LATEST NEWS
Itohoza
U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye
Publish Date: lundi 17 avril 2017
VISITS :1680
By Admin

Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi mu kurangwamo umutekano.

Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.

Iyi raporo ya 2017 yasohotse tariki ya 5 Mata, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.

Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.

Ibyashingiweho mu gushyira mu myanya ibihugu mu bijyanye n’umutekano, harimo ubwiganze bw’ibyaha binyuranye, imvururu n’ibikorwa by’iterabwoba n’uburyo inzego z’umutekano zihora ziri maso mu guhangana na byo.

Raporo nk’iyi ya 2015, u Rwanda rwari ku mwanya wa 51 n’amanota 5.58 mu bihugu 141 ubwo bushakashatsi bwari bwakorewemo. Indi raporo yakozwe ku bijyanye n’umutekano ni iyasohowe n’ikigo Gallup mu 2015, yarushyize ku mwanya wa gatanu nk’ahantu abantu bashobora kugenda mu masaha y’ijoro nta cyo bikanga.

Raporo y’uyu mwaka yakozwe na WEF igaragaza ko serivisi za polisi zigamije guhangana n’ibyaha zikora neza ku buryo muri icyo cyiciro rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu n’amanota 6.4.

Polisi y’u Rwanda yasuwe na Perezida Kagame

Abanyamahanga batandukanye bumva u Rwanda nk’igihugu cyiyubatse mu iterambere mu gihe gito nyuma yo kugwirirwa n’amahano ya Jenoside.
Isuku n’umutekano usesuye bituma ba mukerarugendo barusura ku bwinshi ndetse n’abategura inama zikomeye bagasiganirwa kuzikorera mu rw’imisozi igihumbi.

Source : IGIHE

IBITEKEREZO
paix

@adm Rushyashya Mwagize neza kuduha ano makuru ariko ntimwashatse kutubwira ukuri kose kuri ino ranking system. Ikibabaje ino report yerekana ko muri rusange u Rwanda ruri ku mwanya wa 97 mu bihugu 136. Nubwo twishimiye ko ino report yerekana ko u Rwanda rufite umutekano kuko ruza ku mwanya wa 9 mu bihugu 136. Hari byinshi dusabwa kongeramo ingufu ariko umutekano utirengagijwe... urugero ino report yadushyize ku mwanya 112 ku 136 mu buvuzi n'isuku (health and hygiene), turi ku mwanya wa 109 ku 136 muri ICT readiness, turi 123 ku 136 muri Tourism service infrastructure... reka mpinire aha gusa iyo myanya si myiza cyane kandi abo baza batugana byose babiha agaciro, baba bibaza bati hari umutekano udahari ? Ese ningerayo nkarwara bizagenda gute ? etc. Nubwo bigoye kwemeza neza uko ayo manota atangwa, ikigaragara nuko dufite amahirwe yo kuzaza mu myanya ya hafi ibyo bidusaba ko dukomeza gukora cyane no gufatanya muguteza sectors zose imbere. Murakoze

kagabe

birashimishije kubona igihugu nkurwanda kiza kumwanya wa cyenda kwisi nyuma yimyaka 23 urwanda ruvuye mumanga ya genocide yakorewe abatutsi ubu isi yose ikaba itwigiraho umukuru wigihugu akunda kutubwira ko umutekano ugomba kuba umuco wacu niyo mpamvu nkabanyarwanda tugomba gukomeza kuwusigasira kugeza nuvivi nubuvivure kabeho rwanda


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...