LATEST NEWS
Itohoza
Shyorongi : Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose : Teta na Olga [ AMAFOTO ]
Publish Date: lundi 29 mai 2017
VISITS :4807
By Admin

Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 imodoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa Yanze nyuma yo kugongana n’ikamyo yahitanye abagera kuri 15 nk’uko byatangajwe na Polisi.

Umugore wa Regis Kamugisha, Itangishaka Candide Seraphine n’abana babo bose uko ari babiri bakaba bari muri bamwe mu baguye muri iyi mpanuka.

Uyu mugabo nu murokore asengera muri ADPR muri ya mpanuka yi shyorongi
Yapfushije uwo mugore mureba n’abo bana 2 Urugo rwe rurarangiye. Mumusengere

Nyakwigendera Mme Itangishaka Candide Seraphine yari yarashakanye na Kamugisha muri 2006. Bari bafitanye abana babiri nabo bitabye Imana mu mpanuka : Teta Kamugisha Ornella wavutse muri 2007 na Olga Gwiza Kamugisha wavutse muri 2009.

Umwe mu bakozi bakorana na Regis Kamugisha yatangaje ko umugore we ndetse n’abana baguye mu mpanuka bari bagiye i Muhanga gusura abavandimwe.

Biteganyijwe ko gushyingura ba nyakwigendera biba kuri uyu wa mbere mu irimbi ryo mu Busanza (Kigali) saa saba z’amanywa.

Nyakwigendera Itangishaka Candide Seraphine n’abana be:Teta Kamugisha Ornella(umukuru) na Olga Gwiza Kamugisha (umuto) bose baguye mu mpanuka ya Shyorongi

Imana ihe iruhuko ridashira abitabye Imana kandi ikomeze abasigaye.

IBITEKEREZO
Nze muke

Yoo pole sana,uwo mugabo agize ibyago bikomeye,ariko niyihangane imana iramuzi,kandi ubwo asenga azi icyo bivuze,yibuke yobu nawe ko byose byamushizeho,ariko ntiyavuye Ku mana.gusa biragoye imana imworohereze.

Ngutete

Kamugisha arakomerewe biragoye kubyunva upfusha umuntu umwe ukanegekara noneho we urugo rwose birarenze gsa nakomere nka Yobo wo muri bibiriya kuko inye birarenze

Nana

Mana wee, ntaheza hiyisi koko ! Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ihoze abasigaye

Jc

Birababaje cyane !!!

bb

Ibigeragezo biragwira !!!!mana wee ntacyo nabona mvuga aka n agahinda katazava k umutima w uyu m ubyeyi !!!!IMANA IBAKIRE MUBAYO,IHE UYU MUGABO UMUTIMA WO KWIHANGANA niyo yonyine yabikora

mutesi

Mbega agahinda Imana ibahe iruhuko ridashira

kayiranga Wassa

Imana ibakire mu bayo gusa byambabaje cyane,uwo mu byeyi usigaye Imana imukomeze disiii.

k c

Imana ibakire mubayo,biteye agahinda.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...