LATEST NEWS
Itohoza
Rulindo : Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega aburiwe irengero
Publish Date: lundi 28 août 2017
VISITS :383
By Admin

Ndayishimiye Rodrigue, Umucungamutungo w’Ikigo Nderabuzima (C.S) cya Burega giherereye mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo, yaretse akazi bucece aburirwa irengengero.

Mwemayire Donath, umuyobozi wa CS Burega yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ko amakuru yo kubura kwa Ndayishimiye bayamenye mu ntangiriro z’uku kwezi, gusa yirinze kugira byinshi atangaza kuri icyo kibazo.

Yagize ati “Yaraducitse, telefoni ye yatangiye kuvaho ku itariki ya mbere z’ukwa munani.”

IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo Ntara, atangaza ko uriya mukozi ashobora kuba yaratorokanye amafaranga ; ibintu ahuza no kuba ngo yarafunze aho yakoreraga akagenda nta we abimenyesheje.

Ati “Na n’ubu tuvugana ibiro] bye birakinze, ubu ni bwo tugiye kureba uburyo twakurikirana tugafatanya n’inzego z’ubugenzuzi ariko ntawe uzi neza amafaranga yagiye kuko aho yakoreraga harafunze, Amafaranga yatwaye ntabwo azwi (…)”

Abajijwe impamvu amakuru y’igenda ry’uriya mukozi yatinze kumenyekana, IP Gasasira yasubije ati “Ni kumwe umukozi agenda, ubwo rero bariho bavuga ngo ‘wenda aragaruka’, uzi ko mu bintu bya kiyobozi bategereza iminsi 15.”

Yakomeje agira ati “Nka tutulaire yakagombye kuba yarabivuze nyuma y’iminsi ibiri, twavuganye n’umurenge bavuga ko bategereje iminsi 15 iyo umukozi akinze ibiro kugira ngo batangaze ko umukozi abuze ku kazi nyuma y’iminsi 15.”

Cyakora, IP Gasasira ashimangira ko Polisi y’Igihugu igiye kwinjira muri kiriya kibazo igihereye mu mizi, ati “Ubu rero amakuru arambuye turayamenya mu kanya (…) ushobora gusanga atari we gusa wayajyanye[amafaranga] hari n’abandi bafatanyije, ntawe ubizi !”.

IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara

IBITEKEREZO
ASIFIWE JUVENS

Birababaje, biranakabije umucungamutungo wa C S wakinze ibiro akagenda, akamara igihe kingana gutya tutulaire atarabitangaza, abaye yaragiye akajyana amafaranga ya C S dore ko yari ashizwe gucunga umutungo w'ikigo ?????ni ikibazo gikomeye gusa ubwo Polisi yabyinjiyemo buriya polisi iraza gukora iperereza hamenyekane impamvu yatumye ava ku kazi n'amafaranga yajyanye. Ndashima Polisi kuba yatangiye guperereza, uyu muntu ikazamuta muri yombi nibigaragara ko yagiye akoze ibyaha agashyikirizwa imbere y'amategeko...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’