LATEST NEWS
Itohoza
Rwamucyo Aimable ikigarasha cyiyoberanya
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :7127
By Admin

Umugabo Rwamucyo Aimable si ubwa mbere ajya hanze agakorana n’ibigarasha ariko muri iyi minsi rwose yakuyeho agahu, ari gusebya Ikinyamakuru Rushyashya aho agenda hose.

Mu minsi yashize yajyaga aza mu Rwanda muri vacances cyane cyane akumbuye byeri z’i Kigali kuko ntiwamubona agenda mu muhanda atadandabirana.

Yigeze kuza i Rwanda mu myaka nka 5 ishize agenda avuga ngo ahunze abantu bashakaga kumwica kandi ari amanyanga yari arimo. Ageze iriya (Canada) atangira kwiyegereza ba Masozera Etienne bo mu Amahoro PC. Hanyuma arongera abivamo (sinzi really niba yari yabivuyemo) aragaruka mu Rwanda arakirwa abona n’akazi aba Executive Secretary muri Rwanda Diaspora Global Network.

Akazi karangiye kubera babuze budget atangira gushaka gukora muri Minaffet. Bitewe n’ubusinzi bwa cyane reputation ye yari imaze kwangirika akazi arakabura asubira Canada arakaye atangira kujya yibasira abantu bamwe na bamwe abinyujije ku rubuga rwa diaspora yari abereye moderator mu rwego rw’akazi uretse ko na nyuma yaje kurubohoza akarukoresha acishamo ibitekerezo bitubaka igihugu.

Rwamucyo Aimable

Amaze iminsi yibasira abayobozi banyuranye, apfobya ibyagezweho n’abanyarwanda abigereranya n’ibitarakorwa, yerekana ko u Rwanda ntaho rugana bigaragara ko umutima we mubi ashaka kuwanduza abandi cyane cyane badafite amakuru ya vuba ku Rwanda.

Aho yakoreye ishyano rero ni uko urwo rubuga adatinya kurushyiraho abantu bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 !!! Twavuga nk’interahamwe Rubingisa Providence, ikaba ari n’umunyamuryango ukomeye wa RNC.

Ubundi nta muntu ukwiye guha ikigarasha platform yo gusohoreramo uburozi bwacyo ariko Rwamucyo yarabikoze kandi akibaza ko abikorana amayeri abantu batabibona.
Ese yafashwe ate ?? Inzoga zaba zarageze mu bwonko agahinduka icyihebe bigeze aho ?

Rwamucyo Aimable

Tubitege amaso ngo n’akataraza kari inyuma.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Kashaza Gashamura

Ugize ngo iki ? Ikigarasha kiyoberanya ? Ahubwo utabimwise mwabipfa. Paolo nawe ati umugore we ! Sinari nzi ko yanarongoye, azanyihere ku bugabo bwe nanjye ngerageze. Nah kumwita Ikigarasha, Ahubwo ni icyondi. Yari atumaze kuli Rwanda forum ye, ndi mubamuvumbuye na Rubingisa we.

paol

Cyiza uri mwana mubi, Aimable ndemera ko ufite uburenganzira bwo kumwandika, ariko amafoto n, umugore byo warengereye, uba uvogereye uburenganzira bwe Kuko ntaho bigaragara ko abimushyigikiyemo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...