bikaba bivugwa ko yari yasinze.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.

Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.

Abandi bari gushakishwa hasi no hejuru ngo bafatanye gutanga ikirego nkuko amakuru dufite abivuga, harimo umupfakazi wa Senateri Mucyo J.de Dieu n’uwumunyemari Makuza Bertin ariko kugeza ubu barababuze. Mwibuke ko Mucyo na Makuza bakoreye igihugu kugeza bitabye Imana, bari inshuti magara za Perezida Kagame nkuko n’ubutumwa yaboherereje yihanganisha umuryango bubigaragaza.

Umuryango wa Nyakwigendera Makuza Bertin

Abana ba Sen. Mucyo J.D, baherekeje umurambo wa se

Undi wifuzwa cyane ni umupfakazi w’umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ikaba yaravuze ko yapfuye yiyahuye.

Umucuruzi Rwabukamba

Kandi umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yavuze ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.

Ngaho aho Kayumba ageze gushuka abapfakazi abashora mubintu nk’ibi bya Politiki y’ikinyoma kandi n’ubwo bapfakaye , abagabo babo birazwi ko bishwe n’impfu zisanzwe, impanuka zidateguwe zihitana benshi. Aba banyakwigendera bagiye Igihugu kikibakunze bamwe muribo babaye intwari, bakoreye Igihugu imiryango yabo ntikwiye kugirwa ibikoresho by’umuntu wataye umurongo nka Kayumba wirirwa inyuma yabahekuye u Rwanda acura imigambi yo gusubiza igihugu aho cyavuye.

Mumwime amatwi.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Kundwa

barababaje aba bantukazi na kayumba wabo ! Imana yacu nukobasakuriza kure kandi bakabikorera igihe isi ititeguye kumva iyo mitwe yabo, harukuntu Imana ibikora maze igasopanya imigambi yabo nkababandi bubatse umunara muremure bashaka kujya kureba imana,maze yabbona ikarakara cyane ikabanisha gusopanya indimi zabo kuva ubwo kugeza nanubu. uyu charlotte we azahura n'urushyi rwimana kubera amanyanga arenze ukwemera yakoze kandi agikora yarangiza akagerekaho ubuhanuzi bwa fake. Twiyubakire igihugu, tuve kubiryabarezi-kazi na Jenerali wabyo udafite ikindi yishoboreye.

manyanga

icyo nzi nuko mwese ntawe Uzi ukuri ibya politic ni ibyabanyirabyo mureke igihe kiratinda ukuri kukamenyekana

Anaclet

Kayumba asigaje kujya mu batinganyi. iyo uhemukiye ibere ryakonkeje, byanze bikunze igihango kiraguhitana. Rugamba ati ntumpeho. Kayumba we none c gupfa ntibibaho ? ubu se sokuru ariho ? ubu se tuvugana ntawushizemo umwuka ? ubu se ejo nimfa uzaza kureba uwo nsize ? erega turi indabo z'isi kandi ntigira inyiturano. Tuza.Nawe isi niguhaga uzaryamira ukuboko wibagirane .Uri muri hobe ibyansize.Uwakwereka iyo u Rwanda rugeze. Utazi ikimuhatse agira ate ? ba urasembera urwishigishiye ararusoma.

Inzobere

Ikigarasha kizajye no gushakishiriza mu mfubyi n'abana no Ku mihanda kugirango ahari gikunde cyumvikane ! Iy'amasasu iramunaniye iy'abapfakazi niyo azatsinda !!!!! Harahagazwe !!!

Kay

Hahaha niko nanjye banshyiremo mbone uko nfubura biriya bidamu ndabona bimeze neza Gusa nfite ikibazo Lea niba atazi amafuti yabariya bose ese nubu aracyashakisha uwishe umugabo we ???yewe lea we cbikulacho kiko nguwoni mwako nawe kayumba azakwirenza narangiza abyitirire leta ya kigali ushatse ako gatsiko wakirinda

Tijara Shumbusho

Mwongereho nuko uyu Mukankusi Charlotte asigaye ashaka abaterankunga bo kurwanya ubutegetsi bga Kigali.Agenda yitwaza ko yabaye Ambassaderi w'u Rwanda muri India,ariko ntavuga icyo bamukuriyeyo.Yajyaga yiba za bourses z'Abanyeshuli bavuga igifransa,maze akaziha abavuye Uganda cyane cyane I Nshungerezi.Yakoze amahano ajya gusebya H.E.muri University ya Utah,barangije bamutera utwatsi,yitsirita kuri Rusesa,asanga adafatika kuko nawe yasamaga aye hejuru.Ubu rero yihangishijeho kuba umukristu uhanitse cyane.Ibyo bikanyibutsa Bwiza Connie uhora yicaye ku ntebe ya mbere kwa Gitwaza,Ubu abagambanyi bose bitwaje Bibiliya no kuba abahanuzi b'ibinyoma. Tijara S.USA

Mutazintare J-Michel

Ntituzi aho Jean-Paul Karane yavumbuye uno mudamu Mukankusi,ariko ntibitangaje kuko uyu mudamu we yirukanka inyuma y'insore,abo mu Rwanda bita Abapfubuzi.Mu byukuri we yapfubye kera kuko kuko bivugwa ko yagambaniye umugabo we kuko yuzuraga n'umusore w'umucuruzi.Mujye mumenya abasebya igihugu n'Umukuru wacu,mucukumbure amateka yabo,muzasanga bose bahuriye ku buriganya,ubutekamutwe burimo ubusambo no gushaka kumenyekana.Madamu Sendashonga we yari yarazimye,fondation yitirirwa umugabo we yari yarahombye,nonengo abonye ikimusubizamo ubuyanja,maze yongere arebe niba bgacya kabiri.Mme Leah Karegeya we ararwana no kubona impapuro z'ubuhunzi,dore ko yabgangiwe kabiri,ubu ariho ajurira.Yabeshye ko yapfakaye kandi yaba yarinjiye muri USA avuga ko ari wenyine yatanye n'umugabo.Mu byo basebanya byose bazajye bamenya ko uwo tutaziye se,tuzi nyina.

Grace R.

Mama we, Mbega coalition ije itinze weeee !!!!RNC ishaje igeze aho kwifashisha abapfakazi.Yewe niba ariko bimeze,igeze aho umwanzi yanga koko.Nibgira ko aho igihugu kigeze,n'imyumvire y'abaturage,mbona nta chance abo ba marira bagira,kabone nubgo ar'abapfakazi.Mu Rwanda se abahari bangana iki ?Ntibaraho se ntibatuje ?Hari umupfakazi uruta undi ?Ubgo ngo nuko bageze mu mahanga,ibyo se Abazungu babyitayeho ? Kereka niba bashaka ubacyura.Mukankusi we ngo azi kwirwanaho kuva kera.Nababgira iki.

Jeff Ntwari

@ Mahoro, Kuva genocide yakorewe Abatutsi muri 1994,Imana yavuze ko nta Mututsi uzongera gupfa ?Muravuga izo mpfu kuko arizo muzi,z'ibyamamare.Hanyuma se abaturage bapfira mu byaro murabazi ?Abacikacumu bakomeza guhohoterwa n'ababiciye kugez'aho nabo bicwa murabamenya ?Muceceke rero ntaho rutari kandi abagome n'abashinyaguzi babayeho isi yararemwe.

SAMU

BRAVO. UTABAKURIKIRA NTIYAMENYA AMAKURU PE

Yasmin Kagaju

Ibintu bimeze nabi mu bice bya Amerika na Europe ku byerekeye bano bapfakazi.Batangiye kujya bagurisha impfu z'abagabo babo ,bagenda baharabika ubutegetsi.Mme Sendashonga we yari yarabigize umwuga,abifashijwemo na boyfreind we Charles Onana,birirwa basakuriza iyo za Montreal.Ubu Abazungu nabo bamwe bamaze gushishoza,batanggufunga imiryango.Muzarebe bose bahimba za foundations za baringa ngo birire amafaranga.

mahoro

aba abadamu bose uvuze hejuru batera urwatsi kubera babuze aho banyura kuko ibyo bakubwiye sibyo babwira RNC ! Amakuru yisewe buko barimo gushaka inzira ngo nabo baceho ! Erega wasobanura wagira ntabwo ziriya nfu z' abatutsi bapfa umusubizo ntabwo zisobanutse ! Ariko se ko genocide yakozwe n' abahutu. ibi byo turabyita iki mwo kabyaramwe ?

Julienne Adama

Ndasubiza Africa.Ese muri miliyoni 12 y'Abanyarwanda,impfu zidasobanutse nukuvuga iki ?Ubu mu Rwanda tuzatura nk'imisozi ntituzapfa ?Jyewe nkabaza nti:Kayumba akiri mu gihugu nta Banyarwanda bapfaga ?Jyewe ntacyo nibaza usibye ko iyo Imana yahamagaye umuntu,ntarenza uwo munsi.Naho ibyo gukora za speculations ku buryo izo mpfu zagenze,nugushaka gukurura impaka zitatwubaka,no gutera urujijo mu Banyarwanda.

Munyentwari Damcene

Nakoranye personnaly nuyu Mukankusi,muri Mifotra.Ibyo avuga byose ko umugabo we yishwe ,akarira ayo kwarika none akaba yikomye ubutegetsi,byose nuguhisha ingeso mbi ze zo kuryamana n'abahungu bato.Iyo myifatire ni nayo yatumye atandukana n'umugabo we wa mbere.Abamuzi za Nshungerezi,bavuga ko ari umugore wumutekamutwe kuva kera.Nta gitangaje rero ko yaba ikigarasha.

paty

kayumba yataye umutwe asigaje no kujya kuraguza no guterekera naho ubundi aziruka kumusozi

Africa

Arikose izipfu kombona zidasobanutse koko !! gusa ibyo Kayumba ntiyagakwiye kubyuririraho abatesha umurongo ! gusa namwe mwagakwiye kwibaza kuri izipfupe !!! please post my comment


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze