LATEST NEWS
Itohoza
Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda
Publish Date: vendredi 12 mai 2017
VISITS :2623
By Admin

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse Gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.

Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse gereza ya Mageragere aho bimuriwe, ajya muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ahindura amazina yiyita Kaitare David , akaba yarafatiwe ahitwa Kawempe mu murwa mukuru wa Uganda mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

(ACP) Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zifitanye amasezerano yo gufatanya kurwanya ibyaha ku buryo uwakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko yafatwa na Polisi yo mu kindi gihugu.

Rugamba Jovan watorotse Gereza ya Mageragere

Yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi aho yagize ati : “Kudushyikiriza uyu washakishwaga kubera gutoroka gereza atarangije igihano cye, ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.”

Yakomeje avuga ati : “Turashimira bagenzi bacu ba Uganda no mu bindi bihugu dufitanye amasezerano yo gufata abakoze ibyaha bagashaka ubwihisho mu bindi bihugu tubinyujije mu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukora icyaha wese amenye ko nta bwihisho afite kuko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Umwaka ushize wa 2016 na none Polisi ya Uganda yari yashyikirije iy’u Rwanda uwitwa Ndimubanzi Boniface wakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Mu mwaka wa 2015 kandi, Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda umugande witwa Akankwasa Brian waregwaga kwiba muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda arinaho yafatiwe.

Rugamba yagaruwe mu Rwanda kubufatanye bwa Polisi zombi

IBITEKEREZO
DEDE

IGICUCU GUSA AMARASO Y UMUNTU NTAHO UZAYACIKIRA KOMEZA URYE UBUROKO WA BUROZI WE !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...