LATEST NEWS
Itohoza
Rwamagana : Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu
Publish Date: dimanche 4 juin 2017
VISITS :1076
By Admin

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko babangamiwe n’umugore wari usanzwe azwiho kwiba ihene, ubu aramena inzu akiba ibikoresho byiganjemo imyenda n’inkweto.

Nyiransengimana Beatrice , ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yafashwe n’ abaturage bo mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana. Kubera ko yabaye iciro ry’imigani ntabwo bigeze biruhiriza ubusa ngo bamushyikirize polisi kuko bakeka ko nta cyo byatanga, n’ubusanzwe amaze kujyanwayo inshuro nyinshi akarekurwa.

Bavuga ko bajya mu mirimo yabo aho batahukiye bagasanga uyu mugore yabacucuye, kwibwa ihene byo bari barabimenyereye igihangayikishije ubu nuko hajeho icyo kumena inzu zabo, bagasanga ingufuri yazimennye akiba ibirimo.

Nzabonimana Hassan, avuga ko aherutse kwibwa abaturanyi bakamubwira ko hari umugore babonye yicaye ku irembe ry’iwe,nyuma aza gufatwa ashinjwa kumena inzu.

Agira ati : “Uyu mugore mwabonye nsanze bamufashe nibuka umunsi nibwa, bambwiye ko babonye i wanjye umugore, byabaye ngombwa ko ntumaho abamubonye bagera kuri 2 bombi bahuriza ku kwemeza ko ari we bahabonye, gusa ndatunguwe ingeso yo kumena amazu twari dusanzwe tuyizi ku bagabo ariko uyu arantunguye cyane, nabuze icyo nakora kuko ntabwo ari umuturage tuzi muri aka gace”.

Nyiransengimana Beatrice, ushinjwa n’abaturage kumena inzu ntaca ku ruhande ngo ahakane ibyo avugwaho, avuga ko yaretse kwiba ihene ubu ngo ariko akaba asigaye yiba mu nzu kumanywa y’ihangu.


Agira ati “kwiba ihene narabiretse kuko basigaye bazicunga cyane banyirazo, iyo mbonye urugo rutarimo abantu ndakingura nabona imyenda cyangwa inkweto nkabitwara, nanjye ntabwo nzi uburyo mpafungura, maze igihe kinini niba hari abamfata bakankubita ubu narashize kubera inkoni nanjye ntabwo ari njyewe ni ubuzima”.

Aha ashinjwa kwiba ntabwo ariho atuye, ati “Umubyeyi wanjye aba Nyagatare ariko njye nkunze kuba kabuga ariko na hano Rwamagana ndahaza mbiterwa n’ubuzima bubi”.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugiye gukurikira ibibazo uyu mugore afite, Kazayire Judith, umuyobozi w’iyi ntara aganira na Bwiza.com, yemeje ko basanze afite ikibazo bamufasha.

Ati “Ntabwo byari bisanzwe kumva umugore ufite iyo ngeso ariko icyo tugiye gukora ni ukumukurikirana nk’umuturage wacu twasanga ari muzima nta kindi kibazo afite agafatwa agakurikiranwa n’ubutabera, ariko twasanga hari ibibazo afite byihariye twamufasha nk’umuturage wacu”.

Nyiransengimana Beatrice avuga ko we na nyina ari abimukira baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru, bagatura mu karere ka Nyagatare, ku bwe avuga ko atazi ikimutera kwiba ko yagiye ashaka kubireka bikamunanira, gusa abaturage bo bashimangira ko ashobora kuba afite ikindi kibazo cy’ubuzima ko ibyo akora asa nk’uwitereye ikizere.

Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Beatrice yafatiwe mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base yibye Ihene ahita ayica, abaturage bo muri uwo murenge bamufashe bemezaga ko yari agiye kuyishyira mu mufuka ngo ayijyane ndetse banashimangiraga ko yabajujubije.

IBITEKEREZO
kabera erneste

uwo amaze gufatwa inshuro zirenze 4police ikamurekura ,kuko batamujyana mukigo ngororamuco ?!!!!!

kabera erneste

uwo amaze gufatwa inshuro zirenze 4police ikamurekura ,kuko batamujyana mukigo ngororamuco ?!!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...