LATEST NEWS
Itohoza
RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi
Publish Date: vendredi 17 mars 2017
VISITS :5001
By Admin

Nyuma y’aho muri Kigali hadukiye inkuru z’abakundana bahuje ibitsina, umukunzi wacu kuva muri Amerika yatwandikiye atubwira ko Rudasingwa Theogene wa RNC-NEW yagaragaje uruhande aherereyeho kubyerekeye abaryamana bahuje igitsina (homosexuals) aribo mu Kinyarwanda bakunze kwita abatinganyi.

Ngo Rudasingwa yatangarije abantu ko nkuko umuntu yakagombye kwibona muri mugenzi we, na we ariko yibona mu batinganyi kandi ko noneho yiyemeje kujya avuganira uburenganzira bwabo.

Bamwe mubo twaganiriye nabo bari muri Amerika ndetse banamukurikiranye ari kuvuganira abatinganyi badutangarije ko kubera ibimaze iminsi bivugwa kuri Rudasingwa byerekeranye n’ amakimbiranye yagiranye na bamwe mu bayobozi ba RNC ashingiye ahanini ku mafaranga agenda arigisa, Rudasingwa yahisemo gutangira gushakishishiriza hose muri Amerika aribwo yigiraga inama yo gutangira gupfobya Jenoside, mucyoyise" Jenoside yakorewe abahutu".

Kubera ko Amerika izwiho kuba ishyigikira " Ubutinganyi " Rudasingwa yiyemeje gushyigikira ibyo bikorwa mu Rwanda muri Afrika ndetse n’ indi migabane ifite bene ibikowa by’ urukozasoni.

Ikindi bakomeje badutangariza n’ uko naramuka abonye amadolari akuye mu bantinganyi baba muri Amerika n’ ahandi hose azegera, ashaka kuzareshya amashyirahamwe y’ abatinganyi ari muri KIGALI ayabeshya ko ayakorera ubuvugizi kugira ngo ayabonereho amaramuko.

Ubundi mu muco nyarwanda ndetse n’ uwa kinyafurika, ubutinganyi bufatwa nka sakirirego (Sacrilege), ijambo rigaragaza ububi buhambaye ku gikorwa runaka cyagereranywa n’ ubutinganyi.

Rudasingwa yiyemeje gushakira imibereho mu butinganyi

Ese noneho Dorothy umugore wa Rudasingwa yaba azihanganira icyerekezo cy’ umugabo we dore ko yari yamubabariye nyuma yo kuvugwaho ubusambanyi n’ umunyamerikakazi Jennifer Frieberg. Bizagenda gute Rudasingwa nakomeza kwiruka inyuma y’ amafaranga yo mu butinganyi akiyibagiza uburere agomba guha abana be bamureberaho imyitwarire nk’ umumbyeyi.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
ALI RUCYAHANA

uwo mugabo nave muribyo kuko ni umuvumo kandi hari ahandi yashakira ubuzima kandi amenye ko bikurikirana abana yabyaye.murakoze

hanyurwimfura modeste

ubutinganyi ni icyaha kitoroshye. imbabazi z'Imana zibagereho bihane bababarirwe nk'uko wa mwana w'ikirara yisubiyeho agasanga umubyeyi we akamubabarira, Niko n'Imana yiteguye kubishimira nibayigarukira.

Nisunzumukiza

Nyamara ibyo mwita amahitamo ntabwo arukuri icyambere murashyira urwanda nkigihugu cyacu mumuvumo ukomeye kd uko bikomeza kugira intera ndende niko bishyira abato mukorama.nukuri muzarimbuka muzize kwiziba amatwi ngo mutunva ukuri.nab'isodomo bababanje kuburirwa ntibunvira .nabanyarwanda bakora iki cyizira nabagishyigikiye mwese muzapfa kk nubundi mwapfuye kare.

Nkusi Uwimana Agnes

Mujye mwubahana ntimukavange politike n'ubuzima bw'umuntu ku giti cye afite uburenganzira busesuye bwo gukoresha amahitamo ye

Hadassa

Navane iyo mivumo aho ngaho. In garuka azazirengere. Kurya umuriro uvanze n umuvumo !!! Ngaho azabimire turebe !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...