LATEST NEWS
Itohoza
Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri Amerika
Publish Date: jeudi 22 décembre 2016
VISITS :3547
By Admin

Nyuma y’uko Donald John Trump atsindiye amatora muri Amerika mu buryo butunguranye kubera amagambo akarishye yakoreshaga ubwo yiyamamazaga. Abimukira benshi baba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko batangiye gushya ubwoba.

Nyuma rero yo gutangaza izi gahunda ze bamwe mu banyamerika zarabashimije ariko abandi zibakura umutima ariko byarangiye ababyishimiye bamutoye, none ubu icyo bamutegerejeho ni ukureba ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe ku rundi ruhande abo bitashimishije n’abo byateye ubwoba bahise batangira imyigaragambyo mu migi itandukanye yo muri Amerika.

Ku birebana no kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika yavuze ko atazirukana abimukira bose badafite ibyangombwa kuko nawe ubwe arabizi ko atabishobora ahubwo ko ashobora kuzacyura (deportation) abagera kuri Miliyoni 2 cyangwa 3 ariko nabo avuga ko azohereza abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi.

Muri aba rero Theogene Rudasingwa ashobora kwisanga ari kuri liste y’abo banyabyaha kuko kugeza ubu aba muri Amerika ntabyangombwa agira, akaba ashobora gusubizwa mu gihugu cye kungufu, deportation.

Theogene Rudasingwa yabaye umutekamutwe (comman) ruharwa, kuva akiri mu buhunzi muri Uganda, kandi ubutekamutwe bwe ni ubwa kera bunazwi n’abo babyirukanye muri za 80. Kugeza n’uyu munsi abo biganye bakanabana, bamwita akazina k’agahimbano ka REDCOM, izina yahawe kubera operation y’ubutekamutwe yigeze gutekereza ubwe, akanayishyira mu bikorwa, nubwo bwose byamupfubanye.

Bivugwa ko igihe yigaga muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro, ibyo rero byamutwaye mu madeni (mu myenda) itabarika (high indebtedness). Nyuma rero yatetse umutwe wa kibandi (criminal extorsion operation) aho abaguye mu mutego we, yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte ye mu izina ryirihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ariko ku bw’amahirwe ye macye uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa, ariko hari abo yari amaze kuyakuramo.

Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.
Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yasubiye muri University ya Makerere, avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare.

Kandi igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo (old habits die hard). Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).

Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi (briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.( Ibikoresho bya Sport nibyo mugikoni ) Nk’uko wakabitekereje, iyo contract yagenze nabi, kuburyo ibikoresho bimwe byanze guca mumiryango y’inzu bakajya babinyuza mugisenge , babanje gukuraho amabati.

Ibi byose byakorwaga kumabwiriza ya Rudasingwa Theogene, bimwe byanga kujyamo bipfa ubusa, igihugu kihahombera amafaranga menshi, kubera ibyo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza guhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije (smart enough), arabyibisha birabura.

Ese Igihugu kizamwakira, kimubabarire ni ukubitega amaso.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Henry Settimba

No, Dr Rudasingwa is a professional person he cannot be deported without sound reasons. From my experience people deported are those suspected to be faking their stories to qualify for asylum. Dr Rugasingwa is on record as a diplomat who fail out with his country as a result deserves protection from the leadership out with. Even if some of you underestimate Mr Trump's intellect but his not a mad as many of you think so.

AMON PERSONNEL

Ubu icyo nakwifuriza abanyarwanda nugutora neza mu mwaka wa 2017, ariko nange bakanyitegura muri manda itaha ndifuza umwanya uhagije nkitegura amatora azakurikira ndetse nitegura no gushyiraho government yange !

HEHEHE

Hahahahah nimwicecekere ubu twese urubyiruko rwakarere kakamonyi turatuje dutegereje kwrekana uburyo twiteguye kugaragaza akari kumutima hagati yamatora, icyunamo niminsi mikuru !

RUGENDO

CYIZA URAKOZE CYANE KUTUBWIRA IBIBI RUDASINGWA YAKOZE !! ARIKO TUBWIRA NIBYIZA YAKOZE !!!!ESE HARYA AKORA IKI !!MURI AMERIKA !!KOMEREZAHO UTUBWIRE IBYAHA YAKOZE MURI AMERIKA BIZATUMWA BAMUHAMBIZA AGATAHA MU RWAGASABO !! NONESE UJYIYE KUVUGAKO MURI OUGANDA IMPUNZI TWABA TWARI DUFITE AMAHORO !! NTEGEREJE KO UZATUBWIRA IBYIZA THEOGENE YAKOZE.KWANDIKA USEBANYA SIBYIZA !! IBYIZA NUKWANDIKA KINYAMWUGA !!

Ruhago

UYU MUNYAMANYANGA MWADUSOBANURIRA IBIKORWA. BIBI YAKOZE MURI. AMERIKA. BYATUMA. BAMU DEPORTA ? BAMUHAMBIRIZA ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...