LATEST NEWS
Itohoza
Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma
Publish Date: jeudi 15 juin 2017
VISITS :3936
By Admin

Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, amahirwe yahawe yo kwishyura Imisoro ya RRA, Union Trade Centre ibereyemo Leta kuri ubu aragenda ayoyoka kugeza mu mpera za Nyakanga kuko niba azaba atarishyura iyo misoro Union Trade Centre izatezwa cyamunara nk’uko bitangazwa na Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.

Kuwa 02 Gicurasi, Rwanda Revenue yaburiye abakodesha muri iyi mitungo ibabwira ko izafatirwa kubera imisoro. Itangazo ry’iki kigo rikaba ryari ryahaye aba bishyuzwa iminsi 15 yo kuba barangije gukemura ibibazo by’imisoro bishyuzwa cyangwa imitungo yabo igatezwa cyamunara.

Iki gihe bahawe rero cyararangiye kandi cyamunara ntiraba.

Richard Tusabe, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, yabwiye ikinyamakuru KtPress dukesha iyi nkuru ko abafite imitungo iri ku rutonde rw’igomba gutezwa cyamunara bagifite amahirwe yo gukemura ikibazo bafite.

Yagize ati : “Nihagira umwe mu batanga imisoro uzatwegera akerekana ubushake bwo kwishyura ibirarane tuzamwumva”. Yakomeje agira ati : “Ariko, mu mpera za Nyakanga, icyemezo cyacu cyo guteza cyamunara inyubako ntikizaba kigishoboye gusubikwa.”

Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.

Icyamunara cy’imitungo y’abantu babereyemo imyenda Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro cyatangiye kuvugwa kuva muri Kanama 2015. Rwanda Revenue yashyize ahagaragara urutonde rwa business 250 z’Abanyarwanda n’abanyamahanga ziyibereyemo imyenda ya miliyari 62 z’Amanyarwanda.

Richard Tusabe avuga ko ba nyiri izi business bavuganye bakemeranya uko bazishyura ariko ntibabyubahiriza, ariko ngo kuri iyi nshuro ntibananirwa kuzuza ibyo bemeye hazafatwa ingamba.

Imwe mu mitungo nka UTC iri ku rutonde rw’imitungo yasizwe na bene yo ariko ngo ntibizabuza Rwanda Revenue kuyiteza cyamunara.

Richard Tusabe aragira ati : “Yaba imitungo yasizwe cyangwa itarasizwe, yaba ba nyirayo bahari cyangwa badahari, amafaranga y’umusoreshwa azagaruzwa. Niba inzira isigaye ari uguteza cyamunara imitungo, tuzabikora.”

Umunyemari Rujugiro Tribert

Usibye UTC ya Rujugiro, indi mitungo ishobora gutezwa harimo nk’iya Laurent Rukazambuga, Nduwimana Andre na Sina Liliane, Kazora William na Mukabaranga Florence n’abandi.

IBITEKEREZO
mulisa

ariko ubwo leta yacu ko tuyikunda abantu nagatsiko kamwe bagiye bareka kutuvangira ubuse revenue abantu imaze guhombya bangana iki abandi barahunze ! leta yarikwiye kugira icyo ibikoraho kuko ntawe utazi ko umusoro wubaka igihugu ariko uburyo revenue uwutwaka mo ntibyoroshye

Jackson mwima

Ibyabaherwe nta jambo dukwiyekubatubivugaho ibyo no political yihariye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...