LATEST NEWS
Itohoza
RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo
Publish Date: jeudi 9 mars 2017
VISITS :7269
By Admin

Mugihe RNC ivugwamo ibice bibiri, igice cya RNC Ishaje ya Kayumba Nyamwasa n’ikindi gice cyayi yomoyeho kiyobowe na Rudasingwa, Musonera na Ngarambe aba bakaba bahugiye mu gushaka amafaranga mu mashyirahamwe y’abataximan n’abashoferi b’amakamyo baturutse mu Rwanda baba i Burayi [ m’ububiligi, mu bufaransa mu budage mu bwongeraza n’ubuholande] baba bwira ko habayeho Jenoside yakorewe bene wabo babahutu, ikozwe na RPF-Inkotanyi, Rudasingwa na Musonera barimo.



Nguwo Rudasingwa yongorera abahoze mu nkambi z’impunzi muri Congo

Ubu noneho bakaba bashyizeho n’amafaranga yo kwinjira muri bene ibi biganiro. Aya mashyirahamwe y’abataximan baba iburayi akaba ari nayo akusanyirizwamo inkunga ziterwa FDLR mu mashyamba ya Congo zinyujijwe mu busuwisi mu bazungu bakorana bya hafi na Gen. BM Habyarimana Emmanuel.

Gen. BM Habyarimana Emmanuel

Ikindi gice ni RNC ya Kayumba iterwa inkunga na Rujugiro, iyi RNC yiganjemo abahoze kurugamba rwo kubohora igihugu, barimo Noble Marara, Higiro, Rutabana, Micombero, Rugema Kayumba, Capt.Apolo uba Uganda n’abandi….babaho bihishahisha hirya no hino. Rujugiro kandi niwe utera inkunga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ayiha aba bahoze mu ngabo ndetse na David Himbara ugenerwa akayabo k’amadorali buri kwezi mu rwego rwo gukora Propaganda za RNC, haba muri Politiki, mu bukungu no mu itangazamakuru.

Kuri iyi foto murabonamo Rujugiro na David Himbara

RNC ya Kayumba nyuma yo kwirukanka mu bapfakazi babuze ababo bari hiryano hino, ibabuza gushaka ibitunga abana ibashora mubikorwa bya Politiki. Ubu noneho yadukanye gukoresha abagore bayo mu gutata igihugu bitwaje amakwe n’indi minsi mikuru ndetse n’ibyago byo mumiryango yabo iba mu Rwanda.

Kayumba Nyamwasa

Ni nyuma yaho bamwe muri abo bapfakazi barimo gutegura ikirego bazaregamo Perezida Kagame ngo ataziyamamariza manda ya gatatu. Iki kirego ngo kizashyikirizwa Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mu minsi yavuba. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gusabota amatora n’umugambi wa RNC wo gushaka kuburizamo Manda ya gatatu ya Perezida Kagame, ari nako gutambamira abaterankunga mu matora y’umukuru w’Iguhugu, aho biteganijwe ko azatwara akayabo k’ingengo y’imali ingana miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017 mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14.

Mme Charlotte Mukankusi, igikoresho cya RNC

Kayumba Nyamawasa yadukanye aya macenga yo gukoresha abagore bafite abagabo muri RNC b’ibipinga uyu mugambi ni munini cyane nyuma yo kwinjira mu bapfakazi ntibigire icyo bitanga.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Sibo Sidney

This is a distasteful piece of writing. There is not along time that hutu interahamwe used this same language about Tutsi women. That you can write this sort of things after 8 March and the international day of women shows a terrible lack of professionalism.

tugirimana

dukomeze guteza igihugu imbere dushyigikira ubuyobozi uyumunyamakuru azasobanure igipinga icyaricyo.bajye bandika nkabanyamwuga

kiv

ese ibipinga ni Bantu ki bakomokahe ??nnc umuntu mutavuga rumwe wese aba ari umunyabyaha ??

Bravo

NKUNDA KAGAME CYANE...ARIKO IYI MIKORERE YOGUFUNGA UMUNTU NGO NUWO MURI OPPOSITION NTIBEREYE IGIHUGU CYAKATAJE MURI DEMOCRATIE NKURWANDA. KUKO BITEYE ISONI GUFUNGA UMUNTU NGO UMUGABO WE ARI MURI RNC.

nomi pure

Kugira ibyago ugapfusha uwawe ntushobora kuza kumushyingura se umunyamakuru uvuze nabi PE Imana izabikubaza bidatinze igihe kizagera .

Kagabo

Ese iyo uvuze ibipinga uba ushaka kuvuga iki ? sobanurira neza abasomyi ! nonese Violette yari yaraje gutata igihugu burya ?? murebe mugitabo cyamatego mutubwire uhamwe nicyo cyaha ibyo ahanishwa !! gusa nyabuneka mujye mushishoza hatazagira abarenganywa !!

Maliya.

yemwe bigeze kure, hari n abandi benshiiii


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...