LATEST NEWS
Itohoza
Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki
Publish Date: mardi 30 mai 2017
VISITS :12922
By Admin

Uyu mugore Teteri Agnes yavukiye kandi anakurira mu Rwanda i Nyamirambo aho asigaranye umubyeyi umwe umubyara utari uhuje ubwoko na se. Teteri yize amashuri mu kigo cya Lycée Notre Dame des Cîteaux akaza gukomereza mu kigo cya APACOPE, ishuri ryigenga.

Teteri udaturuka mu muryango ukize, yaboneye indonke mu burinzi bw’Akazu. Ni umwe mu Batutsi babonye amaronko y’ingoma ya Habyarimana kurusha n’Abahutu benshi.

Teteri Agnes ntabwo afite isura nziza k’u Rwanda. Nibake bamuzi kandi ni bake bamubonye nubwo ari umugore wa Eugene Richard Gasana wari uhagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye akaba n’umwe mubari bagize guverinoma.



Gasana Anastase, Teteri Agnes na Eugene Gasana

Nta mafoto ye menshi agaragara kuri interineti, ariko bimwe mu biranga ubuzima bwe byatangiye gusakara kuri facebook mu minsi yashize, aho abarenze umwe batunguwe no kubona Politike ikomeye y’u Rwanda, aho Anastase Gasana atangira amushyigikira mu mafuti menshi.

Teteri utari uzwi mu bikorwa bya Politiki kuri ubu ari ku isonga mu bashyigikira ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Dianne Rwigara umukobwa wa Assinapol Rwigara, Teteri na Tabita [ nyinawabo wa Dianne] uba muri Canada akaba murumuna w’umugore wa Rwigara, nibo bagaragaye munama yabereye muri Amerika, yakusanyirijwemo amafaranga yo gutera inkunga Dianne Rwigara, binyujijwe muri Uganda aho David Himbara yari mubikorwa bya Rujugiro Tribert nawe watanze iritubutse ryo gushyigikira Dianne Rwigara no gutesha umutwe Leta iriho kuko bazi neza ko atazatsinda.

Dianne Rwigara n’umwe mu banyamakuru ba mwamamaza [ Muhire w’ ikinyamakuru Umurashi ].

Dianne Rwigara Murumunawe na Nyina

Muri Canada no muri Amerika hamaze kubera inama nyinshi hagati ya Teteri Agnes na Tabita n’abandi ba nya Kibuye biganjemo abacitse ku icumu barimo umuryango wa Assiel Kabera [RIP] na Dr. Josue. Izo nama kandi zagiye zigirwamo uruhare na Depite Enock Kabera wahoze mu ishyika PL akaba umucikacumu wo ku Kibuye wiyiciye abana n’umugore mu gihe cya Jenoside abaroshye mu Kivu, yababeshye ko abogana bakambuka bagahungira i Congo, arangije yoga wenyine, umuryango we utikirira mu Kivu. Uyu kabera yahunze amadeni mu Rwanda.

Andi makuru dufite ni uko ubu Mme Rwigara Adeline atakigaragara akunze kuba yifungiranye mu masengesho n’abandi bahirika, idini yari yarikuyemo n’abana be ariko kubera gushaka ingufu za Politiki ubu akaba yararisubiyemo. Akaba ari nawe ngo waba waratanze urutonde kuri Radio Itahuka, ruriho amwe mu mazina y’Abacuruzi bakomeye mu mujyi wa Kigali, avuga ko aribo bagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Umuryango wa Rwigara, Adeline Rwigara n’abana be bose

David Himbara yiyegereje umuryango wa Rwigara none abigezeho

Teteri asanzwe ari inshuti ya Gasana Anastase wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1999, akaba yari anahagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye, umwanya yari afite mbere y’uko ahunga .

Mu mwaka wa 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Anastase yari yamaze kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ingoma y’igitugu ya Habyarimana.

Wakwibaza igihe ibijyanye n’ubuzima bw’uyu mugore utazwi cyane byatangiriye kugaragara,acuditse n’abayobozi bo muri Leta yahirimye. Uti ese ni gute Anastase na Teteri baziranye ? Ni iki cyateye Anastase gutekereza cyane ku myanya itandukanye y’akazi k’umugabo we hejuru y’uyu mugore ? Ese kuki ?

Anastase arimo agerageza kumwiyegereza ?

Kuberiki Gasana Anastase ufite amateka nk’aya, atakaza umwanya we arwanirira umuntu usa n’aho atagifite agaciro ? Tugerageje kugenekereza ku byo avuga, umuntu ashobora kumubona nk’aho ababaye cyane kurusha nyir’ubwite Ambasaderi Eugene Gasana.

Ese kuki Anastase yumva bimushishikaje ?

Ese birashoboka ko umugabo nka Gasana Anastase yumva ko agomba kurwanirira umugabo wavugaga rikijyana, wagize umwanya mu buyobozi nk’ uhagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye ? Ni ihurizo ? Ariko ikiriho n’uko Eugene Gasana agana munzira zitari nziza za Politiki zo kwifatanya naba Anastase cyangwa se Rudasingwa.

Anastase Gasana

Imvo ni mvano y’ubucuti bw’ibanga hagati ya Gasana Anastase na Teteri, mbere y’umwaka wa 1992, Gasana Anastase yabaga mu Budage aho yaje kumenyana na Mannette mukuru wa Teteri.

Ni mu gihugu cy’u Budage Teteri yaje guhurira n’undi Munyarwanda Gasana Eugene waje nyuma guhindura amazina ye akitwa Eugene Richard Gasana.

Teteri yari Umututsi watewe igikomere n’ubutegetsi bw’akazu bw’ingoma ya Habyarimana, ariko akabana nayo ndetse akaba n’inshuti magara ya Jean Pierre Habyarimana n’abandi bahungu bari bafite base bakomeye nka Mbonabaryi n’abandi ....
Mu gihe ahura na Gasana Eugene wari uri mu nzira y’urujijo kandi iruhije mu gihugu cy’amahanga, Teteri yahisemo kumugira umuhungu we, igipupe cye ndetse n’umugabo we.

Hari urutonde rurerure rw’inkuru zifitanye isano n’abambari ba Perezida Juvénal Habyarimana, ariko iyi, ntagushidikanya izaba ingingo y’inkuru izagarukwaho. Bivugwa ko Eugene Gasana yari afite Bourse ya Habyarimana mugihe abandi batutsi bayereraga ari impunzi .Iki kinyamakuru gifite akamaro ko kumvikanisha impamvu uyu Anastase agitsimbaraye kuri Teteri bigaca no kuri za Facebook.

Richard-Eugene Gasana

Muri icyo gihe kandi, ntagushidikanya Gasana yari azi Teteri, nyuma gato ya Jenoside Teteri yarimo yongera kwiyubaka mu gihugu cy’u Budage. Yaje kwiyereka Anastase ko yabayeho umuntu ukomeye mu Rwanda.

Nyuma ya Jenoside Gasana Anastase yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda. Teteri na Eugene bagaruka mu Rwanda kubana nk’umugore n’umugabo ngo baniyereke abayobozi bashya b’igihugu.

Ni byo koko izina Anastase riri ku rutonde rw’abashyitsi. Nyuma y’ubukwe, aba bombi bakundanye baje gusubira mu Budage.

Mu magambo yagaragajwe kuri Facebook, Anastase avuga ntagushidikanya ko Teteri na Eugene bahuye bwa mbere mu gihe bari bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ibi ntakuri kurimo.

Ese kuki abeshya ? Nk’uko nabisobanuye mbere, mukuru wa Teteri ariwe Mannette n’ inshuti ya Anastase y’igihe kirekire ndetse binarenze kuba inshuti gusa. Bagiranye imikorere irambye.

Mu gihe Anastase yabonaga ibyagaragajwe ku rubuga rwa Facebook n’ibyari byatahuwe kuri Teteri, yagize ubwoba cyane ku buryo ababitangaje bagombaga kugaruka ku mubano afitanye na Mannette.

Ni gute yari gusobanurira umugore we n’umuryango we ko ibi ari byo byamuviriyemo guhungira mu Budage ? Nk’umugabo w’umunyabwenge, yagerageje kurwanirira Teteri kugira ngo anahishe neza aya mateka.

Ubuzima bwa Teteri ni nk’igikoresho cy’ibinyoma, amabanga n’inzitwazo. Abeshya benshi ko we n’umugabo we Eugene Gasana bafite amabanga menshi y’Igihugu ngo bazamena mugihe umugabo we adashubijwe muri systeme. Hari benshi batekereza ko gutura mu Budage no kuhagira amazu, arizo mbaraga za Politiki, bakibaza bimwe n’ibindi bikabacanga.

Hari n’abandi bantu benshi bazi Teteri neza kundusha, bazaduha amakuru, ariko bari bafite ubwoba bwo kuvuga kubera imbaraga z’umugabo we. Ariko, nyuma y’igihe, birashoboka ko hari abazabivuga ukundi neza. Nyuma y’ibyo, hashingiwe ku byatangajwe kuri Facebook, urugendo rwaratangiye kandi ukuri kuzamenyekana.

Umusomyi wacu muri Amerika

IBITEKEREZO
musinga

Urwanda ni urwabanyarwanda ujya hanze ntazitwaze leta ngo,diane we nahomome yihangane nakura azajye muri politiki, nabwo azirinde amacakubiri.

Peace RWANDA

None se ko Diane atambaye ya costume ? Buriya se aziyamamaza atambaye realtime. You wapi kabisa.

Peace RWANDA

None se ko Diane atambaye ya costume ? Buriya se aziyamamaza atambaye realtime. You wapi kabisa.

Peace RWANDA

None se ko Diane atambaye ya costume ? Buriya se aziyamamaza atambaye realtime. You wapi kabisa.

Rutishereka

Aliko Diane Rwigara yashatse umugabo akarwubaka ko ashaje maze akareka kwimya urutare ? Ese ubundi agiye muri politike kubera ko se Rwigara yaphuye ? Dore nyina ADELINE yinjiraga mu nzu ya Kinani adakomanze . Niwe werekaga Agata Kanziga ngo uko basokoza uruhanika ngo kuko abahutukazi Agata yabapingaga ngo ntibizi kunsokoza ibihutukazi ! Ayiwe none se Adeline siwe watanze Tapis ho cadeau ijya mu nzu ya kinani igihe yimukiraga mu nzu yi Kanombe ! Ndetse ngo no mu cyumba cya Kinani Adeline yajyagamo ! Agata ngo rimwe na rimwe bikamubabaza. Ngo iyo tapis yashyizemo kuri mesures nta centimetero nimwe iburaho . HE ibipimo yari yarabihawe na nde ? Sagatwa si we wabavuganiraga mu butegetsi kwa Kinani bari ku ibere ! Reka tubyihorere yenda Diane yazagarura Agata mu Rwanda anwitura ineza nawe yabagiriye

Sewawa

Mujye mukora inkuru ngufi,Kuko iyo inkuru ibaye ndende cyane birarambirana kubisoma nubwo yaba irimo inkuru umusomyi atarazi. Nkiyi rwose nta gishya kirimo. Viva Rwanda

muhuzi adonne

kabera enok uramavuze neza kabisa ariko uzaganire na karara wari burugumesitir wa gitesi ufungiye muri gereza ya rusizi akubwire uko yamwambukije Kivu asanze ari mwipoto yamashanyarazi munsi yo kwa mugambira.enok amaze guta umugore mukivu

gruec

Ntabyo muhindura amafoto amazi yarenze inkombe.

Mukakimenyi

Ariko rero aya ni amateka y ubuzima bw abo bantu niba bafitanye ibibazo hagati yabo nazabirangize bataje gushyirana ku karubanda mu binyamakuru.Gasana Eugene akiri ambassador ko ntakibi kigeze kimuvugwaho ubu bije bite...kuki ?

jeff ntwari

Mbabaze.Ni gute abantu nkabo boherezwa hanze mu butumwa bg'igihugu,bagahagararira Leta yacu ?Biteye isoni n'agahinda cyane.Nyuma y'amatora turasaba President wacu H.E.azakubure umwanda wose uri muriza embassies zacu,atangirire kuri kariya ka Nyabuzuru Christina Nkulikiyinka wo muri Scandinavia(Swede)agahabara ka Eugene Gasana,maze bongere banyuze imyeyo mu ndyadya zo muri guverinoma.Haranuka cyane,hakenewe isuku.Rwose tuzatangire manda isukuye.President yikize n'ibisambo biyogoza igihugu.

Joanna Stuart Uwase

Urugiye kera ruhinyuza intwari.Nyirakabombo Teteri yari yarakamejeje mu Budage.Mukuru we yigeze kumushyingira ku mugabo witwa Haans Meyer,umukire ruharwa wategekaga ikigo cy'uruganda rw'imiti. Ariko ntibyatinze kabiri umugore wa Meyer arabimenya,umugabo amusezerera artyo ariko yamuvanyemo amafranga atubutse.Gutekinika ubanza aribo babizanye,abo bagore ntiboroshye.Bazambaze amateka ya Teteri aha mu Budage,nyatangaze yose kuko yankangishaga umugabo we ngo sinzakandagira mu Rwanda ndamutse mvuze ibyo nzi.Nizere ko asoma ibyo nanditse kuko nzataha mu Rwanda nemye,we akibundabunda,aharabika igihugu.

marianna Iribagiza

Niganye na Teteri kuri Notre-Dame de Citeaux,ariko icyo nzi nuko yamenye abagabo kera akiri muto kuko yajyaga abiganira turi muri recreation.Nyuma yaje kujya muri Allemagne,amaze guhetura akazu kose.Sinarinzi ko yagir'amahirwe yo kurongorwa kuko abakobga benshi bitonda bari bahari.Murumva nyine ko ar'umutekamutwe wo mu rwego rwihariye.

Kamaliza

None se kuba Teteri agiye muri politique n'icyaha ? Kuba Adeline aba iwe se byo bibaye icyaha gute ? Mujye mukina Politique nyayo mureke gusebanya. Ntacyo bitumariye kutubwira ubuzima bwa Teteri kuko buri agira amateka ye !no kuba bakusanya inkunga yo gufasha Diane nabyo nta kosa bakoze ahubwo nibakomereze aho naho ibindi ni amashyari y'abanyarwanda .

Kamassa

Bsr bien nibyiza kutugezaho amakuru yabantu.ariko haricyo njyewe jyanibaza.kuki iyo umuntu ari mubutegetsi,arikwibere batamuvuga amabiye kdi baba bafite ibimenyetso (harakozwe iperereza rihagije)kuruwo muntu mbere yuko ajya mubuyobozi bwigihugu.ariko iyo bimaze kwihangana umuntu yamaze guhunga(bati ikigarasha,umujura,yakoranye na leta yigitugu ya Habyarimana nibindi nibindi) Kuki bataha iperereza risesuye kumuntu mbere yuko ahabwa akazi gahesha igihugu ishema na agaciro. Ingero ninyishi kubantu bari abayibozi.kuki mutubwira amabi yabo aruko bamaze kwitandukanya nubutegetsi. Ikibazo mfite Aho abantu bose ntibaba barimuriyo système yuko bakora bahishiriwe. Reba ingero. Ibyavuzwe kuri Rudasingwa,Kayumba,Gahima,ba Gasaba bombi. Yemwe na Nyakwigendera Karegeya. Kdi bakiri kwibere nibo leta yahoraga irata ibigwi.amaherezo azaba ayahe. Bref abantu bose ndumva ntamuzima uturimo. Ndabasaba ko abnayamakuru ko bajya bakora iperereza kubantu bakabavuga hakirikare. Ndabona na Teteli bazi uko yavutse kuva nyina amwonsa. Nyibagiye uburyo mwaduhaye amateka ya Rudasingwa,Gahima,Musonera,Rujigiro,Himbara nabandi benshi. Ubutaha menya muzibeshya muvuge nakari murore.muvuga abibukuru.

John Mico

Nizibika zari amagi.

gruec

NYIRABIRAHO WA SONGABASINDAGIRA ATI " NIKO DI, IBIBI BISUSA BYAKOZE UMUNYU BYATETSWE NANDE ? nahonahonaho YUNGAMO ATI< RWIHANDAGAZA AHA NI KWANDE> RWIHANDAGAZA ATI < ni kwa MBARUBUKEYE WA NTAMAHUNGIRO> sijye wahera hahera MBAZENDE.

teta

yooo murarushwa n ubusaaa yewe ni mute amafranga nako muyagabanye kuko gutsinda ko ni inzoziiii muzasaz imigeri muzagambanir igihugu kuko muri ibigarasha KAGAME WACUUUU TUMURI INYUMAAAA !!!!!!

Douce

Ese mama ibi muzabigezahe ? Ese mujya mutekereza ko nyuma yubu buzima hari ubundi ? Ese mujya mwibukako nyuma yubutabera nimanza byo kuriyi si hari urundi rubanza kandi rukomeye tuzacirirwa ? Nabagira Inama yo gutekereza kubya nyuma yubu buzima Uwiteka we urebere abawe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...