LATEST NEWS
Itohoza
U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni
Publish Date: vendredi 6 octobre 2017
VISITS :5077
By Admin

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru ari mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwaba rushaka gufasha umukuru w’igipolisi cya Uganda kuzasimbura perezida Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi.

“Nta business dufitanye na Gen Kale”, uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage.

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko abarwanya Kayihura ari bo bazana ibyo bihuha kandi ngo ni ikintu cyo kurebwa.

Ibi Ambasaderi Mugambage yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro cyihariye yagiranye na Chimpreports, dukesha iyi nkuru, imusanze aho atuye muri Kololo, mu nkengero za Kampala. Ambasaderi Mugambage akaba yasubizaga ibibazo byinshi bikomeje kugaragara mu itangazamakuru no mu zindi nzego za Uganda.

Yagize ati : “Ikibazo cyo kuba u Rwanda rushyigikiye rwihishwa Kayihura ntacyo kiri cyo usibye ibihimbano”.

Ni nyuma y’uko hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yaba iri gukorana bya hafi na Kayihura hagamijwe gutuma azafata ubutegetsi igihe Museveni azaba agiye mu kiruhuko.

Abahuza imikoranire ya Gen Kale Kayihura na guverinoma y’u Rwanda bavuga ko yagiye akorana n’igipolisi cy’u Rwanda muri gahunda zo gutoza abapolisi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Bavuga kandi ko ubwumvikane bucye bumaze iminsi buranga Gen. Kayihura na Lt Gen. Henry Tumukunde, bwatewe nuko uyu wa nyuma ngo azi iby’uyu mubano wa hafi wa Kayihura na Leta y’u Rwanda.

Lt Gen. Tumukunde

Uyu Lt Gen. Tumukunde ngo akaba yarayoboye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda igihe umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza. Nyamara ariko, ngo ku mbaraga z’uwari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, ngo umubano waje gusubira mu buryo byuzuye.

Gen Kale Kayihura

Nyamara ariko, ngo ibihuha bihari muri iki gihe na raporo z’inzego z’ubutasi bigaragaza ko ibi bihugu by’ibivandimwe bishobora kongera kwisanga mu ntambara y’ubutita.

Kuri iki kibazo cy’umubano wa Gen Kayihura na leta y’u Rwanda, Ambasaderi Mugambage avuga ko abashaka guhimba ibinyoma kubera ibibazo bafitanye na Kayihura, bashobora kuvuga icyo bashatse cyose.

Amb. Mugambage ati : “Gahunda y’u Rwanda ni iy’iterambere kandi ruzakomeza gukorana n’abaturanyi mu kugera ku ntego rusange mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ibikorwaremezo.”

Ku kibazo cyo kuba u Rwanda rwaba rufite inyungu mu kugena uzasimbura Museveni ku mpamvu z’umutekano wa politiki mu Rwanda, Mugambage yasubije ko ari ibinyoma, abaza impamvu u Rwanda rwagira ikibazo ku muntu wayobora Uganda. Ati :“Ni ibibazo bya Uganda”.

Yakomeje agira ati : “U Rwanda rufite byinshi byo gukora. Ibi byose tubibona gusa mu itangazamakuru. Nta kintu nk’icyo gihari.”

Ambasaderi Mugambage yanagarutse ku Munyarwanda, Rene Rutagungira washimutiwe muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, n’abantu batatu bari bafite imbunda bamusanze mu kabari kitwa Bahamas Bar gaherereye muri Old Kampala, asobanura ko na n’ubu hataramenyekana aho aherereye nubwo abo mu muryango we bo bakomeje kwemeza ko afungiye ku cyicaro cy’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya.

Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda

Abayobozi mu gisirikare cya Uganda batangaje ko Rutagungira yari arimo arakorwaho iperereza ku kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda, ariko bakavuga ko nabo batazi aho aherereye.

Ambasaderi Mugambage avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku nzego kireba, aho avuga ko ambasade yandikiye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse bakaba barabajije izindi nzego nk’igipolisi n’inzego z’ubutasi ariko nta n’umwe wemera ko afite Rutagungira.

Ambasaderi Mugambage

Source : Chimpreports

IBITEKEREZO
kananga

Nibwirako Uganda ufite ubwigenge bwayo ndetse n'abagande Nazi aho berekeza igihugu cyabo. amahitamo n'ayabo twe nk'abanyarwanda dushize imbere iterambere ryacu, dukimira icyaricyo cyose cyaduhungabanyiriza umutekano, Abagande bazihitiremo uwo bashaka.

Vuguziga

ARIKO JYE MBONA BITACA INKA AMABERE ABATEGETSI BURWANDA BAFASHIJE UWO KAYIHURA. KUKO BURI WESE AFITE UBURENGANZIRA BWO GUFASHA UWO ASHAKA WESE KEREKA NIBA UWO MUPOLISI ATARI UMUGANDE ? NIGEZE GUSOMA MUKINYAMAKURU KO ABATEGETSI BURWND BAFASHIJE BWESGE KUKI SE BATAFASHA NUNDI BASHATSE ??????


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

3-10-2017

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

2-10-2017

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

2-10-2017

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres...

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

1er-10-2017

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika...